RUHAGOYACU.com

Mutuyimana yasezeweho bwa nyuma n’abavandimwe be, inshuti n’umuryango wa Siporo mu Rwanda

Agahinda, amarira ku batabashije kwihangana n’amagambo meza asingiza ubuzima bwa Evariste Mutuyimana wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports, akaza kwitaba Imana ku wa kabiri w’iki cyumweru, ni bimwe mu byaranze umuhango wo gusezera bwa nyuma Evaliste Mutuyimana.

Abakunzi ba Siporo muri rusange bitabiriye ku bwinshi gushyingura uyu muzamu wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa mbere (Tariki ya 11 Nzeli 2017).

Evaliste Mutuyimana wari umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports yashyinguwe kuri iki cyumweru, nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye aho yari atuye Kimisagara, ndetse n’igitambo cya Misa, kuri Paroisse Regina Pacis i Remera.

Abo mu muryango wa Evaliste Mutuyimana bavuze ko babajwe bikomeye n’urupfu rw’amarabira rw’uyu muzamu Mutuyimana, ubusanzwe utakundaga kurwaragurika.

Mukuru we wavuze mu izina ry’umuryango, yavuze ko uyu murumuna we yakuze amureba, akaba nta kibazo na kimwe yari azi agira mu busanzwe.

“ Mu minsi ishize nibwo yampamagaye arambwira ati, Bro (Muvandimwe) igikumwe ntabwo kiri gukora neza, ariko ahandi meze neza ndaho.” Umuvandimwe mukuru mu muryango wa Mutuyimana wavuze mu izina ry’umuryango.

JPEG - 94.3 kb
Kassim na Shassir batwaye ibikoresho bya nyuma Evaliste yakoresheje mu kibuga, yashyinguranywe na byo

“ Ni umuhungu wakunze umupira w’amaguru kuva ari muto kugeza ubu. Yakinnye umupira kubera mkuru we witwa Mohamed yajyaga atwaza inkweto (Godion) agiye gukina, nyuma biza kurangira abaye umukinnyi ukomeye mwaje kubona.”

  • Mutuyimana yavukiye mu karere ka Musanze mu tariki ya 23 Gicurasi 1988.
  • Amashuri abanza n’amashuli yisumbuye yayigiye mu gihugu cya Kenya
  • Yatangiye gukina umupira w’amaguru mu buryo buzwi, akinira ikipe yitwa Kari Club mu gihugu cya Kenya.
  • Yayivuyemo akinira ikipe yitwa Kamuguga, mbere yo kujya muri SOFAPAKA.
  • Yavuye muri SOFAPAKA aza mu Rwanda, akinira ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe ya Police FC.
  • Yavuye muri iyi kipe amaze gutangira gukinira Amavubi, asubira muri SOFAPAKA, yayivuyemo aza muri Rayon Sports umwaka ushize.
  • Asize umwana w’umuhungu.

Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda Amb. Munyabagisha Valens na V/Perezida wa FERWAFA baje gusezera bwa nyuma uyu wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi.

JPEG - 76.7 kb
Umubyeyi wa Evaliste Mutuyimana yahawe umudali w’igikombe cy’Agaciro Rayon Sports yegukanye kuri uyu wa gatandatu nk’urwibutso

Abayobozib’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, barimo umunyamabanga mukuru wa APR FC, u wa Etincelles FC, u wa AS Kigali, Vice Perezida wa Mukura VS, abakunzi b’amakipe ya Kiyovu Sports na SOFAPAKA zo muri Kenya bari bahari.

Abakinnyi benshi ba hano mu Rwanda, biganjemo abo bakinanaga mu ikipe ya Rayon Sports, abakinnyi ba Police FC, abakinnyi ba AS Kigali, bamwe mu bakinnyi ba APR FC n’andi makipe menshi ya hano mu Rwanda, bari baje gusezera kuri uyu musore.

JPEG - 107.4 kb
Rwarutabura ashyira indabo ku nva ya Mutuyimana

Abatoza benshi bo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, barangajwe imbere n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu wanavuze mu izina rya Antoine Hey uteri mu Rwanda, umutoza wa Etincelles FC, Gicumbi FC, Police FC, Masudi Djuma wamutoje umwaka ushize n’abandi benshi, baje gusezera bwa nyuma Evaliste Mutuyimana.

Abakunzi ba Rayon Sports benshi cyane bari muri Fans Clubs zitandukanye bari bitabiriye, kimwe na Online Fan Club ya APR FC basezeye Mutuyimana.
Umuyobozi wa Rayon Sports FC Gacinya Deny wavuze basoza, yavuze ko bashimira cyane Mutuyimana Evaliste ku kazi gakomeye yakoze mu mwaka umwe yakiniye Rayon Sports, agafasha iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona.

JPEG - 82.2 kb
Abakinnyi 2 ba APR FC, Djihad na Blaise bahagarariye bagenzi babo
JPEG - 743.7 kb
Karekezi na Masudi yasimbuye, mu muhango wo gusezera Mutuyimana

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yari mu gitambo cya Misa, cyo gusabira EvalisteUmunyamabanga mukuru wa APR FC yari mu gitambo cya Misa, cyo gusabira Evaliste

“ Yari umukinnyi mwiza ugira n’ikinyabupfura. Abo mu muryango we ndabihanganisha cyane, kandi nkabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.” Gacinya Deny uyobora Rayon Sports.

“ Yitabye Imana turi mu mikino y’Agaciro, akaba ariyo mpanvu igikombe twatwaye kuri uyu wa gatandatu twakimutuye. Iriya tariki yitabiyeho Imana ntabwo tuzayibagirwa, tuzajya tugira umukino buri mwaka wo kumwibuka, ikivuyemo kibe cyafasha umuryango we.”

Evaliste Mutuyimana yashyinguwe ku gicamunsi mu irimbi rya Rusororo.

JPEG - 370.8 kb
Ndoli Jean Claude ufatira Kiyovu Sports, yaje gusezera kuri uyu muzamu wakiniye iyi kipe

Sugira Ernest ukinira APR FC n'ubwo arwaye ariko yabashije kwitabiraSugira Ernest ukinira APR FC n’ubwo arwaye ariko yabashije kwitabira

Rodrigue Murenzegi wa AS Kigali wabanye na Evaliste mu ikipe y'igihugu, yaje kumusezerahoRodrigue Murenzegi wa AS Kigali wabanye na Evaliste mu ikipe y’igihugu, yaje kumusezeraho

Umutoza Ruremesha wa Etincelles, Okoko wa Gicumbi na Thomas (W'abazamu ba AS Kigali) bari mu baje gusezera EvalisteUmutoza Ruremesha wa Etincelles, Okoko wa Gicumbi na Thomas (W’abazamu ba AS Kigali) bari mu baje gusezera Evaliste

Abafana bari baturutse imihanda yose baje guherekeza Mutuyimana EvaristeAbafana bari baturutse imihanda yose baje guherekeza Mutuyimana Evariste

Byari agahinda gusaByari agahinda gusa

Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Senateri Munyabagisha Valens yari mu banyacyubahiro baje guherekeza Mutuyimana EvaristePerezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Senateri Munyabagisha Valens yari mu banyacyubahiro baje guherekeza Mutuyimana Evariste

Umuhungu wa Evariste Mutuyimana yambitswe umudari wa Se mu irushanwa ry'AgaciroUmuhungu wa Evariste Mutuyimana yambitswe umudari wa Se mu irushanwa ry’Agaciro

Karekezi Olivier yari kumwe n'Umugore we mu muhango wo guherekeza MutuyimanaKarekezi Olivier yari kumwe n’Umugore we mu muhango wo guherekeza Mutuyimana

Abakinnyi ba Rayon Sports: Alhassane Tamboura, Tidiane Kone na Kwizera PierrotAbakinnyi ba Rayon Sports: Alhassane Tamboura, Tidiane Kone na Kwizera Pierrot

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. niwenshuti diogene

    Kuya 23-09-2017 saa 21:40'

    Imana imwakire mubayo.

  2. ishimwe martin

    Kuya 19-09-2017 saa 11:08'

    RIP Eva

  3. Isaie

    Kuya 18-09-2017 saa 16:33'

    RIP

  4. Eric Iraguha

    Kuya 18-09-2017 saa 09:58'

    Imana imwakire kandi twihanganishije abasigaye .

  5. ntirandekura

    Kuya 18-09-2017 saa 06:12'

    igendere nti tuzakwibagirwa turashimira ababashije ukutuba hafi nkabakunzi ba reyon nsuport.

    turashimira abayobozi bama equipe abakinyi inshuti nabavandimwe

    numudyango wa suport muri rusange.

    NB:Abakunzi bareyo nsuport mwese mukomeze kwitabira kumenya amakuru yiriwe muri equipe yanyu KURI WHATSAPP: 0788532790.

    MURAKOZE9990%

  6. Amza

    Kuya 18-09-2017 saa 01:46'

    Allah akwakire EVA

  7. tw dieudonne

    Kuya 18-09-2017 saa 00:55'

    ntituza kwibagirwa baturwaniye ishyaka imana iguhe iruhuko ridashira

  8. augustin nshimirimana

    Kuya 17-09-2017 saa 22:52'

    emw iman imwakre mubay rayon yihangan hamw numuryango

  9. Eric

    Kuya 17-09-2017 saa 20:43'

    Imana Imwakire Mubayo

  10. Twin Yeah

    Kuya 17-09-2017 saa 19:37'

    Abahatubereye mwese mwakoze guherekeza umuvandimwe! Aba sportifs mukomeze kurangwa n,urukundo ni kimwe mu bibaranga, murugire intego ni indangagaciro yihishe benshi mwagize neza!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru