RUHAGOYACU.com

Munezero Fiston mu bakinnyi 11 Simba SC ikoresha ku mukino wa mbere wa Sportpesa Cup

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Munezero Fiston arakina umukino we wa mbere mu ikipe ya Simba SC mu irushanwa rya Sportpesa riri kubera muri Tanzania, aho ikipe ya Simba iza kuba ikina na Nakuru All Stars yo muri Kenya.

Munezero Fiston yageze muri Tanzania ku Cyumweru, aho byitezwe ko azahabwa amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi minsi nk’uko yabitangarije Ruhagoyacu.

"Nzababwira neza nyuma y’iminsi ine. Gusa kimwe ni uko ndi muri locale [ya Simba SC]. Dufite umukino kuri uyu wa Kabiri, muri iyi mikino yatangiye hano i Dar, ndaba ndi muri 11 babanzamo."

Fiston ukinira ikipe y'igihugu Amavubi, yari muri Rayon Sports mu gihe cy'imyaka 2Fiston ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yari muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 2

Umutoza w’ikipe ya Simba SC akaba yagiriye icyizere Munezero Fiston kuri uyu mukino wa 1/4 barahuramo n’ikipe ya Nakuru yo muri Kenya, aho nibaramuka batsinze baragera muri 1/2, bagahura n’ikipe iraba yatsinze hagati ya Gor Mahia yo muri KENYA na Jangombe Boys.

Uko imikino itandukanye yaraye ibaye muri Sportpesa Cup:

  • Singida United 1-1 AFC Leopards (Penalti 4-5)
  • Yanga SC 0-0 Tusker FC (Penalti 4-2)

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

  • Simba SC vs Nakuru All Star
  • Jangombe Boys vs Gor Mahia

Imikino ya 1/2 izaba tariki ya 8 uku kwezi:

  • AFC Leopards Vs Yanga SC
  • Simba SC/Nakuru All Star Vs Jangombe Boys/Gor Mahia

Ikipe izegukana iri rushanwa rya Sportpesa Cup ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 11 Kamena 2017, izahabwa miliyoni 65 z’amashilingi ya Tanzania, inakine umukino wa gicuti n’ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Simba SC, Munezero Fiston agiye gukinira, yamaze kubona itike yo guhagararira Tanzania muri CAF Confederation Cup y’umwaka utaha wa 2018, ubwo yegukanaga igikombe cy’igihugu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. alvin

    Kuya 7-06-2017 saa 00:13'

    all the best ma boy rayon ntacyo utayihay genda kbsa kdi dusgrane abkinnyi baxira imvune muri defence kko ngohruko wajyag ubabika Mo imvune gusa simbyemera peees uzahahe uronke be blue be orginal

  2. Terence

    Kuya 6-06-2017 saa 08:26'

    Courage muhungu wacu rayons sport wayigiriye umugisha amahirwe masa muri Simba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru