RUHAGOYACU.com

Mbugo Casa yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports asabwa igikombe umwaka utaha

Ikipe ya Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda iherutse kumanuka mu cyiciro cya 2 nyuma yo kwitwara nabi cyane mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 , yamaze kwemeza Mbugo Casa nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

Ibi byabaye kuri uyu wa 1 ku kibuga cyo ku Mumena aho iyi kipe ibarizwa, Mbugo Casa akaba yahawe inshingano zo gutoza iyi kipe yaciyemo muri 2005, asimbuye Aloys Kanamugire.

" Mbugo Casa ni we mutoza mukuru kuri ubu wa Kiyovu Sports, akaba yasimbuye Aloys Kanamugire." Itangazo RuhagoYacu ikesha umuyobozi w’abakunzi ba Kiyovu Sports, Hemedi.

" Yerekanywe kuri uyu wa mbere, akaba agomba gukoresha imyitozo abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports kugeza tariki ya 03 Kanama, nyuma imyitozo igaharikwa ikazasubukurwa nyuma y’amatora kugeza tariki ya 12 Kanama 2017."

" Kuri iyi tariki nibwo hazagaragazwa urutonde nta kuka rw’abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, harimo abashya ndetse n’abasanzwe muri iyi kipe."

JPEG - 921.6 kb
Kiyovu Sports yarangije ku mwanya wa 15 uyu mwaka ushize w’imikino ihita imanuka mu cyiciro cya 2 bwa mbere mu myaka 53 imaze

Minani Hemedi akaba yakomeje atangaza ko, iyi kipe izatangira imyitozo ikomeye cyane kuri 21 Kanama uyu mwaka, ndetse ko icyo gihe abakunzi b’iyi kipe bazajya baza kuyireba bose, bazajya basabwa kwishyura.

" Aha umutoza azaba akoresha ikipe yuzuye irimo abakinnyi bose, baba abashya ndetse n’abasanzwe, abatazibona muri iyi kipe nshya bazagurishwa cyangwa batizwe mu bakinnyi Kiyovu Sports yari isanganzwe." Minani Hemedi, umuyobozi w’abakunzi ba Kiyovu Sports.

" Aha ikipe ikaba izaba itangiye kwitegura cyane ku girango ishake uko yakwegukana igikombe cy’umwaka utaha w’imikino 2017/2018."

JPEG - 196.1 kb
Mbugo Casa ni we mutoza mukuru kuri ubu wa Kiyovu Sports

Uyu mutoza w’umunyarwanda yahawe amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko Omar Munyengabe yabitangarije RuhagoYacu.com.

Buretse Mbugo Casa winjiye muri Kiyovu Sports ari mushya, abandi batoza barimo Mutarambirwa Djabil ntabwo bigeze bahinduka, bakaba bakomeje kuba abasanzwe.

Mbugo Cassa akaba yasabye abakinnyi gushyiramo imbaraga, ababwira ko atazihanganira ubunebwe mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Uyu mutoza kandi wahoze atoza ikipe ya Police FC, AS Kigali na Sunrise FC akaba yasabye abatoza gukora akazi bashinzwe ndetse n’abayobozi kuba hafi y’ikipe.

Kiyovu Sports yamaze gushyirwa mu itsinda rya 2 mu cyiciro cya 2 hano mu Rwanda, nyuma ya tombola yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

N’ubu aha hanze hari amakuru avugwa ko Kiyovu Sports ishobora kuzakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, cyane cyane ko ikipe y’Isonga itazagaragara mu cyiciro cya mbere, nyuma yaho umuyobozi wayo yemeje ko iyi kipe izarekura abana bayo bose.

Gusa amategeko ya FERWAFA agaragaza ko icyo gihe ikipe ya AS Muhanga ari yo yabigiriramo amahirwe yo kuzamuka m cyiciro cya mbere, bitandukanye no kuba Kiyovu Sports ari yo yahita ikina icyiciro cya mbere.

Umwe mu bayobozi b’amakipe waganiriye na RuhagoYacu mu minsi ishize akaba yaratangaje ko inzira imwe yafasha Kiyovu Sports gukina icyiciro cya mbere, ari uko amakipe yagiwa 18 umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. babou

    Kuya 1-08-2017 saa 11:51'

    wowe Gaju .ntabwo mbiyobeweko iyi kiyovu ariyo nkuru gusa ge natangajwe n’inzego zayo z’ubuyobozi.niba umufana ariwe werekana umutoza agatangaza n’inshingano bamuhaye. imbere y’itangaza makuru. Hemedi koko?

  2. Gaju

    Kuya 1-08-2017 saa 10:55'

    Wowe Babou ibyo uvuga ntabyo uzi Kassa ntago ari umwana uta umugati kandi he is mature enough ntago yafata icyemezo atagitekerejeho kandi akeneye akazi ikindi ntazakorera ubusa azahembwa kandi amafaranga ashobora kuba aruta ay’ikipe wowe Babou ufana!!! Ibyabaye kuri Kiyovu ntibikwiye kwibagiza ko ariyo kipe nkuru mu Rwanda yaboneye izuba izindi kandi igira aba Legends bakomeye cyane mu Rwanda ntiriwe ndondora cyakora niba uri " dot com " ntago ayo mateka wayamenya!!!

  3. John

    Kuya 1-08-2017 saa 09:56'

    Igihe kirageze ngo amategeko akurikizwe mu nzego zose kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko; umuyobozi (cyangwa urwego) wabirengaho akwiye kubiryozwa.

  4. babou

    Kuya 1-08-2017 saa 08:56'

    nonese Hemedi ni umuvugizi wa kiyovu? hhhha . n’ubundi urwishe ya nka ruracyayirimo. ubuse? niwe werekanye uwo mutoza? niba atariwe wamwerekanyeee?abamwerekanye ko ntacyo bagutangarije wowe munyamakuru. ge gusa mbabajwe na Kasa urindagiye.azicuza iyi myaka ibili azayita izina.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru