RUHAGOYACU.com

Myugariro wa KCCA yerekeje muri APR FC ku masezerano y’imyaka 2

Ikipe ya KCCA yarangije kurekura myugariro wayo w’inyuma ku ruhande rw’iburyo; umunyarwanda Rukundo Denis ngo yerekeze muri APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yifujwe n’ikipe ya APR FC ngo asimbure myugariro Rusheshangoga Michel werekeje muri Singida United yo muri Tanzania.

Babinyujije ku rubuga nkoranya mbaga rwa Twitter, ikipe ya KCCA yo muri Uganda yatangaje ko Rukundo Denis yerekeje muri APR FC ndetse bamwifuriza amahirwe masa.

KCCA yatangaje ko Rukundo Denis yerekeje muri APR FC ku masezerano y'imyaka 2KCCA yatangaje ko Rukundo Denis yerekeje muri APR FC ku masezerano y’imyaka 2

KCCA FC yari yaguze Rukundo Denis mu mpeshyi ya 2016 imukuye mu ikipe ya Maroons Fc yari imaze gusubira mu cyiciro cya 2, abasha kwitwara neza muri iyi kipe, aho yagize uruhare rukomeye cyane mu mikino ya CAF Confederation Cup iheruka.

Uyu musore, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu muri Uganda yitwaye neza cyane ubwo KCCA yatsindaga ikipe ya Paidha Black Angels.

Rukundo Denis ku mukino APR FC iheruka guhuramo na KCCA i KigaliRukundo Denis ku mukino APR FC iheruka guhuramo na KCCA i Kigali

Mu minsi ishize, Rukundo Denis yatangarije RuhagoYacu ko yifuza gukinira APR FC n’ubwo yari agifite amasezerano muri KCCA.

APR FC iherutse kandi gusinyisha Omborenga Fitina wakiniraga MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia mu mwaka ushize w’imikino.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ma

    Kuya 7-09-2017 saa 14:07'

    ibi bintu byabana babanyarwanda njjye ndabihaze , baguze abakinnyi bafatika tukubaka ikipe igakomera ku rwego rwa africa.

  2. peter

    Kuya 5-09-2017 saa 19:27'

    Ubwoc gukura kuzana abarunndi ikabita abanyarwanda urumva ari igitangaza? ubundic ushingirahe ubita abarundi?
    haraho utasanga umunyarwanda muriyisi? uwakumva yagirango nurukundo ufitiye abana babanyarwanda nkaho iyo ufana yo batakinamo ngo bikunde

  3. fcvxxx

    Kuya 5-09-2017 saa 16:53'

    Ni byiza gutarura bene wacu, bakaza kudukinira. nizere ko bitazamera nk’ibya ba bandi bava i burundi, uba wumva bavuga ko APR itwara abarundi ikabita abanyarwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru