RUHAGOYACU.com

Mulisa yavuze ku byo Karekezi yasabye abafana mbere y’umukino wa Rayon Sports na APR FC

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yasabye abafana kumwihanganira akabatsindira APR FC, ariko umutoza w’iyi kipe we ngo ategereje ifirimbi ya nyuma, kuko n’ubundi atangira irushanwa ikipe ye ni yo bitaga insina ngufi.

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yatangarije RuhagoYacu ko ibyo kumutsinda Karekezi yavuze ari ibitekerezo bye, ko we n’ikipe ye biteguye gukina neza nk’ibisanzwe kandi bagatsinda.

Abakinnyi ba APR FC morali ni yose mu myitozoAbakinnyi ba APR FC morali ni yose mu myitozo

Ati “Ikipe imeze neza, abakinnyi bose bari tayari (bariteguye), […] Afite ukuntu abibona (Karekezi Olivier), njye nk’umutoza n’abakinnyi banjye turabimenyereye kuko twagiye gutangira iri rushanwa bavuga ko tuzarirangiza turi aba nyuma ngo kuko APR yazamuye abana. Na we rero kumva ko agiye kudutsinda, reka dutegereze tuzarebe.”

Yakomeje yizeza abafana ba APR FC ko morali mu bakinnyi ikiri yayindi bababonanye ku mukino batsinzemo AS Kigali n’uwo batsinzemo Police FC, bityo ngo ni na ko bazaba bameze bakina na Rayon Sports.

Aba ni bo ntwaro APR FC izaba ifite imbere ya Rayon Sports iherutse gutsindwa na AS KigaliAba ni bo ntwaro APR FC izaba ifite imbere ya Rayon Sports iherutse gutsindwa na AS Kigali

APR FC izakina na Rayon Sports idafite Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende, Nkinzingabo Fiston, Kimenyi Yves, Itangishaka Blaise na Ombolenga Fitina bagifite ibibazo by’imvune, mu gihe Ngabo Albert we azaba yagarutse nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rwa APR FC: Mvuyekure Emery, Nsabimana Aimable, Ngabo Albert, Rukundo Dennis, Rugwiro Herve, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Muhadjiri Hakizimana, Sekamana Maxime na Nshuti Innocent.

Mangwende n'ubwo yakoze imyitozo yoroheje, ntibyizewe ko yagaragara mu mukino wa Rayon SportsMangwende n’ubwo yakoze imyitozo yoroheje, ntibyizewe ko yagaragara mu mukino wa Rayon Sports

APR FC yatumwe gutsinda Rayon Sports ngo yongererwe icyizereAPR FC yatumwe gutsinda Rayon Sports ngo yongererwe icyizere

Issa Bigirimana, Saleh na Muhadjiri ngo bari tayariIssa Bigirimana, Saleh na Muhadjiri ngo bari tayari

Kimenyi Yves ngo aracyafite nibura ibyumweru bibiri ngo akire urutokiKimenyi Yves ngo aracyafite nibura ibyumweru bibiri ngo akire urutoki

APR FC ngo ishaka gutwara igikombe cy'Agaciro idatsinzwe umukino n'umweAPR FC ngo ishaka gutwara igikombe cy’Agaciro idatsinzwe umukino n’umwe

APR FC iravuguruye haba mu masura no mu mikinireAPR FC iravuguruye haba mu masura no mu mikinire

Nkinzingabo Fiston na we arimo kugaruka mu kibuga nyuma y'imvune amaranye igiheNkinzingabo Fiston na we arimo kugaruka mu kibuga nyuma y’imvune amaranye igihe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ntirandekura jean paul

    Kuya 15-09-2017 saa 22:35'

    Mwihangane nejo abareyon tubasubize igikona cyanyu karekezi cyaje kwihisha murireyon reyon ni imboni ya banyarwanda.

    ntabwo bayihishamo nkigibiheri byihisha mugitanda.

    urabeho karekezi nibikona byawe urabeho karekeziiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii bayi bayi sumutoza ni ikirwari9990%

  2. Dj

    Kuya 15-09-2017 saa 19:57'

    Ariko karekezi rero nawe uwo mukara nawufashe hasi kbsa amenyeko equipe arimo yambara ubururu numweru bitaribyo azagumya kwiteza abantu kandi bitari ngombwa. Ntamutoza numwe wigeze atoza Rayon Sports yambaye umukara numweru ntaho byabaye. Ibaze nawe mugutoza aba yiyambariye umukara numweru, kuri match naho nuko niyisubireho kbsa niba kwambara ubururu numweru bimutera ipfunwe abivuge hakiri kare nabyo tubimenye. Banyakubahwa bayobozi ba Gikundiro umutoza mukuru mumushakire imyambaro ifite ibirango bya Rayon Sports. Murakoze!

  3. Amini

    Kuya 15-09-2017 saa 13:52'

    Jimmy Mulisa ngukundira ko wivugira macye utuje kandi uzi icyo uvuga gusa ikibazo nuko abo ubwira batumva........ wowe kora akazi kawe ibindi by’urugambo ubirekere bene byo babimenyereye
    Seninga wamusubirisha mu magambo yavuze ndahamya ntashidikanya ko yavuga ko atari we wabivuze
    Fabrice capitaine wa Police ngo Gitinyiro si Team bazahanganira igikombe HAHAHAHAHA
    Karekezi nawe ngo aba Rayons bamwihanganire azabatsindire Gitinyiro Ayinyaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru