RUHAGOYACU.com

Munezero Fiston yageze i Dar es Salaam muri Simba SC

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi; Munezero Fiston arabarizwa mu gihugu cya Tanzania, aho yerekeje mu ikipe ya Simba SC ashobora gusinyira.

Munezero Fiston uri gukina umwaka we wa kabiri muri Rayon Sports asozamo amasezerano ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, yifujwe na Simba SC ngo ajye gusimbura myugariro w’umugande; Murshid Juuko usohoka muri iyi kipe yo muri Tanzania.

Fiston wabanje kugira inzitizi z’ibyangombwa nk’uko Ruhagoyacu yabyanditse, yerekeje i Dar es Salaam kuri iki cyumweru, ndetse yamaze gutangira imyitozo muri iyi kipe ashobora no gukinira mu mikino ya Sportspesa.

Ku mukino wa mbere wa Sportspesa Cup, Simba SC izanahagararira Tanzania muri CAF confederation Cup y’umwaka utaha w’imikino nyuma yo gutwara igikombe cy’igihugu yari imaze imyaka 5 idasohoka, izakina na Nakuru All Stars yo muri Kenya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Gaspard Kuya 6-06-2017 saa 07:40'

ariko nkabatukanaga basebanya ngo nitangazamakuru ubu ntimuri mwigaye? erega mwunvako ntamukinnyi warayon wajya hanze muribeshya ahubwo tudacunze neza barabatumaraho

Bwiza Kuya 5-06-2017 saa 19:56'

Bonne chance kuri Fiston.

Ngoga Kuya 5-06-2017 saa 19:54'

nage gushakisha arimo gusaza nubindi Masudi yari yaratangiye kujya amwicaza kuri match zikomeye, habigihe yabivanganga kabisa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!