RUHAGOYACU.com

Ngirimana Alexis wifuzwaga na Police ahawe miliyoni eshanu yongera amasezerano muri Kiyovu

Kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports Alexis Ngirimana, yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’Urucaca yazanye ingamba zikomeye muri shampiyona itangira mu mpera z’uku kwezi.

Uyu myugariro urambye muri Kiyovu, yari yashoje amasezerano yari yasinyanye n’iyi kipe yo ku Mumena, ndetse bitangira kuvugwa ko yakwerekeza hanze yayo nyuma y’imyaka irindwi ayikinira.

Rayon Sport ni yo yabanje kwifuza myugariro wa KiyovuRayon Sport ni yo yabanje kwifuza myugariro wa Kiyovu

Uyu yabanje kurambagizwa na Rayon Sports iza kubivamo, gusa Police ya Seninga iza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibe yamwegukana aze gufasha ubwugarizi bwayo busa nk’ubujegajega Kuva batakaza Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo.

Ibi ariko byakorwaga n’ubundi Kiyovu Sports ikomeza kureshya uyu kapiteni wayo aho kera kabaye yemeye gusinya amasezerano mashya, aho amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko yahawe Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 27 uherutse no kurangiza Kaminuza mu ishami rya Civi Engeneering, yemereye Ruhagoyacu ko koko yasinyiye Kiyovu Sports gusa yirinda kuvuga ku bijyanye n’amafaranga yaguzwe.

Yagize ati: “Kiyovu Sports ni byo twumvikanye nasinye indi myaka ibiri aho niteguye gufasha ikipe yange nanone”.

Ngirimana Alexis naramukwa akomeje kugirirwa icyizere n’umutoza Cassa akaba kapiteni, azaba ari bwo bwa mber e agiye kuyobora abakinnyi bafite amazina abyibushye mu ikipe y’Urucaca.

Kiyovu y'uyu mwaka iratyayeKiyovu y’uyu mwaka iratyaye

Aha harimo abakinnyi benshi bashya iyi kipe yaguze barangajwe imbere na rutahizamu Kyambadde Fred Kiyovu yakuye muri Sadolin Paint ya Uganda, hakaza abandi nka Maombi Jean Pierre, Ndoli Jean Claude, Sebanani Emmanuel Crespo, Kabula Mouhamed, Twagirumukiza Innocent n’abandi barimo kabuhariwe Mugheni Fabrice.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru