RUHAGOYACU.com

Musanze yasinyishije Mwiseneza, inongerera amasezerano 2

Ikipe ya Musanze FC yamaze kugura myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Daniel Mwiseneza ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro yari mu basoza amasezerano, ndetse yari mu bifuzwaga ko bongera amasezerano muri Mukura Victory Sports.

Daniel Mwiseneza wifuzwaga n’amakipe atandukanye arimmo n’ikipe ya Police FC, yamaze kwerekeza muri Musanze FC kuri uyu wa Gatatu nk’uko umunyamabanga wa Musanze FC; Moussa Masumbuko yabitangarije Ruhagoyacu.

Umunyamabanga wa Musanze kandi, yatangarije Ruhagoyacu ko bamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri barimo na kapiteni w’iyi kipe, Peter Otema.

" Ni byo. Mwiseneza yamaze gusinyira Musanze FC. Ni we wa mbere mushya uje mu ikipe yacu."

"Abo tumaze kongerera amasezerano ni Peter Otema n’umunyezamu Ndayisaba Olivier, abandi turacyabategereje."

Uyu myugariro wo hagati yageze muri Mukura muri Nyakanga 2014, avuye muri UR FC, atangira kugirirwa icyizere n’umutoza Kayiranga Baptiste.

Mwiseneza Daniel w’imyaka 25, yavutse tariki 27 Mata mu 1992 i Kirehe mu ntara y’ Iburasirazuba.

Uyu mukinnyi yatangiye akina mu mikino Ihuza amashuri (interscolaire) ubwo yigaga mu isemaniri ya Zaza mu 2006 no mu Gahozo y’i Rwamagana mu 2009 .

Mu 2012, yakiniye Kirehe FC mu cyiciro cya kabiri, mbere yo kujya muri Kaminuza y’u Rwanda yakiniye, akanayigamo, aho yashoje amashuri ye muri uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru