RUHAGOYACU.com

Musanze FC yatsinze umukino wa gatatu wari uwa mbere kuri Miroplast FC mu ya gicuti

Musanze FC yatsinze Miroplast FC ibitego 2-1 iba itsinze umukino wa gatatu muri ine ya gicuti iyo kipe y’Akarare ka Musanze imaze gukina, mu gihe iyo bakinaga yo wari umukino wa mbere bitewe n’uko ngo yabuze amakipe bakina imikino y’imyitozo.

Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi, dore ko ushobora kuba ari na wo wa nyuma mbere y’uko batangira shampiyona Azam Rwanda Premier League 2017/2018 igomba gutangira ku cyumweru tariki ya 30 Nzeri.

Rutahizamu mushya wa Musanze FC, Babou Iddi waturutse muri Uganda wanigaragaje cyane muri uyu mukino, ni we wafunguye amazamu ku mupira yaherejwe ahagaze inyuma gato y’urubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu wa Miroplast FC ahagaze, amucisha umupira hejuru uruhukira mu rushundura.

Musanze FC yabonye igitego umukino ugitangira gitsinzwe na rutahizamu wayo mushya, Babou IddiMusanze FC yabonye igitego umukino ugitangira gitsinzwe na rutahizamu wayo mushya, Babou Iddi

Miroplast FC yari iyobowe na Kapiteni wayo Mudeyi Aquitte yagerage uburyo bwose ngo irebe ko yakwishyura ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere kirinda kirangira bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Miroplast FC yokeje igitutu Musanze FC, biranayihira yishyura igitego yari yatsinzwe, biba igitego 1-1, ariko ibyishimo ntibyamaze akanya kuko myugariro w’iyo kipe yaje gutegera Babou Iddi mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi Ngabo Patrick ahita atanga penaliti.

Iyo Penaliti ya Musanze FC yatewe neza na Imurora Obed, uyu akaba murumuna wa Imuroro Japhet bakinana nyuma yo kuva muri Police FC, biba bibaye ibitego 2-1, ari na ko umukino warangiye.

Rwigema Yves ni umwe mu bakinnyi bashya ba Miroplast FC avuye muri Rayon Sports FC atagiriyemo ibihe byiza n'ubwo yatwaranye na yo igikombeRwigema Yves ni umwe mu bakinnyi bashya ba Miroplast FC avuye muri Rayon Sports FC atagiriyemo ibihe byiza n’ubwo yatwaranye na yo igikombe

Nyuma y’umukino, Umutoza Habimana Sosthene bita Lumumba yatangaje ko yishimira intambwe ikipe ye igenda itera, uretse ko asanga hakirimo akazi ko guhuza imikinire kugirango ajye abona intsinzi bitagoranye cyane.

Ati “Twahinduye abakinnyi, ngirango mu ikipe yabanzagamo dusigaranye nka bane bonyine, urumva ko nta kindi ari ugushaka uburyo bwo guhuza umukino, nta handi bishakirwa rero ni mu mikino ya gicuti. Tumaze gukina imikino ine, twanganyije umwe dutsinda itatu, ndibaza ko atari bibi.”

Yakomeje avuga ko iyo abona imikino irenze ine mbere yo gutangira shampiyona bitari kumugwa nabi, ariko ngo uko bimeze kose birahagije ngo Musanze FC itangire shampiyona kandi yitwara neza.

Peter Otema uyu mwaka ashobora kutabarwa mu banyamahanga Musanze FC izaba ikinishaPeter Otema uyu mwaka ashobora kutabarwa mu banyamahanga Musanze FC izaba ikinisha

Ku kibazo cy’Abanyamahanga, Umutoza Lumumba avuga ko afite abanyamahanga bane barimo Umugande n’Umunyaghana, ndetse na Wai Yeka ufite ikibazo cy’imvune, ariko ngo nta mbogamizi ihari kuko batatu bazajya bitwara neza mu myitozo ni bo azajya afata kuri buri mukino.

Umutoza wa Miroplast FC, Muhire Hassan yatangaje ko yishimira urwego abakinnyi be bariho, gusa ngo ni wo mukino wa gicuti wa mbere akinnye, ari na wo umufashije kwitegura kwinjira muri shampiyona n’ubwo abamaze gukina imikino ine na bo bataka ko ikiri mike cyane ugereranyije n’iyo baba bakeneye.

Ati “Dutakaje uyu mukino, ngirango murabizi ko nta wundi mukino muzi twakinnye. […]icyo nashoboye kubona ni uko dushobora gukina, ibindi bisigaye ni ukuzamura urwego rw’imikinire, ariko mu mukino wa kabiri uzaba ari uwa shampiyona hari ibyo tuzakosora.”

Musanze FC izatangira shampiyona ARPL 2017/2018 yakirwa na Kiyovu Sports ku cyumweru tariki ya 30 Nzeri mu gihe Miroplast FC yo izaba yakira Marines FC kuri Stade yo kwa Mironko i Gikondo.

Abasifuzi bayoboye umukino wa Musanze FC na Miroplast FC bari barangajwe imbere na PatrickAbasifuzi bayoboye umukino wa Musanze FC na Miroplast FC bari barangajwe imbere na Patrick

Igitego cya kabiri cya Musanze FC cyatsinzwe na Imurora Obed bita DrogbaIgitego cya kabiri cya Musanze FC cyatsinzwe na Imurora Obed bita Drogba

Jean Paul (wahawe ikarita y'umuhondo) yavuye mu Isonga FC ni umwe mu bakinnyi Musanze FC yubakiyeho mu kibuga hagatiJean Paul (wahawe ikarita y’umuhondo) yavuye mu Isonga FC ni umwe mu bakinnyi Musanze FC yubakiyeho mu kibuga hagati

Igitego cya Miroplast FC cyagizwemo uruhare cyane na Mudeyi Aquite gitsindwa n'umusore wari wambaye nomero 7Igitego cya Miroplast FC cyagizwemo uruhare cyane na Mudeyi Aquite gitsindwa n’umusore wari wambaye nomero 7

Musanze FC yahushije uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Miroplast FCMusanze FC yahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Miroplast FC

Amafoto: Ntare Julius

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru