RUHAGOYACU.com

Ngandu Omar yahagaritswe muri APR FC kubera imyitwarire mibi

Myugariro wa APR FC Ngandu Omar yarangije guhagarikwa muri iyi kipe mu gihe kitazwi nyuma yo kugaragaza imyitwarire idakwiye mu mukino bahuriyemo n’Isonga mu cyumweru gishize.

Ngando Omar waje muri APR FC uyu mwaka, ntabwo yahiriwe n’iyo kipe ahanini biturutse ku myitwarire ye itari myiza hanze y’ikibuga, ikintu cyatumye akina imikino ibaze nyamara yari umwe mu bitezweho kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe.

Ibintu byaje kuba bibi kuri uyu myugariro w’Intamba ku Rugamba, ubwo yazaga gushwana na n’umutoza Didier ku mukino batsinzemo Isonga 3-2. Uyu myugariro, yagize uruhare mu biteg bibiri APR FC yatsinzwe gusa bamusimbuje ntiyabyakira aza avugana nabi n’umutoza we, ikintu kitashimishije abari kuri Ferwafa.

Uyu, yaje kwandikirwa ibaruwa imusaba ibisobanuro gusa biza kurangira atayitanze, ari na yo mpamvu yaje guhagarikwa.

Ngandu Omar yagaragaye mu mikino itari myinshi muri uyu mwakaNgandu Omar yagaragaye mu mikino itari myinshi muri uyu mwaka

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, Mulisa Jimmy utoza iyi kipe yahamije iby’ihagarikwa rya Ngando.

Ni byo uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire itari yo. Twaramwandikiye tumusaba ibisobanuro gusa kuri ubu turacyategereje”.

"Ubundi twari twamuhagaritse icyumweru gusa bizaterwa na we kuko kugeza ubu ntacyo yari yatangaza".

Ngando Omar waje muri APR FC avuye muri Atletico, abaye umukinnyi wa kabiri uhagaritswe muri iyi kipe mu minsi ya vuba, ni nyuma ya Issa Bigirimana wahagaritswe ubwo yajyaga mu Burundi nta ruhushya asabye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkj

    Kuya 9-06-2017 saa 17:03'

    Hahaaa abayobozi ba APR baba babeshya nabo bibeshya ngo bakinisha abanyarwanda gusa ubwose baba bacika bajya Iburundi gushaka iki kd arabanyarwanda?? Nka Ngando tuziko twese yakiniye intamba murugamba ngo numunyarwanda

  2. -####-

    Kuya 9-06-2017 saa 15:44'

    Ikipe ikinisha abana babanyarwanda gusa!!! Hhhhhh, mwakeruye!

  3. Juan

    Kuya 9-06-2017 saa 14:10'

    Ngicyo icyo Camarade azazanira APR. Ubuse ko ari umwana w’umunyarda baramwirukana bazane umunyamahanga da??hahhahaha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru