RUHAGOYACU.com

Musanze yaguze 7 barimo Abouba wa Rayon, Mazimpaka na Shyaka ba Mukura

Ikipe ya Musnaze FC ni imwe mu makipe ari kwiyubuka bikomeye kurusha ayandi mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Nzeli, aho kuri ubu yamaze kugura abakinnyi barindwi.

Iyi kipe itozwa na Habimana Sosthene, ku ikubitiro yabanje kugura myugariro wo hagati wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sports, Mwiseneza Daniel, inongerera amasezerano kapiteni wayo Peter Otema n’umunyezamu Ndayisaba Olivier.

Amakuru mashya aturuka muri iyi kipe yo mu majyaruguru, ni uko kuri ubu yamaze kwibikaho abandi bakinnyi barimo umunyezamu wa Mukura Victory Sports; Mazimpaka Andre na myugariro Shyaka Philbert, bose ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko umunyamabanga wa Musanze FC; Moussa Masumbuko yabitangarije Ruhagoyacu.

Mazimpaka Andre yerekeje muri Musanze FC Mazimpaka Andre yerekeje muri Musanze FC
Kimwe na Shyaka Philbert bakinanaga muri Mukura VSKimwe na Shyaka Philbert bakinanaga muri Mukura VS

Uretse aba bakinnyi kandi, umunyamabanga wa Musanze FC yatangarije RuhagoYacu ko bamaze kwibikaho umunyezamu wa gatatu muri Rayon Sports; Bashunga Abouba, Imurora Japhet wakiniraga Police FC, Mudeyi Suleiman wakiniraga Gicumbi FC ndetse na Franck Barirengako wakiniraga ikipe ya Muzinga n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ya CHAN.

" Byamaze kurangira, bose ni abakinnyi bashya ba Musanze FC. Abouba akirangiza amasezerano yaraje tumuha avance aradusinyira, ariko twumva ko ngo ashobora kuba yaranasinyiye Rayon Sports. Mu minsi ishize yaraduhamagaye ngo adusubize amafaranga tumubwira ko tutari abacuruzi’.’’- Moussa, Masumbuko, Umunyamabanga wa Musanze atangariza RuhagoYacu.

Bashunga Abouba yamaze gusinyira Musanze FC nubwo kuri ubu akiri muri Rayon SportsBashunga Abouba yamaze gusinyira Musanze FC nubwo kuri ubu akiri muri Rayon Sports

Musanze FC yashoreje ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona ishize, yizeye kugumana umutoza wayo Habimana Sosthene, bitaganyijwe ko izatangira kwitegura umwaka utaha w’imikino mu cyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kagabo

    Kuya 7-08-2017 saa 23:28'

    Inama nagira ama equipe akorera mubwihisho nka Musanze FC, mujye mubanza mwake release letter abo musinyisha, bitabaye ibyo muzajya mubihomberamo. Uboshye yaba mwavugaga ko Abouba mwamusinyishije none Rayon ikaba irimo kwanga kumutanga kandi we Abouba abishaka!!! So, nimugerageze gukorera mumucyo, ibyo mugikari nkibyo mwakoranye na Abouba bikunda kuba bibi

  2. guma

    Kuya 7-08-2017 saa 17:41'

    Ni hatari umwaka utaha inota rizaba rigoye. Ariko SE u Burundi n’ u Rwanda ko byongeye kuba igihugu kimwe?

  3. Magabo Manzi

    Kuya 7-08-2017 saa 17:00'

    Namahoro?Barirengeko Franck yakina muri Musongati FC.Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru