RUHAGOYACU.com

Musanze FC ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ifite intego yo gutwara igikombe-Katauti ashobora gusimbura Sosthene

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC yifuza gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka wa 2017/2018 ishobora gutandukana n’umutoza wayo Habimana Sosthene, dore ko uyu mugabo atavuga rumwe n’abayobozi b’iyi kipe ku ntego bihaye muri uyu mwaka.

Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide avuga ko nta kindi bifuza buretse igikombe cya shampiyona muri 2017/2018 kuko asanga barakoze ibishoboka byose mu kubuka Musanze FC.

" Uyu mwaka twaguze abakinnyi beza kandi benshi, intego dufite rero akaba ari ugutwara shampiyona kuko twkoze ibishoboka byose mu kubyitegura." Umuyobozi wa Musanze FC, Placide Tuyishime aganira n’itangazamakuru.

" Ikipe nta kibazo kidasanzwe ifite n’ubwo tutangiye neza muri shampiyona, ariko hari icyizere ko mu gihe cya vuba ikipe irasubira ku murongo ikongera kwitwara neza."

Gusa ibi uyu muyobozi wa Musanze FC avuga ntabivugaho kimwe n’umutoza Habimana Sosthene bita Lumumba utoza ikipe ya Musanze FC, kuko we avuga ko agomba gufasha ikipe kuza ku mwanya mwiza urenze uwo bagize muri 2016/2017.

" Intego y’ikipe twumvikanyeho ni ukuza ku mwanya mwiza uri hejuru yaho ikipe yageze muri shampiyona iheruka." Habimana Sosthene utoza Musanze FC.

" Ubu ntabwo twatangiye neza ariko ntabwo turi kure cyane y’andi makipe, ku buryo nizera ko tuzabasha kuwugeraho nta kabuza."

Umuyobozi w’iyi kipe avuga ko bakubye 2 amafaranga batanze umwaka ushize mu kugura abakinnyi, akaba ari yo mpamvu avuga ko bagakwiye kuba babona umwanya mwiza kurusha uwo bariho kuri ubu.

Indi nkuru ivugwa muri iyi kipe, ni uko kwihangana ku buyobozi gutangiye kuba gucye bakaba bari gushaka uko babona umutoza mwiza kurusha uwo bafite waza kubafasha muri iyi shampiyona. Umutoza uvugwa akaba ari Ndikumana Hamad Katauti wungirike Karekezi muri Rayon Sports.

Katauti Ndikumana yari umutoza wungirije muri Musanze FC ubwo bafataga umwanya wa 5 muri shampiyona iheruka.

Kuri ubu bivugwa ko abayobozi b’iyi kipe bifuza kumugarura nk’umutoza mukuru, kuko basanga bizagorana ko bazagera ku ntego zabo bari kumwe na Sosthene.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude Y.

    Kuya 2-11-2017 saa 15:50'

    Real Madrid nihame yumve ngo yigize umwami iBurayi da Hhhhhh


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru