RUHAGOYACU.com

Musonye yashinje De Gaulle na bagenzi be kwangiza CECAFA

Umunyamabanga w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, CECAFA; Nicolas Musonye yashinje abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye barimo na perezida wa FERWAFA; Nzamwita De Gaulle kuba inyuma yo kwangirika no gusubira inyuma kwa CECAFA.

Nk’uko Musonye yabitangarije BBC, Ruhagoyacu ikesha iyi nkuru, yavuze ko Cecafa yatangiye gusubira inyuma kuva mu 2015 ubwo perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sudani; Muatasim Gafe yatorerwaga kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe.

Muri aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2015, Muatasim Gafe yari ahanganye n’abayobozi barimo perezida wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle wabonye ijwi rimwe gusa.

De Gaulle yabonye ijwi rimwe mu matora ya Cecafa aherukaDe Gaulle yabonye ijwi rimwe mu matora ya Cecafa aheruka

Nicolas Musonye avuga ko umwuka mubi muri Cecafa watangiye kugaragara kuva mu 2015 nyuma y’amatora.

Kuva icyo gihe, Cecafa yananiwe gutegura amarushanwa yayo abiri akomeye yabaga buri mwaka; CECAFA KAGAME Cup ikinwa n’ama-club na Senior Challenge Cup ihuriramo amakipe y’ibihugu bigize iyi mpuzamashyirahamwe.

Musonye avuga ko muri iyi mpuzamashyirahamwe ihuriwemo n’ibihugu 12 harimo politiki nyinshi zituma haza uru rujijo, agashinja ibihugu bine (Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda) kuba ku isonga ryo guha agaciro gacye no kwangiza Cecafa binyuze ku kudashyigikira ubuyobozi bwa Gafe.

Musonye ntiyishimiye uburyo abayobozi bo muri Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania bumva ko bari hejuru y'abandiMusonye ntiyishimiye uburyo abayobozi bo muri Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania bumva ko bari hejuru y’abandi

"Niba bashaka kurimbura Cecafa, mubareke babikore."

’’Nyoboye ibihugu 12, byose birangana ariko Kenya, Uganda, Tanzania, n’u Rwanda batekereza ko barenze abandi."

’’Perezida wa Sudani yatorewe kuyobora Cecafa mu matora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, ariko aba banyamuryango bo ngo ntibashobora kumushyigikira."


"Cecafa ntabwo ari iyanjye, ndabahagarariye nk’umunyamabanga mukuru.Niba bashaka kurimbura Cecafa, mubareke babikore."

Musonye yashinje abayobozi batandukanye barimo na De Gaulle kugira uruhare mu isenyuka rya CecafaMusonye yashinje abayobozi batandukanye barimo na De Gaulle kugira uruhare mu isenyuka rya Cecafa

Musonye yakomeje avuga ko kuba nta bufatanye buri mu buyobozi, biri mu byatumye n’amakipe yo muri aka karere asubira inyuma.

"Hari uburyo budafututse mu gutegura amarushanwa bityo amakipe ntabe yabona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika."

"Muri aka karere, hari imiyoborere mibi mu mupira w’amaguru, ndetse yewe bimaze imyaka myinshi ku buryo byagize ingaruka zigaragara ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

"Abanyamuryango ba Cecafa ntibishyura amafaranga basabwa ku mwaka, ntibajya bishyura amafaranga yo kwitabira amarushanwa, bashaka gukina ku buntu gusa."

Cecafa ni impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati; ikaba yarashinzwe mu 1926 ariko itangira gukora nk’irushanwa ryemewe mu 1973, aho ubu igizwe n’abanyamuryango 12: u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia, Soudan, Djibouti, Eritrea, Zanzibar, Somalia na Soudan y’Epfo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Arera jon’s Kuya 16-06-2017 saa 10:54'

Ubundi CECAFA Yahindutse yibihugu bya africa yiburasira zuba yahindutse uganda cup reka bayicamazi muzishinge yuganda ngo umupira mur akakarere ngo warangiritse yarabasiye ndikiri sitaradomisire ubuyarabasize mwese AFCON ndikirinzozi kur uganda muve kur dee guelle!

valens Kuya 16-06-2017 saa 10:23'

ark komwihaye Vincent mubihugu 4 mwumvise Vincent abanyarwanda kurangwa nokwihangana kdi na bibiliya ibivuga Neza ko tugomba kwihanganira bajyenzi bacu kdi mwibukeko nabayobozi bashyirwaho n,Imana mwitonde kuvuganabi Vincent Imana itazabahana murakoze

mminick Kuya 15-06-2017 saa 05:26'

ark kbs banyarwanda de goul urwanda muri foot ball araruhiritseburundu!! none ageze no muri cecafa? ahaaa!!!!

Juan Kuya 14-06-2017 saa 13:24'

De Gaule aratwika aho ageze hose!hahaha gera no muri FIFA udurumbanye ibintu msaza.FERWAFA warayirangije na CECAFA ntikiba none aho bucyera urahagarika na CAN.hahahah

lengi lenga Kuya 14-06-2017 saa 08:23'

Ariko uyu ngo De Gaule ibye bimeze bite ariko n’ ababyeyi bazi kwita ngo De Gaule azi agaciro kiri zina?
Nguwo muri FERWAFA byacitse none ageze no muri CECAFA ibyishimo byo mu mupira birarangiye avec ce monsieur.

Oliver Kuya 13-06-2017 saa 21:30'

Ndemeranya n’uyu mugabo kabisa.Umupira wacu barawuzambije wagera kuri FERWAFA ho?Ahaaa...nzaba mbarirwa aka Nzamwita!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!