RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Murenzi Roger Constant yahawe ubupadiri nyuma y’imyaka 10 avuye mu ikipe y’Intare FC yatanze Nzamwita Vincent Degaule nk’Umukandida maze agatsinda amatora none akaba amaze imyaka ine ayoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Murenzi Roger Constant wakinaga hagati afasha ba myugariro mu ikipe y’Intare FC ndetse n’iy’Urwunge rw’Amashuri ya Leta rw’i Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare/GSOB-Indatwa) yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Padiri Murenzi Roger Constant (hagati) yahoze ari Umukinnyi mwiza wo hagatiPadiri Murenzi Roger Constant (hagati) yahoze ari Umukinnyi mwiza wo hagati

Murenzi yakiniye ikipe y’Intare FC muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2005-2006 ndetse na 2006-2007, ahita ayivamo yerekeza mu ikipe ya ASPOR FC na yo yo mu cyiciro cya kabiri ikinira ku Kicukiro.

Icyakora iyi kipe yo nta mukino wa shampiyona yigeze ayikinira, kuko ubwo yiteguraga gutangira shampiyona, ni bwo yahise atangira gukurikira umuhamagaro we nk’ugomba kuzaba Umushumba w’Intama z’Imana ari Umusaseridoti.

Padiri Murenzi yakomeje kujya akinana n'abandi bihaye Imana nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiriPadiri Murenzi yakomeje kujya akinana n’abandi bihaye Imana nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri

Uyu musore wize Ubumenyamuntu (Sciences Humaine) muri GSOB-Indatwa, yahise ajya kwiga mu Iseminari nkuru, maze gukina umupira nk’umwuga aba abishyize ku ruhande n’ubwo nta bigwi byinshi yari yakawugiramo uretse amarushanwa atandukanye ahuza ibigo by’amashuri yagiye yitabira ndetse n’iyo myaka ibiri yakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Murenzi Roger Constant ni Umusaseridoti kuva kuri uyu wa 22 Nyakanga, akazasoma Missa ye y’Umuganura ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017 muri Paruwasi Regina Pacis i Remera guhera saa tanu z’amanywa (11:00am).

Padiri Murenzi Roger na bagenzi bePadiri Murenzi Roger na bagenzi be

Murenzi Roger yifotozanya na bagenzi be mbere yo guhabwa Isakaramentu ry'UbusaseridotiMurenzi Roger yifotozanya na bagenzi be mbere yo guhabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti

Padiri Murenzi ubu ni uwihaye ImanaPadiri Murenzi ubu ni uwihaye Imana

Isakaramentu ry'Ubusaseridoti Murenzi na bagenzi be bariherewe i KabgayiIsakaramentu ry’Ubusaseridoti Murenzi na bagenzi be bariherewe i Kabgayi

Uburyo bwo guhabwa Isakaramentu ry'Ubusaseridoti rigira uko ritangwaUburyo bwo guhabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti rigira uko ritangwa

Umuhango wo guhabwa Isakaramentu ry'Ubusaseridoti wahuriranye na Yubile y'imyaka 100 y'Ubusaseridoti mu RwandaUmuhango wo guhabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti wahuriranye na Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda

Bari bakitwa 'Diyakoni'Bari bakitwa ’Diyakoni’

Padiri Murenzi n'ubu akunda Umupira w'amaguruPadiri Murenzi n’ubu akunda Umupira w’amaguru

Aloys Kuya 24-07-2017 saa 09:15'

Urakoze kunyunganira muvandimwe DAMAS. Kwabaye ukwibeshya gato koko icyo gihe ntiyari amaze igihe kinini avuye kuri Diyosezi i KIBUNGO yimuriwe MUKARANGE.

Damas Kuya 24-07-2017 saa 00:39'

Hello Mr Aloys! Padiri J.Bosco Munyaneza yari Padiri mukuru muri Paroisse ya Mukarange aho kuba muri Kabarondo. Kandi urakoze kutwibutsa ubudashyikirwa bwe. Murakoze

rama Kuya 23-07-2017 saa 20:39'

Nukuri Imana yo mu ijuru niyo izi mpamvu
yamuhisemo izakomeze imufashe kuragira neza intama imushinze maze azazigeze mu ijuru.Amen

Aloys Kuya 23-07-2017 saa 11:03'

Tumuhaye impundu mu rwuri rwa Nyagasani. Natere ikirenge mu cya Padiri Yohani Bosco MUNYANEZA wakiniye Amavubi akaba Padiri akaza kwicwa i Kabarondo muri Genocide azize kwanga gutanga intama yari ashinzwe akazimenera amaraso aka Shebuja Yezu Kristu. Nawe Padiri Roger Tukuri inyuma mu rwuri rw’umushumba utazimiza wagutoreye kumubera umwungeri uko ashaka. Wahisemo neza Nyagasani muri kumwe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)