RUHAGOYACU.com

Nahimana Shassir mu marembo asohoka muri Rayon Sports

Nahimana Shassir ashobora kuba arimo akinira Rayon Sports imikino ye ya nyuma ubundi agahita yerekeza ahandi bitewe n’uko atishimira ubuke bw’imikino Umutoza Karekezi Olivier amushyiramo muri Azam Rwanda Premier League.

Mu mukino Rayon Sports yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 4-0 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, Nahimana Shassir yasimbuwe ku munota wa 82, ava mu kibuga asa n’utishimiye ko bamukuyemo dore ko yari amaze akanya ashakisha igitego ariko yakibuze.

Umutoza Karekezi Olivier agira inama Nahimana ShassirUmutoza Karekezi Olivier agira inama Nahimana Shassir

Nyuma y’uwo mukino, Nahimana yatangarije RuhagoYacu ko atishimira ubuke bw’imikino bamukinisha muri shampiyona, ndetse kuri we ngo ntibinashoboka ko yaguma muri Rayon Sports mu gihe haba nta gihindutse, ariko ngo icyemezo azagifata ashingiye ku mikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League.

Nahimana yagize ati “Polisi njya nyitsinda ariko uyu munsi ntibyanshobokeye, gusa nkeka abafana bishimiye uko nakinnye, kandi kuba twatsinze ndumva binejeje cyane.”

Abajijwe ku kuntu yakiriye gusimbuzwa muri uwo mukino kandi avuga ko yakinnye neza, Nahimana yagize ati “Byose mu mupira bibaho. Ni umupira, buriya Umutoza yabonye ko naniwe ankuramo. […] Umutoza tubanye neza, tuganira neza, nkora amakosa akangira inama.”

Uyu mukinnyi wo hagati ukina afasha ba rutahizamu yakomeje avuga ko nta bwoba na buke aterwa no kuba Rayon Sports yarazanye abakinnyi benshi bashobora gukina ku mwanya we, kuko yiyizera ku buhanga n’ubushobozi mu gukina umupira.

Ati “Nta bwoba na buke mfite. Icya mbere njye ndiyizera. Nta mukinnyi n’umwe ntinya. Uyu si ho gukina umupira birangirira, iri si ryo herezo ry’ubuzima bwanjye mu mupira w’amaguru. Nibanshyira hanze, amasezerano yanjye arimo kurangira, nzajya ahandi nshobora gukina.”

“Njye ndiyizera ku mwanya nkinaho, nta bwoba na buke mfite ngo nibazana umukinnyi runaka nzatakaza umwanya, kandi ukuri kuzagaragara mu kibuga.”

Nahimana Shassir ashaka umwanya uhoraho nka Pierrot muri Rayon SportsNahimana Shassir ashaka umwanya uhoraho nka Pierrot muri Rayon Sports

Nahimana Shassir yakomeje avuga ko n’ubwo bamuha irya mirenge ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports ariko bajye bamushyira hanze y’ikibuga atabyemera, ndetse gufata icyemezo ku hazaza he “Byose bizaterwa n’imikino yo kwishyura" muri Azam Rwanda Premier League.

Nahimana Shassir yakinnye imikino mbarwa mu gice cy’imikino ibanza ya Azam Rwanda Premier League (Phase Aller), dore ko yanatangiye umwaka nabi asa n’udacana uwaka n’Umutoza Karekezi Olivier.

Nyuma y'umukino Shassir yaganiriye umwanya munini na Bisengimana Justin, umutoza wungirije wa Police FC, gusa ngo ni incuti ye ikomeyeNyuma y’umukino Shassir yaganiriye umwanya munini na Bisengimana Justin, umutoza wungirije wa Police FC, gusa ngo ni incuti ye ikomeye

Icyakora byarakosotse, Shassir yongera kuba uwo abafana bari bazi mu mwaka ushize w’imikino, ndetse uyu munsi ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yubakiyeho mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Nahimana Shassir agiye kwerekeza mu ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya, ndetse ngo iyi kipe yamaze no kumvikana n’umuhagarariye, gusa ngo na Gor Mahia yari yamugejejeho icyifuzo cy’uko yaza akayikinira.

Simba SC yo muri Tanzania na yo iri mu makipe yifuza Nahimana Shassir, ariko bisa n’ibihindutse gato kuko Masudi Djuma atari we bahaye iyi kipe nk’umutoza mukuru ngo abe yakwigurira abakinnyi, aho byavugwaga ko yari guhera kuri uyu mukinnyi w’Umurundi na Manishimwe Djabel.

Nahimana Shassir yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2016 avuye mu ikipe ya Vitalo’o mu Burundi, aho yari yanegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2015/2016.

Mu gihe Shassir yaganiraga na Bisengimana, abandi bari barimo kwishimira intsinzi hamwe n'abafanaMu gihe Shassir yaganiraga na Bisengimana, abandi bari barimo kwishimira intsinzi hamwe n’abafana

Rayon Sports isanganywe abanyamahanga barimo Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir nyuma yo kugenda kwa Tidiane Kone werekeje muri Zambia.

