RUHAGOYACU.com

Musanze Youth irashinja APR FC kuyima indezo ya Nshuti Innocent yabatwaye batumvikanye

Ubuyobozi bw’ ikigo cyigisha abana gukina umupira w’amaguru cya Musanze, Musanze Youth Training Center, bwatangaje ko ikipe ya APR FC ikomeje guterera agati mu ryinyo ku mukinnyi Nshuti Innocent iki kigo cyazamuye maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikamutwara batavuganye.

Mu mabaruwa RuhagoYacu ifitiye kopi, iyi centre ihagarariwe na Emmanuel Nzabahimana yagiye yandikira APR FC mu bihe bitandukanye, isaba iyi kipe kuyiha indezo ya Nshuti Innocent bavuga ko ari umukinnyi bizamuriye mbere yo kujya mu ishuri rya ruhago ry’iyi kipe.

Kanda hano urebe Nshuti Innocent n’abandi bana ubwo RuhagoYacu yasuraga Musanze Training Center mu mwaka wa 2012.

Nshuti Innocent muri 2012 ubwo RuhagoYacu yasuraga Centre ya MusanzeNshuti Innocent muri 2012 ubwo RuhagoYacu yasuraga Centre ya Musanze

Nshuti kuri ubu ari kumwe n'AmavubiNshuti kuri ubu ari kumwe n’Amavubi
Nshuti amaze kuba rutahizamu wa mbere wa APR FCNshuti amaze kuba rutahizamu wa mbere wa APR FC

Aya mabaruwa ariko ikipe ya APR FC ngo ntacyo yigeze iyasubizaho, ndetse na MINISPOC na FERWAFA bahisemo kutagira icyo babivugaho nubwo ntako batagize ngo babereke ibyangombwa byose bisabwa. Emmanuel Nzabahimana yabidusobanuriye muri aya magambo:

“Nshuti Innocent ni umukinnyi wazamukiye muri Centre yacu ariko hashize imyaka itatu ahavuye.

Nasabye APR FC ko yampa indezo ariko narahebye kandi ibyangombwa byose bansabye narabitanze”.

Nakomeje gutegereza nihanganye ngo ndebe ko APR FC hari icyo yakora ariko amaso yaheze mu kirere. Navugishaga umunyamabanga wa APR FC akambwira ngo buretse buretse none ubu ntabwo akinyitaba”.

Iyi kipe ivuga ko yandikiye APR FC inshuro nyinshi nta gisubizoIyi kipe ivuga ko yandikiye APR FC inshuro nyinshi nta gisubizo
Iyi kipe ivuga ko yandikiye APR FC inshuro nyinshi nta gisubizoIyi kipe ivuga ko yandikiye APR FC inshuro nyinshi nta gisubizo

Ibyangombwa RuhagoYacu ifitiye kopi, bigaragaza ko Musanze Youth Center yagiranye amasezerano n’ababyeyi ba Nshuti Innocent tariki ya 6 Ugushyingo 2012 ko azarerwa n’iki kigo kugeza mu mwaka wa 2019 aho byavugwaga ko nta yindi kipe yemerewe gukinira.

Aha ariko, ngo ubwo APR FC yashakaga abakinnyi izakoresha muri Academie, byarangiye igeze i Musanze ikoresha igerageza birangira na Nshuti arikoze aratsinda baramutwara ariko agenda ntakintu na kimwe bumvikanye n’ishuri ryamureraga.

RuhagoYacu yavuganye n’ubuyobozi bwa APR FC gusa umunyamabanga wayo nubwo atemeye cyangwa ngo ahakane iby’iki kibazo, yadutangarije ko ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru bigomba gusobanukirwa n’amategeko.

Kalisa Adolphe Camarade yagize ati: “Hari ibintu tubona biri aho gusa tutajya dutindaho tubifata nko gutera ubwoba(Blackmail).

Abayobozi b’ama centre muzababwire uko bakurikiza amategeko, ese uwo mukinnyi bavuga hari amasezerano bafite basinyanye n’ababyeyi be? Ese hari aho FERWAFA yabasinyiye ko ari uwabo? Ese baramwishyuriye amashuri n’ibindi? FIFA se ibivugaho iki?

Nshuti yasinyiwe n'ababyeyi amasezerano yo gukinira Musanze nkuko amategeko abiteganyaNshuti yasinyiwe n’ababyeyi amasezerano yo gukinira Musanze nkuko amategeko abiteganya
Musanze inatangaza ko FERWAFA yari ibizi ko Nshuti ari umukinnyi waboMusanze inatangaza ko FERWAFA yari ibizi ko Nshuti ari umukinnyi wabo

Kugeza ubu, FERWAFA ntacyo yari yatangaza kuri iki kibazo gusa ntabwo ari ubwa mbere abahagarariye ama centre de formation bashinje amakipe kubibira abakinnyi bakabita ababo maze ntibagire icyo bababonamo.

Nshuti Innocent, yamenyekanye cyane muri shampiyona y’umwaka ushize, afasha APR FC kwegukana igikombe cy’Amahoro. Uyu amaze gutsindira APR FC ibitego bibiri muri shampiyona, byanamuhesheje n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu igiye kwerekeza muri CECAFA.

Kimwe mu bitego binogeye ijisho Nshuti yatsinze BugeseraKimwe mu bitego binogeye ijisho Nshuti yatsinze Bugesera

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kayitare emmy

    Kuya 1-12-2017 saa 13:53'

    arko ama center nayo nagakabye ubuse nibwo yibutse kurega

  2. Elyse

    Kuya 1-12-2017 saa 06:36'

    Apr fc nkikipe dukunda kd twubaha nitange utwoduranga hanyuma gahundazikomeze....

  3. Kalisa

    Kuya 1-12-2017 saa 04:34'

    Ngo amategeko?
    Buriya se Adolphe Kalisa azi angana iki? Akurikiza angahe se uretse kwishongora ku bantu harimo n’abanyamakuru? Bazamwibutse ko ari umukozi wa APR FC uhembwa ku kwezi, ko atari umuyobozi w’akarere runaka ka gisirikare, cyane cyane ko abo bayobozi banagira discipline y’intangarugero...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru