RUHAGOYACU.com

Ngama Emmanuel yirukanwe na Mukura Victory Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs bwamaze gusesa amasezerano bwari bufitanye na rutahizamu w’umurundi Ngama Emmanuel wari umaze amezi 16 akinira iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda.

Ngama Emmanuel wanakiniyeho ikipe ya Reading yo mu Bwongereza, yaje muri Mukura muri Mutarama 2016 aho yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yatozwaga kuri ubwo na Okoko Godefroid.

Ngama ntabwo yigaragarije abakunzi ba Mukura nubwo yakinnyeho i BurayiNgama ntabwo yigaragarije abakunzi ba Mukura nubwo yakinnyeho i Burayi

Uyu murundi w’imyaka 27 ariko yagiye agorwa no kubona umwanya mu ikipe ibanza ya Mukura ahanini agorwa n’ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga bagomba kujya mu kibuga mu gihe kandi ikinyabupfura cye kitagendaga cyishimirwa n’ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga nkuko bagendaga babitangaza.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye uyu mukinnyi, bakanabimenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iragira iti:" Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs dushingiye ku makosa menshi wagiye ukora mu ikipe ya Mukura VS, dushingiye kandi ku mabaruwa wandikiwe usabwa ibisobanuro, unagirwa inama ariko ntiwisubireho.

"Ubuyobozi bwa Mukura VS bukwandikiye iyi baruwa busesa amasezerano wari ufitanye na Mukura VS uhereye none tariki ya 14/04/2017, ukaba usabwa guhita uva muri local ya Mukura VS ukimara kubona iyi baruwa."

Mukura yamaze gushyikiriza Ngama ibaruwa imusezereraMukura yamaze gushyikiriza Ngama ibaruwa imusezerera
Uretse Mukura VS, Ngama wavukiye mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura, yatangiriye umupira mu ikipe nto Inter Petrol mu 2000 atangira ubuzima bwa ruhago mu ikipe nkuru ya Prince Louis, yavuyemo ajya muri Atletico.

Uyu yaje kwerekeza muri Reading mu Bwongereza,agaruka mu Burundi mu gihe cy’amezi 6 abona kujya mu Bubiligi muri FC V Dende. Avuye mu Bubiligi, Ngama yaje mu Rwanda muri Nyanza Fc yo mu Rwanda na Etincelles. Mu 2014, Ngama yari muri URA Fc ya Uganda ayivamo ajya muri Leopards ya Kenya atatinzemo kuko yahise yerekeza muri Tusker yavuyemo aza muri MVS.

RuhagoYacu yagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ku murongo wa telefoni ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.

Ikipe ya Mukura iza ku mwanya wa muri shampiyona, ifite umukino na Marines kuri iki cyumweru wo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere. Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bafitanye inama yo kureba uburyo bayikura ahantu iherereye kuri ubu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 14-04-2017 saa 19:33'

    Ngama niwa mukinnyi utubahiriza gahunda y’ikipe akinira ni nacyo yapfuye n’umutoza Brezilen akimutoza hariya i goma muri congo byatumye avayo yiyiziye muri Etincelles arayikinira nyuma umutoza Brezilien amusanze muri etincilles avuga ko atatozwa nawe kuko baribafitanye ikibazo. Ngama ahita yigendera baramubura. Ngama s’umurundi ahubwo n’umucongomani wafashe ubwenegihugu bw’uburundi. Muzabaze uwari Mayor Hassan Bahame ukora muri minaloc wayoboye akarere ka Rubavu aramuzi neza akiri president wa etincilles nayo bari barananiranywe kuko Ngama yakinaga match ebyiri ubundi akigendera bakamubura akagaruka igiye guhura n’ikipe ikomeye gusa ahubwo Mukura yatinze kumwirukana.

  2. Musesenguzi

    Kuya 14-04-2017 saa 17:42'

    Bigaragara ko yagiye abona amahirwe atabonwa na benshi ariko akapfusha ubusa!
    Nakurikire Okoko muri Gicumbi FC iramukeneye.

  3. gakobwa

    Kuya 14-04-2017 saa 16:57'

    uyu mutype ashobora kuba ajarajara cyane, ntaho ashyitsa ikibuno ka2, nundi wamugura yaba yikururiye Ibibazo, uyu bamuroze uru buyero tu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru