RUHAGOYACU.com

"Nanjye nshobora kuvuga ko namutsinda ibitego 10"- Lomami Marcel agaruka ku mutoza wa LLBS4A bazahura kuwa Gatandatu

Umutoza wongerera abakinnyi ingufu muri Rayon Sports ; Lomami Marcel yatangaje ko iyi kipe ikomeje kwitegura neza LLBS4A yo mu Burundi bazakira mu mukino ubanza wa 1/32 cya CAF Champions League, ndetse bizeye kwegukana intsinzi.

Rayon Sports izakira LLBS4A kuwa Gatandatu mu mukino ubanza wa 1/32 cya CAF Champions League uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura mu byumweru bibiri biri imbere.

Rayon Sports yaraye inyagiye Aspor FC ibitego 5-0 ... Kiwzera Pierrot nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu mu mukinoRayon Sports yaraye inyagiye Aspor FC ibitego 5-0 ... Kiwzera Pierrot nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu mu mukino
Karekezi Olivier yatoje uyu mukino nubwo atari we wavuganye n'itangazamakuruKarekezi Olivier yatoje uyu mukino nubwo atari we wavuganye n’itangazamakuru

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsindamo Aspor FC ibitego 5-0, Lomami Marcel yatangaje ko imyiteguro y’uyu mukino ikomeje kugenda neza, ndetse bizeye intsinzi muri uyu mukino.

"Kugeza ubu nta kibazo. Ikipe turi mu mwiherero, n’ubu turangije uyu mukino turahita dusubira mu mwiherero. Turiteguye umukino wo ku wa Gatandatu, tuzitwara neza."

Abajijwe uko bakiriye amagambo y’umutoza wa LLBS4A; Bankuwiha Emmanuel ’Mayele’ uherutse gutangaza ko umupira wo mu Rwanda uciriritse ndetse bizeye gusezerera Rayon Sports, Lomami Marcel yagize ati:" Buri muntu wese afite gahunda ze zo kuvuga kuko twese tuvuga turi hanze, ariko abantu bakina ni abakinnyi, nanjye nshobora kuvuga ko namutsinda ibitego 10 mu magambo ariko, kuko ntabwo ari twe turi bukine."

Lomami Marcel avuga ko buri wese afite impamvu avuga ariko Rayon Sports yizeye kwitwara nezaLomami Marcel avuga ko buri wese afite impamvu avuga ariko Rayon Sports yizeye kwitwara neza

"Twese tuzashyira mu kibuga abakinnyi 11. Twe dufite intego yacu yo kugera kure, nabo bafite iyabo, ariko twe tugomba kureba iyacu."

"Biriya yavuze, afite impamvu yabivuze, ariko twe dufite ibyo twateguye ko tugomba kwitwara neza."

Raron Sports izakina uyu mukino idafite abakinnyi babiri bashya yaguze mu kwezi gushize; umunya-Cameroun Christ Mbondi na Yassin Mugume ukomoka muri Uganda.

Christ Mbondi ntabwo azakina na LLBS4AChrist Mbondi ntabwo azakina na LLBS4A

Biteganyijwe ko ikipe ya LLBS4A igera i Kigali kuri uyu wa Kane ikitegura uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade Amahoro kuwa Gatandatu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. manzi

    Kuya 9-02-2018 saa 18:43'

    Bavukanyi b’abarundi sinqri nzi ko n’imwe mkinisha amagambo nka bamwe m batoza bo mu Rwanda bavuga menshi mbere yo guhura na Rayon Sports.Nimutsinda iyi ikipe mube mwizeye ko muzagera kure. Hamwe muravazi havuka iwanyu bahavuye bahabona kandi bazamuye urwego.
    1.Bakame 2.Mutsinzi Ange 3.Eric Rutanga 4.Manzi Thierry 5.Faustin Usengimana 6.Yannick Mukunzi 7.Djabel 8.KWIZERA Pierrot 9.Ismalia Diarra 10.Nahimana Shassir 11.Hussein Shabalala.

  2. candaro jean Eloi

    Kuya 9-02-2018 saa 14:15'

    reka tubadundire iwanyu mumamare llb siyo gufyinisha

  3. candaro jean Eloi

    Kuya 9-02-2018 saa 14:15'

    reka tubadundire iwanyu mumamare llb siyo gufyinisha

  4. nyikundyukuri marcel

    Kuya 8-02-2018 saa 20:08'

    yewe bose mureke bivugire nawasi
    nonese mukanwa ko ntamusozi
    ngo baravunnika

    dutegereje ibikorwa n’aho amagambo yo
    ntaw’urwanisha umunwa
    wakanga undi ..

  5. Ndikumana salomon

    Kuya 8-02-2018 saa 12:59'

    jewe ndabona mushobora kudutsinda aho iwanyu mu Rwanda rwa gasabo nkuko mukunda kuvyita ariko mukazoshika ngaha mu rugo iwacu urugendo rwa rayon sport ruzoba rurangiye.inama noha LLB4A nuko yotsindwa 1 canke ikanganya hama tugaheza affaire mu rugo.murakoze ruhago

  6. nzabandora

    Kuya 8-02-2018 saa 12:37'

    Lidia bizayigora gukuramo Rayon kuko yaba itsnzei Amavubi n’ Intamba icyarimwe kuko hafi yabakinira Rayom bose bakinira ayo makipe kandi babanzamo gusa birashoboka ariko biragoye umupira uridunda amahirwe ya Lidia ni 0,05%.

  7. tuyisenge donatien

    Kuya 8-02-2018 saa 07:56'

    tuzobatsinda llb tupa ndani


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru