RUHAGOYACU.com

Ndayizeye Jimmy, Umutoza wa Espoir FC yahagaritswe

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Umutoza Ndayizeye Jimmy azira umusaruro udahwitse nyuma y’iminsi 10 ya Azam Rwanda Premier League.

Uyu mwanya iyi kipe iriho n’amasezerano Umutoza Ndayizeye yagiye agirana n’ubuyobozi bwa Espoir FC ni byo byatumye iyi kipe ifata icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo nk’uko Umuyobozi wayo, Bizimana Marcel yabitangarije RuhagoYacu.

Umutoza Ndayizeye mu bakinnyi yatakaje harimo na Mbogo Ally uri muri Kiyovu SportsUmutoza Ndayizeye mu bakinnyi yatakaje harimo na Mbogo Ally uri muri Kiyovu Sports

Bizimana yagize ati “Hagiye habaho kuganira, akatubwira ko hari ibigiye gukosoka ariko bikarangira umusaruro ubuze, ni yo mpamvu twamuhaye igihe ngo agende yisuzume, arebe aho bipfira, agarukane ibisubizo.”

Yakomeje agira ati “Habayeho igihe cyo kuganira, hari ibyagiye byumvikanwaho, ni yo mpamvu Komite yafashe icyemezo.”

Umutoza Ndayizeye yahagaritswe by’agateganyo imikino ibiri itaha ya shampiyona, iyi kipe ikazaba irimo itozwa by’agateganyo na Kalisa Francois usanzwe ari Umutoza wungirije.

Umutoza Ndayizeye Jimmy azagaruka mu kazi mu mwaka utahaUmutoza Ndayizeye Jimmy azagaruka mu kazi mu mwaka utaha

Nyuma ya Masudi Djuma wegukanye igikombe cya Shampiyona hamwe na Rayon Sports atsinzwe umukino umwe wonyine gusa maze akaviramo muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro, Ndayizeye Jimmy utoza Espoir FC ni we mutoza wa kabiri witwaye neza mu mwaka ushize wa shampiyona, dore ko ari na we wasezereye Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro.

Uburyo yitwaye muri uwo mwaka w’imikino wa 2016/2017 ni byo byamuhesheje kongererwa amasezerano, ahabwa indi myaka itatu nk’umutoza wa Espoir FC.

Icyakora ngo ntagahora gahanze, uyu mutoza wubashywe cyane mu gihugu cy’u Burundi, ubanza aho yambariye inkindi ari ho agiye kwambarira ubucocero, kuko igitinyiro ikipe ye yahoranye ubu ntacyo igifite, dore ko ubu yibereye ku mwanya nyuma n’amanota 8 ku rutonde rwa shampiyona.

Umutoza Ndayizeye yatakaje bamwe mu bakinnyi ariko agura abandi barimo n'Abarundi bakomeyeUmutoza Ndayizeye yatakaje bamwe mu bakinnyi ariko agura abandi barimo n’Abarundi bakomeye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru