RUHAGOYACU.com

Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera

Ndatimana Robert wakiniraga ikipe ya Police FC mu kibuga hagati, ari mu biganiro bimwerekeza muri Bugesera FC nyuma yo kumara imyaka ibiri ari mu ikipe y’abashinzwe umutekano.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Bugesera FC, kuzayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi wageze muri Police muri Kamena 2015, nyuma yo kurekurwa n’ikipe ya Rayon Sports, akaba yasozaga amasezerano muri Police ndetse akaba atari mu bongerewe amasezerano.

Ndatimana Robert yakiniraga Police FC kuva mu mpeshyi ya 2015Ndatimana Robert yakiniraga Police FC kuva mu mpeshyi ya 2015

Aganira na Ruhagoyacu, umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Silas Mbonigaba yavuze ko bari kuganira n’uyu mukinnyi ndetse bazatangaza ko baguze uyu mukinnyi ibiganiro bimaze kurangira.

Ndatimana Robert wagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi mu bihe bitandukanye ndetse akaba yarakinnye igikombe cy’Afurika n’icy’Isi mu 2010 na 2011, hano mu Rwanda no muri Mexique, hamwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yageze muri Rayon Sports mu Nyakanga 2013 avuye mu Isonga FC.

Robert Ndatimana ahanganye na Hope w'u Bwongereza mu gikombe cy'Isi cya U-17 cyabereye muri MexiqueRobert Ndatimana ahanganye na Hope w’u Bwongereza mu gikombe cy’Isi cya U-17 cyabereye muri Mexique

Nyuma y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yabaga i Nyanza, yahagaritswe mu gihe kitazwi n’iyi kipe yatozwaga na Kayiranga Baptiste, muri Gicurasi 2015, bigendanye n’uko kandi yari ku musozo w’amasezerano ye muri Rayon Sports, ahitamo kwerekeza muri Police FC muri Kamena 2015.

Robert yagiye muri Police FC avuye muri Rayon SportsRobert yagiye muri Police FC avuye muri Rayon Sports

Ndatimana Robert iyo adakina Football yari kuba umusirikare.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Sylve Kuya 22-06-2017 saa 21:34'

Yewe,ateye Agahinda!! Yooon!!! Naho Ageze,ndamwibuka Ayoboye Abo Hagati Ba rayon,tumuririmba, None Umva Iyo Ageze,agiye Gukomba Ibehe Muri Bugesera,gusa Nayo Sikipe Mbida,ariko Gucabiranya Kwabakinnyi Bomurwanda Nibyo Bituma Badatera Imbere.Niba Wafatishije Muri Ekipe Wagiye Wihangana Ukanyurwa Nutwobaguhaye Ariko Ukabona Umwanya Wogukina.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!