RUHAGOYACU.com

Mukura yizeye gukomezanya na Minnaert mu mwaka utaha wa shampiyona

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko bwizeye kuzakomezanya n’umutoza w’iyi kipe, umubiligi Ivan Minnaert, mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma yaho iyi kipe ikomeje kwitwara neza muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro.

Ivan Minnaert yageze muri Mukura Victory Sports et Loisir mu ntangirizo z’uyu mwaka wa 2017, aje gusimbura Okoko wari umaze kwirukanwa, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Eng. Niyobuhungiro Fidel, bafite icyizere cy’uko bazakomeza gukorana n’uyu mubiligi mu mwaka utaha w’imikino nk’uko yabitangarije Radio Salus kuri uyu wa Kabiri.

“[Ku bijyanye n’amasezerano y’umutoza n’abakinnyi] turimo kubitekerezaho muri iyi minsi, ni ibintu biri hafi gutungana, yaba umutoza, yaba abakinnyi. Turimo kureba abo dukeneye n’umutoza niba twakomezanya kandi icyizere ni uko tuzakomezanya n’umutoza dufite, agakomeza kuba umutoza wa Mukura Victory Sports no muri shampiyona itaha.”

Umunyamabanga wa Mukura VS, Eng. Niyo Fidel aganira n'umutoza Ivan Minnaert mbere y'umukino batsinzemo Amagaju i NyamagabeUmunyamabanga wa Mukura VS, Eng. Niyo Fidel aganira n’umutoza Ivan Minnaert mbere y’umukino batsinzemo Amagaju i Nyamagabe

Mu masezerano yahawe muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, Ivan Minnaert yasabwe gufasha iyi kipe kuza mu makipe umunani ya mbere muri shampiyona nyuma yo kuyisanga ku mwanya wa 12 n’amanota 15 mu mikino 15 ndetse no kuyifasha kugera kure hashoboka mu gikombe cy’Amahoro cya 2017.

Iyi kipe imaze imikino itanu yikurikiranya idatsindwa, iraza kwakira AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, umukino uzabera kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Mu mikino 10 ya shampiyona, amaze gutozamo Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yatsinzemo imikino 5 (Pepiniere FC, Espoir FC, Marines FC, Bugesera FC n’Amagaju FC), anganya 2 (na Etincelles na Kiyovu SC) mu gihe yatsinzwe indi itatu n’amakipe ya APR FC, Police FC na AS Kigali. Imikino ibiri bahuyemo n’Intare FC mu gikombe cy’Amahoro, bayitsinze ku bitego 4-0 na 1-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 10-05-2017 saa 01:55'

    Ni umutoza ukomeye rero!!!!!
    Ba uretse yigurire abakinnyi maze urebe ngo irahanganira ibikombe umwaka utaha!!!
    Ndababwije ukuri kandi nabibabwiye hakiri kare ko shampiyona y’Umwaka utaha, utazitegura neza azumirwa!!
    Rayon yo kuko izasohokera igihugu kandi noneho mu makipe akomeye cyane, ntamahirwe, igomba kugura abakinnyi bakomeye hanze kandi ikagumana namwe mubo ifite beza. Ubundi umuco wo gutwara udukombe ukimakazwa mu Rwanda.

    Nkurikije gahunda amakipe afite, dore uko atandatu (6) azaba akurikirana umwaka utaha:

    1. Rayon Sports
    2. Mukura Victoriy Sport et Loisirs
    3. Bugesera FC
    4. APR FC.
    5. Police FC
    6. AS Kigali

    Amakipe azakomeza gutsimbarara ngo ntazakinisha abanyamahanga, yibagirwe ibikombe rwose. Ibi muraje mubibone bisohora vuba rwose mu mpera z’uyu mwaka turimo, ubwo shampiyona izaba itangiye.
    Ibi muzabimbaze Shampiyona y’umwaka utaha irangiye.
    Hari amakipe afite gahunda erega!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru