RUHAGOYACU.com

Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugira amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho iri gusinyisha amasezerano abakinnyi bafite ubunararibonye, bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe itaritwaye neza mu mwaka uheruka w’imikino, bikanayiviramo kumanuka mu cyiciro cya 2 uyu mwaka w’imikino, yamaze gusinyisha umutoza ukomeye Mbugo Kassa watozaga AS Kigali, inagura abakinnyi batandukanye.

JPEG - 267.2 kb
Ndoli Jean Claude ni umwe mu bazamu bafite inararibonye hano mu Rwanda

Urucaca rwaguze abakinnyi batandukanye barimo Mugheni Fabrice, Mbongo Ally, Maombi Jean Pierre n’abandi. Ubu yamaze kwibikaho kandi Ndoli Jean Claude na Sebanani Emmanuel bita Crespo, bakiniraga AS Kigali.

" Nibyo Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa kane, ubu ni abakinnyi ba Kiyovu Sports bidasubirwaho." Umunyamabanga mukuru wa Kiyovu Sports Munyangabe Omar aganira na RuhagoYacu.

Sebanani Emmanuel Crespo nawe yunvikanye na Kiyovu SportsSebanani Emmanuel Crespo nawe yunvikanye na Kiyovu Sports

Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere, ikaba ikora ku gicamunsi kuri Sitade Mumena.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyobugingo sosthene

    Kuya 20-08-2017 saa 09:04'

    kiyovu oyeeee ikipe dukunda cyaneeee

  2. Rayon oyeeee

    Kuya 19-08-2017 saa 08:29'

    murashima abayobozi banyu,aho gushima de gaule wabazuye sha!!!!hahahahs nihahandi hanyu tuzabasubizayo nubwo amateka yanditse!!!

  3. Juvenali

    Kuya 18-08-2017 saa 20:25'

    Ndumukunzi Wa Kiyovu Ndashima Cyane Abayobozi Bakiyovu Uko Bakomeje Kubaka Ikipe Yacu Igikombe Nicyacu KBS

  4. MUPENZI JEAN D’AMOUR

    Kuya 18-08-2017 saa 19:17'

    Ibya Kiyovu ni amateka yirinde ku mukino uzayihuza na GIKUNDIRO kuko ndabona nta mikino irimo mumumukino uzayihuza gusa ntabwo imyiteguro ya Kiyovu yazakanga ikipe ya Gikundiro (ikipe y’Imana)

  5. Nyampinga

    Kuya 18-08-2017 saa 13:59'

    Kiyovu yacu oyeeee! turashimira ubuyobozi bwacu Uko bwikosoye bukaba buri kubaka ikipe ubuna igiye guhatana muri champiyona aho kurera abana kandi tutari academy

  6. Umufana

    Kuya 18-08-2017 saa 13:07'

    Noneho igiye kuba Maison de retraite wallah!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru