RUHAGOYACU.com

Mutuyimana Evariste yaba yazize indwara yari azi wenyine atigeze yemera gusuzumwa

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyahitanye Mutuyimana Evariste n’ubwo hakekwa indwara itaramenyekana ariko imeze nk’igicuri, gusa ngo ibizamini byose yari yarakorewe byerekanaga ko nta burwayi bwihariye afite, ariko ngo hari kimwe yanze ko bamukorera, avuga ko ikibazo afite akizi.

Karekezi Olivier, Umutoza wa Rayon Sports yatangarije RuhagoYacu ko bari basanzwe bazi ikibazo Mutuyimana Evariste agira, ariko indwara yari arwaye nyirizina yari itaramenyekana ngo harebwe uburyo yayirinda.

Ati “Yajyaga afatwa n’ibintu bimeze nk’igicuri ariko sinzi ibyo ari byo kuko yazanaga urufuro, ndetse tujya gukina na Simba byamufatiye mu ndege muri Kenya ndetse iranahagarara, abaganga baraza bagerageza kumuvura, bamubwira ko nagera i Kigali yazahita yivuza ariko ntituzi niba yarigeze yivuza.”

Mutuyimana Evariste yari umunyezamu wa kabiri kuri Bakame na we agakurikirwa na BashungaMutuyimana Evariste yari umunyezamu wa kabiri kuri Bakame na we agakurikirwa na Bashunga

Yakomeje avuga ko iyo ndwara yamufataga kenshi mu minsi ikurikiranye mbere y’urupfu rwe rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 12 Nzeri.

Mugemana Charles, Umuganga wa Rayon Sports yatangarije RuhagoYacu ko Mutuyimana Evaritse yajyaga arwara indwara isa n’igicuri, ariko akirindwa kwemeza ko ari cyo kuko ubusanzwe ngo kidakunze gufata abantu bo mu myaka isaga 30 nk’iyo yari afite.

Ati “Evariste yagiye agira utubazo two guta ubwenge nta mpamvu isobanutse, akayoberwa aho ari, rimwe na rimwe akanavugishwa, ariko ni ibintu bitajyaga bitinda. Njyewe nabibonye inshuro ebyiri, twashaka kugira ikizamini tumukorera tugasanga byose ni bizima, ariko nigeze gushaka kumukorera ikizamini kimwe cya ‘Scaneur’ ngo turebe niba mu bwonko nta kibazo afite, ariko ambera ibanga, arambwira ati ‘njyewe ikibazo mfite ndakizi, mbabarira unyihorere.”

Bashunga Abouba ngo abuze mukuru we mu mupira w'amaguruBashunga Abouba ngo abuze mukuru we mu mupira w’amaguru

Bashunga Abouba yarize bwana…

Bashunga Abouba yari umunyezamu wa gatatu nyuma ya Bakame na nyakwigendera Mutuyimana Evariste, ni umwe mu bagowe cyane no kwakira iby’urupfu rw’uwo munyezamu afata nk’icyitegererezo, dore ko yagiye amusubiza integer mu bugingo ubwo yabaga yacitse intege.
Nk’uko Bashunga yabitangarije RuhagoYacu, uburyo babanaga na Mutuyimana bituma hari byinshi azahora amwibukiraho birimo n’amagambo yasize abwiye abanyezamu Rayon Sports isigaranye ubu.

Ati “Ejo tugiye gutangira imyitozo twari kumwe na Bakame na Kassim, Evaritse aratubwira mu giswahili ngo ‘huyu mwaka ni wa kutumika sana’ (bishatse kuvuga mu kinywaranda ngo ‘uyu mwaka ni uwo gukora cyane’, nanjye mpita mubwira nti ‘ubwo se ni wowe uzakora cyane ko natwe tubifitemo imbaraga?’. Icyo ni cyo nibuga duheruka kuvugana nk’abaganira.”

Evariste Mutuyimana yari Umuziranenge muri bagenzi beEvariste Mutuyimana yari Umuziranenge muri bagenzi be

Kimwe mu bintu Bashunga atazibagirwa kuri Mutuyimana ni uko atajyaga yemera gutsindwa, ku buryo no mu gihe cyo kujya impaka bitajyaga bishoboka ko umwemeza ibitandukanye n’ibyo yumva cyangwa yemera, ariko ngo hari byinshi yanamwigishije.

Ati “Evariste ansigiye urwibutso rukomeye. Nakundaga ukuntu avugana na ba myugariro be igihe ari mu kibuga. Evariste muvanyeho byinshi nka Morali ye, uburyo yagiye antera imbaraga nari nacitse integer, uburyo yagiye amfasha mu myitozo, mbese ni byinshi ku buryo bimwe ntanahita mbyibuka hano.”

Mutuyimana ngo yagize uruhare runini mu kwigisha Pierrot gutsinda ibitego kuko akenshi babaga bapinzeMutuyimana ngo yagize uruhare runini mu kwigisha Pierrot gutsinda ibitego kuko akenshi babaga bapinze

Rayon Sports yiyemeje gutsinda AS Kigali nk'impano bageneye Mutuyimana EvaristeRayon Sports yiyemeje gutsinda AS Kigali nk’impano bageneye Mutuyimana Evariste

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkundimana

    Kuya 14-09-2017 saa 04:56'

    Umuremyi watwese adukomeze muri ibi bihe by-akababaro turimo .
    Evariste tumusabire aruhukird mu mahoro ya nyagasani.

  2. Bizimungu

    Kuya 13-09-2017 saa 11:03'

    Evarisiti Imana imwakire mubayo ntituzamwibagirwa natwe twitekwiherezoryacu ariwowe ugiye wabusizenkuruki imusozi nimugiramahoro.

  3. Nizeyimana j.marie

    Kuya 13-09-2017 saa 09:23'

    imani komezeze kwihanganisha abasigaye Bose.
    abakunzi ba reyo mwese nde numuryangowe wose, nikipe yoseee

  4. Protogene

    Kuya 13-09-2017 saa 08:26'

    Ugiye Tukigukeneye Ariko Ntakundi Imana Yishubije Ibyayo Rip Evariste Abarayon Twese Tugire Kwihangana.

  5. Bizimana j.pierre

    Kuya 12-09-2017 saa 23:57'

    kubana nibyiza evariste yarumuzamu nemeraga kubera ubwitonzi bwamurangaga.twesenkumuryango mugari wasipora tubwifurije kuruhukira mumahoro lmana imwakire.tuzahora tukwibuka

  6. Abizerwa Richard

    Kuya 12-09-2017 saa 23:21'

    RIP Evariste

  7. Luc

    Kuya 12-09-2017 saa 23:09'

    Ariko rero na Karekezi ajye acunga amagambo avuga pe.
    Aravuga akarengera cyane ibyo by’igicuri yumvaga ari ngombwa kubishyira mu itangazamakuru?
    Kabisa agabanye kuvuga cyane.

  8. Peter

    Kuya 12-09-2017 saa 22:56'

    Ibi yari arwaye ni indwara isanzwe ku ba sportif. Niba hari uwarebye contact tv cg isango tv mu ma saa tanu uyu munsi le 12 sep 17. Yari movie ivuga ku bakinnyi ba rugby...RIP Evariste

  9. IMANA IMWAKIRE MUBAYO

    Kuya 12-09-2017 saa 22:38'

    IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  10. evariste

    Kuya 12-09-2017 saa 21:14'

    ndu mufana wareyo imana imwakire mubayo kd reyosprt mukomeze kwihangana twifatanyije namwe mukababaro

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru