RUHAGOYACU.com

Nahimana Shassir yapfushije se umubyara

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports; Nahimana Shassir yapfushije se umubyara kuri uyu wa Kabiri, iyi nkuru mbi ije mu gihe uyu mukinnyi yari kumwe na bagenzi be bitegura umukino wo kwishyura urabahuza na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu.

Nk’uko byemezwa n’ikipe ya Rayon Sports, uyu mukinnyi yari yamaze kugaruka mu ikipe hamwe na bagenzi be, aho yari yagiye kuvuza umwana, ibi byatumye asiba umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro, Rayon Sports yatsindiwemo na Espoir FC ibitego 2-0 i Rusizi.

Nahimana Shassir yapfushije se umubyaraNahimana Shassir yapfushije se umubyara

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, wahoze akinira ikipe ya Vital’O, yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2016, aho muri uyu mwaka w’imikino yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona, ayitsindira ibitego 13.

Shassir akaba yarafashije ikipe ya Rayon Sports kugera aho igeze muri iyi mikino y’igikombe cy’amahoro, aho amaze kuyitsindira ibitego 6 mu gikombe cy’amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karemera Eric

    Kuya 28-06-2017 saa 19:13'

    Pole Chassir!! ese uyu musore yapfushije umubyeyi ajya no mukibuga gukina we!! oya ntiyari muri Mud rwose ibi ntabwo aribyo. Umwanya we wari guhabwa undi, ndetse hakanafatwa umunota wo kwibuka umubyeyi we mbere y’umukino. Pole sana muhungu wacu

  2. ishimwe claude

    Kuya 28-06-2017 saa 15:47'

    pole bibaho imana imwakire mubayo?

  3. -####-

    Kuya 28-06-2017 saa 15:42'

    imana imuhe iruhuko ridashira?

  4. Xavier

    Kuya 28-06-2017 saa 14:44'

    nukubyakira nkumugabo "Imana imwakire mubayo"

  5. Himbarwa

    Kuya 28-06-2017 saa 14:08'

    pole shassil umubyeyi wawe imana imwakire mubayo

  6. JAMES

    Kuya 28-06-2017 saa 13:01'

    IHANGANE.MUVANDI.KANDI.UWOMUSAZA.IMANA.IMWAKIREMUBAYO

  7. queen

    Kuya 28-06-2017 saa 11:39'

    impore maama! imana ifashe abasigaye Umubyeyi wanyu aruhukire mumahoro

  8. maso

    Kuya 28-06-2017 saa 11:30'

    Ihangane mukinnyi wacu, Imana niyo nkuru. Tumwifurije iruhuko ridashira.

  9. madina

    Kuya 28-06-2017 saa 10:40'

    Pole shassir imana ikorohereze cane.

  10. madina

    Kuya 28-06-2017 saa 10:40'

    Pole shassir imana ikorohereze cane.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru