RUHAGOYACU.com

’’Ndabura icyumweru kimwe kugira ngo ngaruke mu kibuga’’- Twizerimana Onesme wagarutse mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Twizerimana Onesme yatangaje ko asigaje igihe gito gusa ubundi akagaruka mu kibuga, ni nyuma yaho uyu mukinnyi abagiwe mu gihugu cya Maroc.

Onesme wagiye muri Maroc mu mpera z’umwaka ushize, hamwe na Muhire Kevin, babazwe nyuma y’umunsi umwe bagezeyo ndetse bahita batangira ukora imyitozo igorora amaguru.

Uyu mukinnyi akaba yaraye ageze i Kigali, ndetse ngo azamara igihe kingana n’icyumweru kimwe gusa kugira ngo atangira gukorana na bagenzi be.

"Nta by’amezi birimo, kugira ngo nkire, ndabura icyumweru kimwe mvuye hariya [muri Maroc]. Ubundi iyo bamaze kukubaga nk’ino mvune yanjya, umara ibyumweru bitatu, niko umuganga yatubwiye. Yatubwiye ibyumweru bitatu, ubu harabura icyumweru kimwe nkatangira imyitozo, wenda atari iyo mu kibuga, ajhubwo yo kugarura imbaraga, ariko nyuma y’ibyumweru bitatu ndaba natangiye."- Onesme aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo APR FC yakoze ku mugoroba washize.

Onesme yaraye ageze i KigaliOnesme yaraye ageze i Kigali

Onesme yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje kwegukana irushanwa ryateguwe na AS KIgali mbere ya shampiyonaOnesme yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje kwegukana irushanwa ryateguwe na AS KIgali mbere ya shampiyona

Uretse kuba kuba yarakiniye APR FC mu mikino ya gisirikare no mu irushanwa ryari ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali; Twizerimana Onesme yakiniye APR FC imikino ibiri ya shampiyona gusa, nabw ajya mu kibuga asimbuye.

Uyu mukinnyi akaba yarageze muri APR FC muri Nyakanga 2016, atijwe n’ikipe ya AS Kigali yakiniye mu mwaka ushize w’imikino, aho yayitsindiye ibitego 15 birimo 13 bya shampiyona; ni nyuma yo kuva mu ikipe ya Sorwathe FC yakiniraga mu mwaka w’imikino 2014/15.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru