RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Ndi hafi kongera amasezerano muri Rayon Sports, ibindi byose ni ibihuha-Munezero Fiston
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Munezero Fiston atangaza ko ari hafi kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports amazemo imyaka 2 akinira hano mu Rwanda mu cyiciro cya mbere.

Uyu musore wageze muri iyi kipe avuye mu gihugu cy’u Burundi, yabwiye RuhagoYacu, ko ibyo kwerekeza muri Tanzania biri gutinda, akaba ari hafi kuba yasinyira ikipe ya Rayon Sports.

" Ibyo kwerekeza muri Simba SC ntabwo byari byarangira burundu, ariko nibiramuka bidakunze, nta yindi kpe nzasinyira ni Rayon Sports, kuko n’ibiganiro nabigiranye n’ubuyobozi kandi biri hafi kurangira," Munezero Fiston, aganira na RuhagoYacu.

" Nta yindi kipe ku bwanjye nunva nshaka gukinira kuri ubu hano mu Rwanda, buretse Rayon Sports."

JPEG - 40.9 kb
Uyu musore amaze imyaka 2 muri Rayon Sports aho amaze gutwara ibikombe 2

" Hagiye habaho wenda bimwe bitagenda, ariko kuva naza muri Rayon Sports mu myaka 2 ishize, nta kibazo gihambaye nagiriyemo, nkaba nta yindi kipe mbona aha mu Rwanda yandutira Rayon Sports ku buryo nagorana nyerekezamo, nkunda Rayon Sports kandi ndishimye."

Uyu myugariro unakinira ikipe y’igihugu Amavubi kuva yaza muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bagaragaye cyane mu kibuga mu gihe cy’imyaka 2 ishize akinira iyi kipe, aho we na bagenzi be, babashije kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, bakanegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, bakaba banagifite amahirwe ko bakwisubiza n’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

JPEG - 383.7 kb
Munezero Fiston, anakinira ikipe y’igihugu Amavubi

" Simba n’ikipe ikomeye muri aka karere, kuba yari yanshatse nari nabyishimiye. Gusa biramutse bidakunze, simbona indi kipe irenze Rayon Sports hano mu Rwanda nakwirukankiramo kuri ubu," Munezero Fiston.

Uyu musore na bagenzi be, bafite umukino urabahuza n’ikipe ya Police FC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, kuri sitade ya Kigali mu mukino wo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro.

JPEG - 95.9 kb
Uyu musore yari yifujwe n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania

Iyi kipe ya Police irahura na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura, byavugwaga ko yifuza cyane uyu myugariro ndetse ko bamaze kunvikana, ariko uyu musore yamaze kubinyomoza.

gaspard Kuya 21-06-2017 saa 14:09'

ariko mwaretse rayon siyo kipe yatsinzwe ibitego bike imara imikino 7itinjizwa ntiyararimo?fawusitini mwajyanye ubu abahe?sintore muzindi mushyire baro hasi uriyamwana nimuzima

bahizi Kuya 21-06-2017 saa 12:57'

hhhhhhh munezero fiston nikecurini kbs aberanye nogukina mukiryabarezi

peter Kuya 21-06-2017 saa 12:44'

nibyo koko fisto yabikora ariko bisaba ko akinana nundi muntu udahubuka,ntago ari umukinnyi wayobora abandi pe ariko caurage

maso Kuya 21-06-2017 saa 12:42'

Fiston ni umukinnyi ukomeye yagiriye akamaro kanini Rayon Sports mu gihe abandi ba Défenseurs bari bararwaye, bavunika, bakamushinja amafuti ngo ni amarozi kuko we atavunikaga.

Yagaragaje rero imbaraga, ndetse no mu mavubi arazigaragaza.

maso Kuya 21-06-2017 saa 12:42'

Fiston ni umukinnyi ukomeye yagiriye akamaro kanini Rayon Sports mu gihe abandi ba Défenseurs bari bararwaye, bavunika, bakamushinja amafuti ngo ni amarozi kuko we atavunikaga.

Yagaragaje rero imbaraga, ndetse no mu mavubi arazigaragaza.

MUGABO Kuya 21-06-2017 saa 11:51'

Ubura icyo unenga inka uti" Dore igicebe cyayo" Murenzi nawe ati uretse MUSANZE na KIREHE ntayindi kipe yamwifuza! N’AMAVUBI aramuhamagara uretse ikipe!!!!!

Gogo Kuya 21-06-2017 saa 11:01'

Urakoze cne Fiston natwe turagukunda kdi turakwishimiye,abayobozi Bacu nibakongerere amasezerano uko meze uterimbere. humura ekipe yohanze uzayibona, Imana igihe umugisha

Murenzi Kuya 21-06-2017 saa 10:09'

Usibye kirehe na musanze nzakwifuza munezero fiston ndibazako ntayindi kipe ishobora kumwifuza hano mu Rwanda
Nagume muri rayon masudi djumA agumye amurwazerwaze wenda araho azagera .

Vava Kuya 21-06-2017 saa 09:59'

Fiston ndagukunze kdi courage nkunda sytle yawe uburyo ukinamo unyibutsa Rio Ferdinand wa Manchester UTD ukina byiza udashaka kuzamuka uneka abataka?rwose ndagushyigikiye indi Equipe wajyamo ni APR naguhitiramo nayo kdi itanga agafranga kubakinnyi bayo ariko Police wahita uvetera kabisa niyo bayaguha ubwo ibikombe wabyibagirwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)