Muri uku kwezi kwa mbere iyi kipe yongeyemo Yussuf Balagum (Nigeria), Shaban Hussein ‘Tchabalala’ (Burundi), Ismaila Diarra (Mali), Yassin Mugume (Uganda) na Christ Mbondi (Cameroun) maze bose hamwe bahita baba barindwi, nyamara muri Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports ntizemererwa gukinisha abarenze batatu muri buri mukino.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nzabonimpa Simon

    Kuya 29-01-2018 saa 14:45'

    Abafana Namwe Mujye Mureka Amarangamutima, Nonese Azananirwa Gukora Ngo Bazamukinisha Atabikwiye
    Ngo Nuko Akunda
    Epuipe? Batamuhembye
    Yayibamo?

  2. Emmanuel KUBWIMANA

    Kuya 29-01-2018 saa 13:12'

    Mwaramutse neza ncuti za ruhagoyacu, ubuse koko Shasir aragirango bamuhe umwanya wo gukina kugeza kuminota inagahe kandi yarasimbuwe ku umunota wa 82 habura iminota 8 gusa ngo umukino urangire, ese ntaziko umuntu ruri hanze y’ikiburga ariwe umenya ko umukinnyi yananiwe cyangwa hakenewe iminduka iyi niyi kugirango ikipe ikomeze kwitwara neza? Ndabyumva si umuswa ariko nanone si imashini kuburyo atasimburwa cyaneko gusimburwa cyangwa kuruhutswa ntahantu bitaba. ubuse hari umuntu numwe utemera ko HAZARD ari umuhanga cyane, ariko muzabare imikino akina akayirangiza hanyuma gusimbuzwa bibone byitwe ikibazo

  3. theo

    Kuya 29-01-2018 saa 12:58'

    shassir turamwemera cyane numuhanga kandi arabitwereka ntimutume agenda

  4. kabasele ya mpanya

    Kuya 29-01-2018 saa 12:37'

    Shassir ni umikinnyi ugaragaza ko afite mu bwenge ndetse n’imbaraga arazifite peee, gusa wa mugani nk’uko abyivugira natabona umwanya uhoraho yagenda kdi n’ uburenganzira bwe nk’uko twumva ngo ba Coutinho muri Liverpool cg se ba Christiano muri Real na Neymar barashaka kugenda. ibyo birumvikana. Gusa tumwifurijza kuba yaguma iwacu muri Rayon Sport kuko niho haberanye na we. Shassir kandi anagiye azakomeze guhirwa kuko ni imikinnyi ufite ubuhanga n’ubwenge mu kibuga.

  5. Djuma

    Kuya 29-01-2018 saa 11:55'

    jyewe maze imunsi Nkurikirana Shassir, mbona umupira kukrenge awufite pe, ariko ntamahirwe wagurango ukugurukwe baragufashe. akora ama actions meza ariko imbere y’izamu agatera agashoti gato cyane. gusa akina neza pe, umupira usize ibirungo. nubamuhe umwanya wenda guhusha bizashira. gusa uko mbona rayon murino minsi birasba gukora cyane kugirango ubone i number.

  6. NEZA

    Kuya 29-01-2018 saa 11:26'

    SHASSIR ntabwo ari umukinny wo guhanganira umwanya. Agomba gusiba ari uko afite indi impamvu, abaguzwe nyuma nia bo kumisimbura muri izo mpamvu. Nihagira uwigaragaza kumurusha niho bizagaragara. Ariko Karekezi ntakore ikosa ryo kumwicaza. Igihe cy’igeragezwa cyararangiye. No mubamaze gutsindira ikipe ibitego byinsghi muri Phase aller ari ku manya wa mbere nk’uko byagenze umwaka ushize.
    So ibyo asaba ikipe si ibintu bidashoboka. We arenda kurangiza amasezerano nta mpavu yo kumibuza kuyarangiza neza.

  7. Yves

    Kuya 29-01-2018 saa 11:10'

    Uretse kwambara ikirezi ntumenye ko cyera SHASSIR numukinnyi mwiza knd yarabitweretse, Rayon Sport ireke guharara abakinnyi bashya ihe agaciro SHASSIR Kuko ntabwo bamurusha nagato. Ibaze nawe kugura MBONDI ukirukana SHASSIR numva uwabikora ataba akunda ibyiza pe.

  8. Rayon

    Kuya 29-01-2018 saa 10:38'

    Shassir ntakenewe kuko uwakina nkawe ntiyabura ikibazo ni Pierrot Djabir na Angel

  9. knc

    Kuya 29-01-2018 saa 10:34'

    Shassir turamukunda kandi ni umuhanga ,yewe akunda nikipe yacu pe ! ariko ntago twamugumana kubera into gusa !? ahubwo narwane inkundura arushe abandi urebe ko tutamukomera "Amarayons"!

  10. Theobard

    Kuya 29-01-2018 saa 09:24'

    Nyamara uretse kwibeshya ahubwo bagombye kuba bahereye kuri shassir kuko turamwemerape! Uriya mwana ni umuhanga kdi akunda rayon sport. Mwibuke ko yapfushije umubyeyi we akanga kujya kumuherekeza akabanza gufasha equipe kuri mutch ya espoire mugikombe cy’amahoro. Mumwongerere amasezeranope!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru