RUHAGOYACU.com

Musanze yasinyishije umunyaghana Leslie Lamptey ihita ihigira kwegukana shampiyona

Ikipe Musanze ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere ishikamye dore ko yarangije gusinyisha rutahizamu Leslie Lamptey ukomoka mu gihugu cya Ghana.

Musanze yari yarangije ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona iheruka, iri mu makipe atarahindutse cyane nubwo yatakaje Maombi Jean Pierre werekeje muri Kiyovu Sports ndetse n’umutoza wungirije Ndikumana Hamadi Katauti wagiye muri Rayon Sports.

Mbussa Kumbi Billy ni we wasimbuye Katauti muri MusanzeMbussa Kumbi Billy ni we wasimbuye Katauti muri Musanze

Iyi ariko ikaba yarahise ijya ku isoko izana Mbusa Kumbi Billy ngo asimbure Katauti mu gihe Mwiseneza Daniel, Mazimpaka Andre na Shayaka Fidel bakuwe muri Mukura Uwayezu Jean Paul ava mu Isonga banagura Imurora Japhet wakiniraga Police bose ngo bagire icyo bafasha iyi kipe yo mu majyaruguru.

Uretse aba kandi, Musanze yanambutse inkiko z’u Rwanda isinyisha ba rutahizamu babiri barimo umurundi Frank Barengako hamwe n’umunyeghana baraye basinyishije Leslie Lamptey.

Aganira na Ruhagoyacu, Perezida w’iyi kipe Tuyishime Fabrice yadutangarije ko aba bakinnyi bose bazanye intego y’igikombe.

Ubuyobozi bwa Musanze bwizeye igikombe nyuma yo gusinyisha Rutahizamu ukomoka muri GhanaUbuyobozi bwa Musanze bwizeye igikombe nyuma yo gusinyisha Rutahizamu ukomoka muri Ghana

Yagize ati: “Ni byo (Lesile na Frank) twabasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri. Ubu turi kwitegura shampiyona neza aho dushaka kwegukana igikombe.

Ntabwo twatakaje abakinnyi benshi kandi turizera ko umwaka utaha tuzaba tumeze neza kurushaho”.

Musanze izatangira shampiyona isura Kiyovu Sports tariki ya 1/10 2017 ni mu mukino uzakinirwa kuri Stade de L’amitie ku Mumena. Iyi nkuko abatoza babidutangarije, ikaba iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere y’intangiriro za shampiyona.

Imurora Japhet inzira ijya muri Aziya yayiyobereje i Musanze asinyira iyi kipeImurora Japhet inzira ijya muri Aziya yayiyobereje i Musanze asinyira iyi kipe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru