RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Mwanafunzi wasabye guhatanira na Degaule ubuyobozi bwa FERWAFA ntiyujuje ibisabwa
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kimwe na bamwe mu bakandida basabiwe imyanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA, Mwanafunzi Albert wari witezweho guhatana na Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ku mwanya w’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntiyujuje ibisabwa.

Kuwa 15 Nyakanga ni bwo ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ryatanze Albert Mwanafunzi ho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA, hamwe n’abandi basabirwa imyanya muri Komite nyobozi uyu mugabo azaba ayoboye naramuka atowe.

Mwanafunzi Albert n'abari ku rutonde ayoboye bose ntibujuje ibisabwaMwanafunzi Albert n’abari ku rutonde ayoboye bose ntibujuje ibisabwa

Kuri uyu wa mbare tariki ya 17 Nyakanga ni bwo akanama gashinzwe amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA, katangiye gusuzuma inyandiko z’ubwiyamamaze bw’abakandida bose, ari na yo mpamvu Mwanafunzi Albert ari umwe mu basanzwe kuzuza ibisabwa mu gihe kitarenze amasaha 48, bitaba ibyo kandidatire ye igateshwa agaciro.

Inyandiko igaragara ku rubuga rwa FERWAFA igira iti “Dushingiye ku byangombwa by’abakandida banyu byashyikirijwe Akanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA, tubandikiye iyi baruwa tubasaba kuzuza ibyangombwa by’abakandida banyu bituzuye bigashyikirizwa akanama kavuzwe haruguru mugihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe muboneye iyi baruwa, nkuko biteganywa n’amabwiriza agenga amatora.”

Mwanafunzi ni Umuyobozi muri AS Kigali, ndetse ntibirasobanuka neza niba AS Kigali ari yo yamuhaye ihuriro ry'abaharanira impinduka muri ruhagoMwanafunzi ni Umuyobozi muri AS Kigali, ndetse ntibirasobanuka neza niba AS Kigali ari yo yamuhaye ihuriro ry’abaharanira impinduka muri ruhago

Ibyo Mwanafunzi atujeje kandi asabwa kuzuza mu masaha 48 ni:
1. Icyemezo cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko (Extrait du casier judiciare);
2. Kopi y’impamya bumenyi iriho umukono wa Noteri;
3. Ibaruwa yahawe n’umunyamuryango aturukamo (Lettre de Recommendation);
4. Kopi y’amategeko shingiro y’urwego rw’umunyamuryango aturukamo yatanzwe muri RGB mu gihe cyo gusaba ubuzima gatozi.

Urutonde rw’abakandida b’ihuriro rigamije impinduka muri ruhago abaruriho bose nta n’umwe wujuje ibisabwa, ndetse na bo barasabwa kubyuzuza mu masaha 48, ibi ariko bikaba binareba bamwe mu bakandida bari ku rutonde Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ayoboye.

N'ubwo benshi mu yatanze ku rutonde ngo bafatanye kuyobora FERWAFA batujuje ibisabwa, Degaule we arabyujujeN’ubwo benshi mu yatanze ku rutonde ngo bafatanye kuyobora FERWAFA batujuje ibisabwa, Degaule we arabyujuje

ave Kuya 21-07-2017 saa 14:22'

erade we uranyishe PE !!!!
Nkabandi bamushyigikiye koko bumva perezida Paul Kagame anenga ruhago ibyo ibamo bagirango abavuze abayireba oya.
Nibabyice mubashyigikire tu
Muze mwese dutore Paul Kagame yatwemereye football itwubahisha aho turi hose

kobla Kuya 20-07-2017 saa 15:23'

SYLVE.koko urumva APR ariyo yica iterambere ryumupira mu RWANDA?Uwaguszba ibimenyetso wabibona byibyo wavuze byose.sha kbs ufite igikoma na cabedges mu mutwe.ntaho utaniye nabandi bosen barangwa namacakubiri.none se iyo APR ikina FERWAFA iyifatira akaguru cg FERWAFA ifite MOUS iyobora akaguru ka APR.SHISHOZA UREBE KURE UREKE AMATIKU YAWE YO KWISHYIGA

kobla Kuya 20-07-2017 saa 15:17'

SYLVE.koko urumva APR ariyo yica iterambere ryumupira mu RWANDA?Uwaguszba ibimenyetso wabibona byibyo wavuze byose.sha kbs ufite igikoma na cabedges mu mutwe.ntaho utaniye nabandi bosen barangwa namacakubiri

nyirabizeyimana Kuya 19-07-2017 saa 09:09'

Ariko rero nubwo kuvuga ari uburenganzira bwanyu namwe by mukarengrere niba uwo mukanduda wanyu atujuje ibisabwa muragirango ferwafa ibimwuzurize? ntumugakunde guteza umwiryane iyo umuntu avuzengo bakorera mu kwaha kwabasirikari aba ashaka kuvuga iki? Ubundi se uwa mwashyiraho afite izihe ngufu ziruta izigisirikari kuburyo we bamutegetse ibyo bashaka yabyanga? Iyo uvuzengo apr yica umupirara uba wumva mumutima wawe hatuzuyemo urwangano numujinya uzarinda upfana kuko ntuteze gukuraho apr mujye mwibukako abakinnyi dufite bakina hanze abenshi basohotse kubera Apr, Police, askigali (apr:iranzi,migi,haruna,emery,rusheshangoga ,olivier.police:tuyisenge, Danny. askigali:sugira)sabo tugura hari abandi hari uwo naba nibagiwe wenda ngo tumutwerere rayon mwarangiza mukirata ngo apr yica umupira kdi ariyo iri guha abana amahirwo yo kujya gukarshya ruhago hanze aba rayon muri abanzi biterambere nibyiza gusa baraburugambo ntabikorwa

annet Kuya 19-07-2017 saa 08:58'

Ndashaka kwibariza uwitwa Alphonse wavuze ngo kuki hari umukandika utaramenyeshejwe hakiri kare ibyo asabwa kuba yujuje kugirango abashe kwiyamamaza.

nonese ibyo asabwa wibwira ko baba babishyizeho uyu munsi cyangwa uyumunsi, Oya biri mumategeko agenga umupira wamaguru, yakabaye yarabyirebeye cyane ko ayo mategeko kuri website ya Ferwafa arahari, nawe ubishatse wayisomera.

Wowe urumva umuntu ajya kwiyamamaza akarinda agera ubwo atanga ibyangombwa ataramenya ibyo asabwa, ese ibyo yatanze byo urumva yarabibwiwe nande? uwo urumva haricyo yazageza kubakunzi ba Ruhago nyarwanda atazi na urubuga rwishyirahamwe rya ruhago.

samed Kuya 19-07-2017 saa 03:23'

ark ibya ferwafa ndabona amaherezo degol arayisubirana pe, nonese nkuyu utangiye kuzana grace nyinawumuntu muri ferwafa yaramaze kutuzengerereza bashiki bacu nkuyu yatugeza kuki koko? ago ntiyaba nka grace akimikubutinganyi muri football yacu , nibashake undo mukandida muraba ntanumwe nshyogikiye Albert numvaga murinyuma ark gushyiramo grace ! afazari twasubira kwa degol

ALPHONSE Kuya 18-07-2017 saa 19:54'

IGIHE KIRAGEZE KUGIRANGO ABANTU BAREBE IBITEZA IMBERE UMUPIRA WAMUGURU MURI RUSANGE APANA KUBA CONSANTRE KURI TEAM,SI NON TUZAHORA MUMAKIPE Y"IBIHUGU ATARENGA UMUTARU.NUMVA BAREKA USHAKA KWIYAMAMAZA KUYOBORA IMIGABO NIMIGAMBI YE TUKAYUMVA BATAMUKASHIJE BAMUGORA MUBYANGOMBWA;KUCYI BATAMWERETSE IBIBURA HAKIRI KARE?NAHO UWAYOBOYE MBERE NI UKUMUREBERA MUNDORERWAMO YIMIHIGO YARI YAHIZE ESE YAYESHEJE KURI KANGAHE KWIJANA BIBAYE NTAMUGAYO MUMUHIGO YAKONGERA AKAGIRIRWA IKIZERE DORE KO BURIYA ABA AMAZE KUGIRA EXPERIENCE ARIKO NTAKONGERE KUGWA MUMUTEGO WO GUTONESHA AMAKIPE AMWE NAMWE KUKO YOSE YAGOMBYE KUNGANA .

annet Kuya 18-07-2017 saa 14:14'

Ntakibazo tubona kiri muri Ferwafa, ariko ikigaragara nuko hari ababazwa nuko umukandida baba bifuje ko yayobora Ferwafa birangira agize agize amajwi make atamwemerera uwo mwanya, bigatuma bumva ko utowe batamwumva, Degaule se mumunenga iki, ahubwo dukwiye kwongera kumutora, yadufashirije abakinnyi kujya kwivuriza hanze (Moroco) abandi bajya gukina hanze kubwishi, yatsuye umubano nandi mashyirahamwe yibindi bihugu amakipe atagira ibibuga bagiye kubitwubakira ,agiye kubaka Hotel nibindi ......... Degaule niki atakoze mumyaka 04 yari afite !! ngaho abamunenga nibavuge uwamubanjirije ibyo yakoze tubigereranye nibya Degaule.

ffgg Kuya 18-07-2017 saa 12:32'

Guhirimbanira impinduka ntibijya byoroha nwa bantu mwe, icy’ingenzi niba abaharanira impinduka bari mu kuri, ni hahandi bya ubu, cuangwa kera bazabigeraho. Mwibuke Umunyamategeko uvugwa mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa muri Biblia, igihe habagaho kurwanya aba kisto. Yabwiye bagenzi be ati niba ibyo bavuga iri iby’Imana koko ntimuzabatsinda,ariko nobs babeshya bizivanaho. Natwe tuzareba. Icyiza ni uko noneho abantu berekanye ko muri Ferwafa hashobora kuba hari ikibazo.

Emmanuel Kuya 18-07-2017 saa 10:18'

ndabona apr idakwiye kurekura Sibomana P kandi nibareke Nzamwita yongererwe amahirwe

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)