RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Icyihishe inyuma y’imvune zisa z’ abakinnyi bo mu Rwanda cyamenyekanye
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Uyu mwaka wa shampiyona ushobora kuba ari wo wavunitsemo abakinnyi benshi mu mupira w’amaguru kurusha indi yawubanjirije, ariko hafi ya bose bagiye bavunika imvune zo mu ivi zitwa ‘lésion méniscale’, hakibazwa ikibitera, dore ko banakina mu makipe atandukanye.

Ni benshi bavunitse mu mavi muri uyu mwaka wa shampiyona, ndetse mu makipe amwe n’amwe byakuruye umwuka mubi bashinjanya amarozi, aho wasangaga abakinnyi bamwe bashinja bagenzi babo kubaroga.

Abo jye nibuka bagize ibibazo by’imvune z’amavi muri uyu mwaka wa shampiyona ni Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ na Nkomezi Alexis ba AS Kigali, Ndatimana Robert na Twagizimana Fabrice ba Police FC, Twizerimana Onesme, Andrew Buteera na Sekamana Maxime ba APR FC, Muhire Kevin, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdoul ba Rayon Sports, n’abandi.

Rwatubyaye Abdoul yavunikiye mu mukino w'ikirarane wa Bugesera FC na Rayon Sports, abafana bati na we bwa burozi bumugezehoRwatubyaye Abdoul yavunikiye mu mukino w’ikirarane wa Bugesera FC na Rayon Sports, abafana bati na we bwa burozi bumugezeho

Mu myaka yashize ho abo nibuka bavunitse amavi ni Nsabimana Eric ‘Zidane’ wa AS Kigali, Farouk Ruhinda (Sentongo Saifi), Nsoro Emmanuel, Itangishaka Ibrahim na Senyange Yvan utarakira n’ubu, Ndoli Jean Claude na Ingabire Aime Regis babagiwe muri Algeria none ubu bakaba ari bataraga kimwe na Rwabugiri Umar, Ntaribi Steven n’abandi.

Inzobere mu kuvura abakinnyi, Rutamu Patrick akaba ari na we uvura ab’ikipe y’igihugu Amavubi yatangarije RuhagoYacu ko urebye umubare w’abakinnyi yakiriye uyu mwaka, babaye benshi ugereranyije n’abo yakiraga mu myaka yashize.

Ati “Yego ni benshi, ariko jye nakubwira nkurikije abo nagiye nakira, ni byo koko ni benshi cyane ugereranyije n’ibihe byashize, bagiye bagira ikibazo cy’imvune ya ‘ménisque’. Ariko mu by’ukuri burya imvune yayo ntabwo iba ikomeye cyane nk’uko umuntu yavunika ‘ligament’.”

Ese aho ibibatera imvune ntibyaba ari bimwe?

Rutamu akomeza avuga ko akenshi nta mukinnyi uhuza n’undi ikibazo cy’imvune, ariko ngo hari impamvu na we abona zishobora kuba zibibatera kandi ahanini ugasanga ari rusange.

Ati “Buri muntu aba afite uko ikibazo cye gitandukana n’icy’undi, ntiwavuga ko ibyo (ibibazo by’imvune) umuntu yakiriye byose ikibitera ari kimwe, kuko nk’abakinnyi bo mu Rwanda nagiye nakira uhereye ku bo muri APR FC, Police FC na Rayon Sports, nasanze 90% byaratewe na ‘Contact’ (kugongana na bagenzi babo) bari mu myitozo, mugenzi we akamukubita mu ivi akagira iyo ‘lésion’ ya ‘ménisque’, cyangwa bakamukinira nabi.”

Rutamu Patrick (Hagati) ni we uvura abakinnyi b'AmavubiRutamu Patrick (Hagati) ni we uvura abakinnyi b’Amavubi

Icyakora ngo n’imyitozo abakinnyi bakora ishobora kubavuna ubwayo, ati “Bitabujije ko kenshi na kenshi kuvunika ménisque’ bishobora guterwa n’imyitozo mibi, noneho igasa n’aho inaniza amavi. Hari igihe usanga nk’abantu bakunda kuzamuka amadarajya (Escariers/Stairs) cyangwa bagasimbuka ahantu habi ku buryo usanga byangiza ‘ménisque’ zabo.”

Ibibuga byo mu Rwanda bigira uruhare mu kutuvunira abakinnyi

Bimwe mu bibuga dukiniraho mu Rwanda bigira uruhare runini mu kuvuna abakinnyi, bitewe ahanini n’ubumenyi buke bw’abatoza n’abakinnyi ubwabo, uretse ko bishobora no guterwa n’amikoro cyangwa imiterere y’agace runaka, dore ko hari aho usanga ikibuga igice kimwe kirimo ibyatsi ahandi ugasanga ni imbuga ikomeye kurusha sima.

Rutamu akomeza ati “Buriya iyo uvuze ivi ni ikintu kinini, ariko mu by’ukuri birashoboka kuko ‘terrain synthetique’ (ibibuga bya palasitike) buriya iriya tapi bashyiraho iyo ikiri nshyashya nta kibazo iba ifite, ariko ubundi ni ikintu basasa ahantu bamaze gushyira sima. Birumvikana rero iyo imaze gusaza usanga abantu basa n’aho bakinira kuri sima.”

“Ariko ikintu abantu batamenya cyane, kiri mu byongera ikibazo cya ‘lésion méniscale’ igihe hatabaye ‘contact’ (kugongana), ni inkweto abantu bakoresha kuri ibyo bibuga bishaje.”

“Hari inkweto zagenewe gukinisha ku bibuga bya palasitike (Terrains synthetique), hakaba n’izindi zagenewe ku bibuga by’ibyatsi, ndetse zimwe na zimwe biba binanditseho. Iyo unyuranyije inkweto ukazikinisha aho zitagenewe birumvikana ko byangiza amavi mu gihe kirekire.”

Inkweto zifite amenyo magufi ni zo zigenewe Ibibuga bya Synthetique ndetse na bya bindi bimeze nk'ibuga (aho inka zibyagira)Inkweto zifite amenyo magufi ni zo zigenewe Ibibuga bya Synthetique ndetse na bya bindi bimeze nk’ibuga (aho inka zibyagira)

Ku bibuga by’ubwatsi nk’ubwa Stade Amahoro ni byo byemerewe inkweto z’amenyo maremare kuko hari igihe ujya kuhakinira ugasanga basutsemo amazi ku buryo wanyerera, ariko kuzijyana kuri ‘synthetique’ ngo mu gihe cy’umwaka umwe amavi aba yamaze kwangirika, bityo ngo buri gihe abatoza n’abayobozi b’amakipe bakwiye kujya bibaza bati “Ese inkweto abakinnyi bambara ziba ari izagenewe gukinisha ku bibuga bakiniraho?”

N’ubwo ari imvune yoroheje ishobora kuba ari yo yakuye benshi mu kibuga imburagihe

Nujya kubara uraza gusanga abakinnyi bari bari muri Academy ya FERWAFA mu 2009 abagikina ari mbarwa, wareba bamwe mu bakinnyi twamenye bakiri bato nk’abari bagize ikipe y’igihugu Amavubi U-15 yagiye mu irushanwa muri Sweden ijyanywe n’Umutoza Roger Palmgren na Kayiranga Baptiste, urasanga abagikina ari mbarwa.

Ese barashaje? Igisubizo ni ‘Oya’ ahubwo abenshi bagiye bagira imvune zoroheje bamwe na bamwe bakabura kivurira, abandi bagahanyanyaza bakinira ku mvune ariko biza kubaviramo guhagarika umupira.

Muganga Rutamu yagiye yita ku bakinnyi bagize imvune mu Rwanda. Aha arasobanura iby'imvune ya Zidane(Nsabimana Eric)Muganga Rutamu yagiye yita ku bakinnyi bagize imvune mu Rwanda. Aha arasobanura iby’imvune ya Zidane(Nsabimana Eric)

Rutamu Patrick nk’inzobere mu kwita ku bakinnyi mu buryo bw’ubuvuzi, yemeza ko ‘lésion méniscale’ ari imvune yoroheje ariko yakura umukinnyi mu kibuga, aha umuntu akaba atashidikanya ko bamwe mu bo nakomojeho haruguru ari zo zatumye tubabura.

Ati “Birumvikana, urumva ni imvune yoroheje kuko kuyivura, kuyibaga bifata igihe gito cyane, no kumufasha mu myitozo yoroheje imusubiza mu kibuga tuyikora mu gihe gito. Ariko birumvikana ko iyo utayifatiranye, ‘menisque’ yose ishobora kwangirika, ugasanga umukinnyi aretse umupira kandi yari imvune yoroheje.”

Akomeza avuga ko imvune uko yaba imeze kose iyo idafatiranywe ngo ivurwe neza, ishobora kuviramo umukinnyi kudakina, ushatse guhatiriza ugasanga akinnye umukino umwe agasiba ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, nyuma bikazamuviramo guhagarika gukina burundu.

Blaise Itangishaka yagize imvune ikomeye yo mu ivi ku mukino wa MusanzeBlaise Itangishaka yagize imvune ikomeye yo mu ivi ku mukino wa Musanze

Icyakora ngo amahirwe arimo kugenda yiyongera, kuko u Rwanda rwungutse Dr Bukara, uyu akaba umuhanga mu kubaga amagufa kandi yibanze cyane mu kuvura ivi. Uwo muganga ukorera mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital), ni we wavuye abakinnyi barimo Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ wa AS Kigali, Ndatimana Robert wa Police FC na Manzi Thierry wa Rayon Sports, ibi bigatanga icyizere cy’uko igihe kohereza abakinnyi kuvurirwa muri Morocco bizaba byahagaze nta kibazo gikomeye kizavuka mu bakinnyi bo mu Rwanda.

Mu ntangiriro za Shampiyona Mugisha Francois 'Master' yavunitse mu ivi, ariko abafana bari birengeje Munezero Fiston ngo abarogera abakinnyi nyamara bavunwa n'ibibuga ndetse n'inkweto bambaraMu ntangiriro za Shampiyona Mugisha Francois ’Master’ yavunitse mu ivi, ariko abafana bari birengeje Munezero Fiston ngo abarogera abakinnyi nyamara bavunwa n’ibibuga ndetse n’inkweto bambara

Django Kuya 23-06-2017 saa 10:23'

Félicitations ...un sujet très important et bien réalisé merci àtoi ...muri Africa twishimira cyane terrain synthétique kandi dufite uburyo bwo kuba twakora ibibuga nyabibuga ..gusa c’est une question de volonté et d’organisation ....kuvomerera .....kumenya ko ikibuga gikeneye kuruhuka ngo kisubire ....Naho les synthétiques..ninziza kujisho ariko ziravuna pe ...en plus izo dufite n’est pas vraiment les meilleurs ...ibindi byo kugongana le foot est un sport de contact malheureusement ...encore merci pour le sujet


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)