RUHAGOYACU.com

Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC

APR FC yabengutse myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya KCCA FC yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda, akaba ashobora kuza gusimbura Rusheshangoga werekeje muri Singida United mu gihugu cya Tanzania.

Rukundo Denis ni umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda wakiniraga ikipe ya Kampala City Capital Authority FC kuva muri 2016.

JPEG - 120.8 kb
Rukundo Denis (Ubanza mu bunamye ibumoso) yarigaragaje cyane mu mikino y’igice cya 2 cy’umwaka w’imikino muri Uganda

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda yabengutse uyu musore, ikaba imubonamo umusimbura mwiza wa Rusheshangoga Michel werekeje mu gihugu cya Tanzania muri Singida United.

Rukundo Denis ari mu bakinnyi bafashije KCCA uyu mwaka kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu gihugu cya Uganda.

PNG - 606.3 kb
Uyu mwaka KCCA yatwaye ibikombe 2 bikomeye muri Uganda

RuhagoYacu yamenye ko Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC, aherutse kujya kureba uyu musore muri Uganda, ndetse hanabayeho ibiganiro by’ibanze ku buryo uyu mukinnyi bishoboka ko yava muri KCCA akaza gukomereza mu Rwanda.

KCCA FC yaguze uyu musore Rukundo Denis mu mpeshyi ya 2016 imukuye mu ikipe ya Maroons Fc yari imaze gusubira mu cyiciro cya 2.

Uyu musore ageze muri KCCA yitwaye neza cyane, anahita abona umwanya wo kubanza mu kibuga, aho yagize uruhare rukomeye cyane mu mikino ya CAF Confederation Cup iheruka.

Uyu musore ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri Uganda yitwaye neza cyane ubwo KCCA yatsindaga ikipe ya Paidha Black Angels ku mukino wa nyuma.

APR FC yatangiye imyitozo irimo abandi bakinnyi 2 bavuye mu gihugu cya Uganda, bivugwa ko nabo ari abanyarwanda bigaga muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Rwanda.

JPEG - 523.8 kb
Denis Rkundo (Wambaye nimero 28) yishimira igitego na bagenzi be
JPEG - 34 kb
Denis Rukundo ashobora gusimbura Rusheshangoga werekeje muri Singida

Rukundo Denis bivugwa ko afite umubyeyi w’umunyarwanda, ntiyigeze akinira Imisambi ya Uganda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 17-08-2017 saa 07:26'

    Ese koko niba Uwo mukinnyi ari umunyarwanda ko atigeze ahamagarwa mumavubi ? muzi komubeshya koko nimureke dukine umupira uryoshye utarimo kubeshya ubu muba mudushyize murujijo

  2. Lwanga

    Kuya 16-08-2017 saa 21:57'

    Uyu wiyise Nigger uri umugome ndengakamere nta na sport uzi. Urumva ibyo uvuze wigaye rwose

  3. keza

    Kuya 16-08-2017 saa 21:35'

    Ariko sha mwabareyomwe mwatuje ko umwana wanzwe ariwe ukura? APR FC murayanga kandi izabaho kandi itsinde nimutuze tuzaba tureba gusa Niba hari abantu ba feke muteranyeho abareyo

  4. sainte famille.

    Kuya 16-08-2017 saa 21:21'

    abarayon tibakwiye kwivanga muri politics za apr kko ntizibareba kdi bameze nkaho batazi amateka y’abanyarwanda atuma bari mu Bihugu byose nibagabanye amagambo adahwitse.

  5. cyizayves

    Kuya 16-08-2017 saa 20:41'

    Kugirango mwemere ko ari umunyarwanda ukinira Uganda ni mujye muri Google mwandikemo RUKUNDO Denis murebe mureke kuvuga byinshi

  6. issa

    Kuya 16-08-2017 saa 20:32'

    reka izamese kamwe izane abarundi nka mucyeba ireke gutanga ubwenegihugu ndetse no gusimbura yohana mukubatiza gusa biratangaje iyo uriye wihishe urya ibitaribwa thx!!!!!!!!!!

  7. MASHYAKA PHRIPE

    Kuya 16-08-2017 saa 20:27'

    bagure nabataka barakenewe

  8. Bronchard

    Kuya 16-08-2017 saa 20:15'

    Kombona APR ikora recritement abafana bagasenyi bagahuraguribigambo harabobabahaye?ESE APR.FC jyagukinisha abanyarwanda haragahato bayishyizeho mukine umupira muwufane muvemumatiku kuko bataraza nubundi yabatsinze gatatu(3) gakurikiranye mudakozemo

  9. habimana

    Kuya 16-08-2017 saa 16:33'

    Ariko BARAFINDA FC isigaye isetsa kabisa.Ejo muzazana na Serukuma ngo n’umwana w’umunya Rwanda cyangwa Messi.jyenda Rwanda waragowe.Niba se mwari muzi KO muri Uganda hari abanyarwanda bahakina kuki mutajya mubahamagara mu mavubi?BARAFINDA FC ntizongere kubeshya ngo nikinisha abanyamahanga.kuko amayeri yayo twarayamenye.gusa ni byiza kuko nubundi kuva na kera bazi kubatiza.babishoboye bakabatiza Messi na Cristiano byaba ari byiza.courage ariko kuvuga politique y’abanyarwanda mubyihorere.

  10. Zeze

    Kuya 16-08-2017 saa 14:30'

    Ehhhhhhh ni hatar kbx niba ar aho bigeze denis ahaaaa ndumv atoroshy arkoc kcca1 apr3 umunyarwanda nako avutse vuba ahita anabatizwa mbega naze daaa erega ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi bavandi ntimukatubeshye rwose mwakweruyera!

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru