RUHAGOYACU.com

Ndatimana Robert mu bashobora gusimbura Mugheni Fabrice muri Rayon Sports

Ndatimana Robert ni umwe mu bakinnyi bashobora kwinjira muri Rayon Sports muri iyi mpeshyi, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Police FC avuye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Nta gihe kinini gisigaye ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ritangire, ari na yo mpamvu amakipe menshi yatangiye kuvugana n’abakinnyi yifuza ndetse andi nka Police FC akaba arimo kongerera amasezerano abari bayasanzwemo.

Icyakora, Ndatimana Robert we ntari mu bakinnyi bongerewe amasezerano muri Police FC kandi ayo yari asanganywe akaba arimo asatira umusozo, ibi bigaca amarenga y’uko yaba agiye kwerekeza mu yindi kipe.

Ndatimana Robert yinjiye muri Police FC muri Nyakanga 2015Ndatimana Robert yinjiye muri Police FC muri Nyakanga 2015

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ndatimana atarimo kongererwa amasezerano muri Police FC kuko abatoza batashimye umusaruro we nyuma y’ibibazo by’imvune yagize byakurikiwe no gufungwa, ari na byo byatumye umusaruro we uba muke muri iyo kipe y’abashinzwe umutekano.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’aho Kakule Mugheni Fabrice atangiriye ibiganiro na AS Kigali ngo ayerekezemo, bamwe mu bashinzwe kugura abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports batangiye ibiganiro na Ndatimana Robert, Ally Niyonzima wa Mukura VS, ndetse na Nduwayo Valere ukinira Gicumbi FC ngo barebemo uwaza kuziba icyuho.

Icyakora ngo Ally Niyonzima we biragoye ndetse arahenze cyane bitewe n’uko agifite amasezerano muri Mukura VS, ari na yo mpamvu Ndatimana ari we ufite amahirwe menshi yo kujya muri “Gikundiro” n’ubwo hari bamwe mu bafana n’abakunzi bayo batabikozwa.

Ndatimana Robert yagize ibihe byiza muri Rayon Sports, aho hagati he na Djihad na Kanombe habaga hari hakomeye cyaneNdatimana Robert yagize ibihe byiza muri Rayon Sports, aho hagati he na Djihad na Kanombe habaga hari hakomeye cyane

Icyakora Ndatimana we ngo ni umukinnyi wa Police FC kugeza ubwo uyu mwaka w’imikino (Saison 2016/2017) uzaba urangiye, nyuma y’aho akazaba ari bwo amenya neza ikipe azakinira guhera mu mwaka utaha nk’uko yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Ni byo hari amakipe tuvugana, ariko ntituratangira ibiganiro bikomeye, ubu tuvugana bisanzwe.”

Abajijwe niba nk’uko bivugwa azasubira muri Rayon Sports, n’agatwenge koroheje, Ndatimana yagize ati “Bibaye ngombwa nasubirayo kandi bitanashobotse sinasubirayo. Ku bwanjye kujyayo no kutajyayo ni 50% kuko Police FC turacyafitanye amasezerano n’ubwo asigaje igihe gito.”

Muri Police FC ariko ntiyahiriwe, byatumye uyu mwaka bahitamo kuzana Mirafa NizeyimanaMuri Police FC ariko ntiyahiriwe, byatumye uyu mwaka bahitamo kuzana Mirafa Nizeyimana

Ndatimana Robert wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yegukanye umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu 2011 ndetse n’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, ngo intego ye n’uko mu mwaka utaha yagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi kandi abikoreye.

Ati “Ndateganya kwitwara neza, nkagira ‘saisons’ nziza yishimirwa na buri wese mu myaka iri imbere, ku buryo nzahita nongera kuboneka mu ikipe y’igihugu, kandi ndabishoboye, nta kizabimbuza.”

Ndatimana yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali, Mukura VS ndetse na Rayon Sports, ariko ngo hari n’ikipe yo muri Kenya tugishakisha iyo ari yo imwifuza.

Kwitwara neza kwatumaga Umutoza Stephen Constantine ahamagara Ndatimana mu ikipe y'igihugu Amavubi Kwitwara neza kwatumaga Umutoza Stephen Constantine ahamagara Ndatimana mu ikipe y’igihugu Amavubi

Faustin Usengimana na we ni umwe mu bavugwa ko bashaka kugaruka muri rayon SportsFaustin Usengimana na we ni umwe mu bavugwa ko bashaka kugaruka muri rayon Sports

Ndatimana Robert na Ngomirakiza Hegman binjiriye rimwe muri Police FCNdatimana Robert na Ngomirakiza Hegman binjiriye rimwe muri Police FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

HABIMANA Kuya 12-06-2017 saa 09:54'

Bayobozi ba rayonsport niba musoma ibyo abafana bandika.mutubabarire rwose mutagarura Ndatimana na Faustin.Ndakwanze ntivamo ndagukunze.Umwuka mubi bazanye mu ikipe yacu ntabwo twawibagiwe.Tubinginga ngo bagume muri Rayon bakanga.Mugomba kumenya ko Rayon sport iri mu marushanwa nyafrika.Ntampamvu rero yo kuzana ibicupuri kandi Rayon sport n’ikipe yifuzwa n’umukinnyi uwariwe wese.Gusa birababaje.Nta muntu uva muri rayon sport nabi ngo aho agiye agire amahoro.Muzarebe Cedric wagiye neza ko amahirwe atamuhiriye.Ariko abayivuyemo nabi harimo JAMAR,FAUSTIN,NDATIMANA bose byarabayobeye.Nkaba mbwira na SAVION SHUTI niba ashaka gukomeza umupira nashake ikipe yo hanze cyangwa agume muri GIKUNDIRO.Ariko nava muri gikundiro akajya mu gikona azahahurira n’ibyo abandi bahuye nabyo.

H. Protogene Kuya 12-06-2017 saa 08:41'

Ndumva Ntampamvu Yatuma Tubanga Niba Bumva Ko Ibyobakoze Ataribyo Nibagaruke Pe Ark Haricyo Nibaza Abobose Bakenewe Na Masud Djum Cg Nabakinnyi Bakeneye Kwigurisha Ari Masudi Ubakeneye Ok Ndumva Ntakibazo Yabonyeko Haricyo Bashoye Rek Dutegereze!

Innocent Kuya 11-06-2017 saa 22:51'

Ariko se uretse ababa bishakira commission ndatimana na faustin baza gukora iki koko!??? sha keretse Niba Bibeshya!?naho Ubundi turasebyye

Barnabee Kuya 11-06-2017 saa 22:00'

Mbere nambere ndabasuhuje bakunzi gikundiro!!! kdi reka mbibutseko dufana tukajya kure yumupira mubyukuri umucyinnyi ntafana kdi aharanira icyamuteza imbere ndetse bikaba byiza oui agafaranga akabona mukuri Ndatimana cg foste batanga ingufuzabo umusaruro ukaboneka ubuse chersea ntiyifuza Rukaku baruwize ntibagarutse kdi bakabikora Njye sinemeranywa namwe papa nivo kundiro namama nanjye ndigikundiro nziko Turi kip y’Imana murakoze!!!!!

Sebastien Kuya 11-06-2017 saa 21:39'

bavandimwe bafana ba Rayon Sport mureke abo bakinyi bagaruke mu rugo kuko aho bagiye babonye ko mu rugo ni mu rugo bazadukinira neza kuko bazaba bashaka kwereka abafana ko bagifite ubumenyi kandi mureke amarangamutima (sentiment)kuki mwemera ko djamal agaruka ? siwe wabatesheje muvuga amangambure mumuvuma ngo n’umwana w’ikipe arabataye nibyo navuze kare umukinyi areba inyungu ye n’ejo hazazahe kuko nawe afite responsabilité mu rugo rwe mugabanye urwango kubakinyi nabana b’abanyarwanda bashaka imibereho ahubwo mwakagombye kubaza comité ya Rayon Sport ibya recrutement ya Camara ugiye gukina muri Egypte ejo bundi byari 100.000 $ uyu munsi bibaye 50.000 $ ?equipe yacu ibamo abantu bifuza ko ibatunga kandi nibo bakagombye kuyitunga nimpa bayikunda bivuye ku mutima ngirango mwunvise bomboribombori ku mukino wa rivres united yo muri Nigeria vraiment ce domage iyo nunvise ukuntu abantu ngo banyereje amafaranga mwikipe kandi bishira ejuru ngo barayikunda birababaje cyane nta kundi nukubyakira niyo mpanvu ntimuzaze mwishiramo adversaire APR cyangwa izindi kuko namwe bayobozi bacu mubatiza umurindi wo kwisenya

Sebastien Kuya 11-06-2017 saa 17:57'

kandi kw’isi hose umukinyi agira intumbero yo kugera ku byiza nimpa mwibuka muzi ukuntu umutoza Fergisson wa Man United yakundaga Christiano amukuye muri iwabo i Portugal ari akana ariko igihe cyageze Christiano ajya muri Real de Madrid umutoza arabyunva kuko aziko nawe ashaka kugera kure kandi bamuhaye agatubutse ,ubuse Paul Pogba ko bamwanze muri man united ajya muri Juventus ariko kubera cash nyinshi bamuhaye 100.000.000 $ ntiyagarutse muri Man United yirengagije ibya mubayeho igihe cya Fergisson areba inyungu ze araza soyons des sportif laisse la haine dans le Football ,le Football ce ne pas la geurre c’est le faireplay mes frères sportif nibuka cyera ndi mu nama ya Rayon Sport kuri alpha palace umu Rayon umwe yunvise ko navukiye muri congo RDC nvuga igiswahili niringara yaranyishe...arambaza ngo ni gute nkunda rayon cyangwa naje munama yayo kandi naraturutse mu mahanga narumiwe..ndamubaza nimpa umuntu yaraturutse mu mahanga ntiyafana rayon ?nongera ndamubyira ko ndi umunyarwanda ku babyeyi bose ikibazo n’uko nfana rayon cyangwa n’uko navukiye mu mahanga? mbona atangiye kurakara ndamureka abandi barumirwa ..n’uko rero hari abafana bazana ibindi bitekerezo bibi muri Football kandi atari byiza

Venuste Niyotwagira Kuya 11-06-2017 saa 17:55'

Oya oya oya oya rwose mutubabarire pe! mushake abandi bakinnyi kuko abo bose bifuza kugaruka ntanumwe tutahendahenze none birabayobeye ngo barashaka kugaruka wap kbs nibigumireyo tuzamure abandi cyakora mudufashije mwatugarurira mwisenaza Jamali kuko byibura we ntako atagize kugaragaza ko ari umukunzi wa reyosports kandi we twaranaruhanye igihe kirekire mudufashe pe!

Sebastien Kuya 11-06-2017 saa 17:30'

njewe nkunda rayon sport ariko nanga abafana benshi tugira muri rayon bagira akavuyo no kutaba aba sportif nimpa ndatimana Robert cyangwa Faustin Usengimana bashaka kugaruka ndunva nta kibazo kirimo bibaho mu mupira wamaguru kandi APR ntabwo ari umwanzi wacu ni adversaire mu kibuga hanze yikibuga turi abavandimwe kuko Football ni faireplay ntabwo ari urwango cyangwa intambara .mube aba sportif mureke amatiku

john Kuya 11-06-2017 saa 15:24'

ntago rayon igiye gukina champions league ari iyo gukinisha ndatimana uvuye muri police.
faustin nawe ntitumukeneye na gato.agume muri APR cgw ajye muri za kirehe. nabandi birukankira amafaranga barebereho.
rayon ni equipe wakiniramo ukabona isoko no hanze. ahubwo ubuswa bw’abskinnyi bamwe na bamwe ni uko iyo rayon imuzamuye , andi ma equipe akamubeshyeshya udufaranga yumva ari ibyo .kdi igihe cye kiba kigeze ngo abengukwe nizo hanze mugihe agumye muri gikundiro.
abo badutaye bakaba barajogotse ntiyubashaka.turi champion nta mpamvu yo gutwara abashizemo .

J.claude Kuya 11-06-2017 saa 15:14'

nonese abakinnyi reyon iri kugura baruta abari kugenda? gusa nibadushakire uzasimbura
camara, pierrot, savio, ,mustapha,manzi ,muhire na kevin.
ibyo nibikemuka gikundiro izaba equip y’ubukombe. week-end nziza kuba reyon bose ntetse n’abanyarwanda bose. ndetse n’abafana b’amavubi

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!