RUHAGOYACU.com

Ngandu Omar yabeshye APR FC uburwayi ajya gusinyira As Kigali

Myugariro w’Intamba ku Rugamba Ngandu Omar yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya As Kigali uhereye mu mwaka utaha wa shampiyona.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet rw’ikipe ya As Kigali, avuga ko uyu Ngando yumvikanye n’abanyamujyi kubakinira indi myaka ibiri ndetse ashyira umukono ku masezerano nyuma yo kwemeranya kubyo azahabwa.

APR FC ntabwo izi iby'igenda rya Ngama wari ukiyifitiye amasezerano y'umwakaAPR FC ntabwo izi iby’igenda rya Ngama wari ukiyifitiye amasezerano y’umwaka

Aha ariko, As Kigali ikaba itangaza ko Ngando yari amaze imyaka ibiri mu ikipe kandi mu byukuri uyu musore amaze umwaka umwe mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu gihe yari yarayisinyiye kuyikinira imyaka ibiri.

Ubwo twabazaga umuvugizi wa APR FC Kazungu Clever ku igenda ry’uyu mukinnyi, yadutangarije ko ntacyo abiziho.

Ku ruhande rw’umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa, yari yatangaje ko uyu musore yamubwiye ko arwaye, ari yo mpamvu atagaragaye ku mukino ubanza na Bugesera, ikintu cyatumye yisanga asigaranye myugariro umwe wo hagati gusa.

Mulisa yari yagize ati: “Herve, Ngandu na Faustin bafite ikibazo cy’uburwayi ni yo mpamvu batagaragaye kuri uyu mukino”.

Bambwiye ko barwaye kereka wenda niba barambeshye”.

Ngandu Omar ubu ni umunyamujyi!(Foto Saddam/Inyarwanda)Ngandu Omar ubu ni umunyamujyi!(Foto Saddam/Inyarwanda)

Aha kandi, andi makuru yavugaga ko Rugwiro Herve na we yaba ari mu igeragezwe mu yindi kipe yo hanze.

Ngandu Omar yiyongereye bandi bakinnyi nka Ishimwe Kevin iyi kipe yakuye muri Pepiniere hamwe na Ngama Emmanuel wari uzwi muri Mukura VS.

Ngandu Omar uva inda imwe na Niyonzima Ally ukinira Mukura, ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda, gusa bitandukanye na Ally , we yakiniye ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba mu byiciro bitandukanye haba mu makipe mato n’amakuru. Uyu, yari mu bakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 banganyije n’u Rwanda i Kigali 0-0 mu gihe yari no mu bakinyi 18 batsinzwe na Senegal 2-0 mu kwa gatandatu k’umwaka ushize.

As Kigali yo itangaza ko Ngandu yari amaze imyaka ibiri muri APR FCAs Kigali yo itangaza ko Ngandu yari amaze imyaka ibiri muri APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 24-06-2017 saa 15:00'

    Ngo ni myugariro w’intamba Ku rugamba ? reka mwibeshye abo ntago Apr ibagira !!!!!!!ariko nibaza impamvu iyo umukinnyi avuye muri Gereza FC ,batabishaka bahita bavuga ko abafitiye amasezerano,ari umwana wabo!Abakinnyi ntago bazi kwibarira NGO bamenye imyaka bamaze niyo basigaje!bigize ibiki?numva hari n’abakiyita gitinyiro nyoberwa aho babikura!!!!!!!!!!!!!!

  2. Avé

    Kuya 24-06-2017 saa 13:22'

    Abagenda mubareke umwaka utaha bazaba baduha ibyo kuvuga

  3. Bright Aîné

    Kuya 24-06-2017 saa 07:36'

    Mukomere cyane,
    Njye icyo nsaba abakunzi ba Gikundiro fc nimuze dukore ibishoboka byose Nshuti Dominic na Manzi Thierry ntibage muri mukeba rwose,Ndasaba umuyobozi w’abafana ba Gikundiro gushaka uburyo twakora funderising dufashe équipe kuko nitwe mutungo ifite. Niba ukunda Gikundiro ukaba utifuza ko tubura Manzi na Nshuti kora share ubu butumwa bugere kuri bakunzi ba Gikundiro bose.
    Gikundiro oyeeeeeeeeeeee!!!!!!!!

  4. etienne

    Kuya 24-06-2017 saa 06:59'

    abarira bakabura ubahoza bajya muri APR bavuye muri rayon.gusa ntawe uhava ngo abone ibyishimo.

  5. Elyse

    Kuya 23-06-2017 saa 21:37'

    imana ishimwe turamukize nukuntu yadutsindishije ibitego 2 dukina na bugesera imuhanga ahubwo Apr Fc niyishimire igenda ryiwe kuko ntacyo yaratumariye rwose

  6. ezechiel

    Kuya 23-06-2017 saa 18:30'

    nagende ntacyoyaramaze ahubwo savio namanzitsiel wericome

  7. Sylve

    Kuya 23-06-2017 saa 17:00'

    ngo ntacyo yaramaze? ariko abafana ba apr muri injiji,mwamuzanyese atarumukinnyi mwiza?kuki mutavuga ukuri,yishwe nogukina mwikipe ifite abatoza babaswa,ikipe iri kurwego rwohasi.ubuse Sugira Erineste Ntimwari Mwaramuveteje.Ubuse Aho Ari Ntimuhazi, Ngandu Ntagiye Muri As Kigali.Muraje Mubone Ubuhangabwe,muzamwifuza Mugeze Ahabi.

  8. reyon bugeshi

    Kuya 23-06-2017 saa 16:42'

    aha savio narebe arikujya mwikipe irigutakaza abakinyi b’abahanga! yoo! sha manzi thierry na savio ntabwo bazi gutekereza, ibyabo na apr tuzabibona muminsi irimbere babuze n’uwabagura.

  9. samuwel

    Kuya 23-06-2017 saa 14:00'

    nagende twe nkabakunz ba gitinyiro ntitubabaye nubundi ntacyo yatumariye. umukinnyi wo mumyitozo no mumikino ya gishuti gusa!!! puu niyigendere .

  10. annet

    Kuya 23-06-2017 saa 13:57'

    Abava muri APR FC ntibazatinda kubona ko bibeshye, ikipe yacu igereranywa na Real Madrid muri byose mukarere

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru