RUHAGOYACU.com

Ni shampiyona yanjye ya nyuma mu Rwanda - Kwizera Pierrot

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi, ukinira ikipe ya Rayon Sports FC, Kwizera Pierre bakunze kwita "Pierrot" aravuga ko kuba akinnye imyaka itatu mu Rwanda, ari ku isonga, igihe kigeze ngo ajye gushaka ubunararibonye n’ahandi, byose bikazasobanuka mu byumweru bibiri biri imbere.

Kwizera Pierrot yabwiye Ruhagoyacu.com ko nava gukinira intamba mu rugamba aribwo azamenya ahazaza he, kuko manager we ari kuvugana n’ikipe ya Rayon Sports FC.

JPEG - 88.7 kb
Kuva yagera muri Rayon Sports FC yabaye ngenderwaho

Ati " ndategereza igisubizo cya komite bambwiye ngo barategereza mu byumweru bibiri igisubizo cy’uriya mu manager, ndibaza nyuma y’umukino w’ikipe y’igihugu, nzaza hano mu Rwanda mfite igisubizo cyiza" Pierrot.

Yakomeje agira ati" njyewe mbona Pierrot na shampiyona yo mu Rwanda, ndibaza ni shampiyona yanjye ya nyuma mu Rwanda, mfitanye amasezerano na Rayon Sports FC ariko nabo ni abantu kandi ni ababyeyi, ni umwanya wo kugenda nanjye, njye gufata iyindi experience (ubunararibonye) hanze, nakinnye shampiyona imyaka itatu ndi kuri top (ku isonga), ni umwaka nanjye mfate indi experience mu kindi gihugu", Kwizera Pierrot uvuga ko uyu ariwo mwaka wa nyuma akinnye mu Rwanda.

Pierrot niwe mukinnyi w'umwaka ashobora no kwisubiza icyo gihemboPierrot niwe mukinnyi w’umwaka ashobora no kwisubiza icyo gihembo

Kwizera Pierrot aracyafitanye amasezerano na Rayon Sports FC, ariko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ububiligi, ibiganiro hagati ya KAA Gent na Rayon Sports FC nibigenda neza.

Ikipe ya Gent irifuza na Nshuti Dominique Savio nawe ukina muri Rayon Sports FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

mayira Kuya 30-05-2017 saa 13:04'

B. GAP NIGER IBYO WAKOZE BIRADUHAGIJE NKA RAYON KEEP RAP

mayira Kuya 30-05-2017 saa 13:04'

B. GAP NIGER IBYO WAKOZE BIRADUHAGIJE NKA RAYON KEEP RAP

Manzi, Kuya 30-05-2017 saa 11:55'

Pierront Ntakibazo Rwose Warakozepe.Gusa Tuzagukumbura Nk’aba Layon.Duterere Icy’amahoro Ugitware Ubundi Ushake Ukunu Wadukubitira Igkona Igtego Kimwe, Ubundi Sv Yawe Ikomeze Kuzamuka.

rwanda Kuya 30-05-2017 saa 10:36'

Wowe Stephen uvuga ngo ntacyo yamariye Rayon ngo no muri TZ byari byaramunaniye yego ashobora kuba yaravuye TZ adakina ariko akaza murwanda akazamura urwego rwe sukuvuga ko uko yahavuye ariko akimeze ko Pogba yavuye United yarabuze umwanya ntiyagiye akazamura imikinire ye muri JUVE ntiyagarutse arumukinnyi uhenze kwisi? Izo analyse zawe rwose ntabwenge burimo.. PIERROT courage genda nahandi ukomeze guterimbere tukwifurije ibyiza wagaragaje ko ushoboye jya guhangana nahandi kd nushyiramo intege naho uzabikora

bahati Kuya 29-05-2017 saa 18:09'

musaza wakoze neza waduhaye byose nkuko twabyifuzaga gusa tuzagukumbura kandi nkange umureyon wibera Uganda nkwifurije amahirwe msa aho uzajya hose

stephen Kuya 29-05-2017 saa 17:54'

N’umuhanga si yabamariye iki mu cy’africa adatsinze Onze createurs na Rivers kandi atanabagejeje no mu matsinda ahubwo twarikumenya urwego rwabo bavuye hanze yo habaho cecafa kagame cup, mwibuke ko yavuye muri Simba fc ya Tz asezerewe byamunaniye yibera ku gatebe ahubwo twibaze duti Championat yacu iri kuruhe rwego?? ni gute aba top imyaka ibiri yose kandi yaraciriritse muri Simba fc?? Njye mbona yarahuye n’abakinnyi baba amateurs bari ku rwego rwo hasi kandi muri championat icyiriritse kuko abakina hano ubu mbona batari ku rwego rwakina muri za championat zituri imbere( urugero: sugira,diarra, kasirye baricajwe, bayisenge amanukanye n’ikipe mu cya kabiri) ahubwo pierrot yaje abakongwe barigendeye nka ba Papi faty, hamis cedrick, lionel,wagaluka, karekezi, Mavugo, Bagore, kagere, jacques, Migi, kaze cedrick, mbuyu,selemani, mbakiye, Rassu, Nyirenda, Muhindo,,Ochaya silva wa etincelle n’abandi benchi ba b’anyamahanga muzakore analyse neza muzasanga nta ba midifielder, wingers, strikers bakomeye tukigira muri championat nkabo mu minsi ishize. Murakoze

twin yeah Kuya 29-05-2017 saa 16:36'

Ndashimira cyane Pierrot ni umukinnyi mwiza mu bo twagize muri Rayons Sports! Iyi kipe kandi ni ndera abakura, tugize Imana yabona ikipe i Bulayi agakomeza kubaka ejo heza he na Rayons ibigizemo uruhare. Congs to rayon sport club, to rayon sport fan clubs, and to all friends of Rayon Sports.

nsengimana sarve Kuya 29-05-2017 saa 16:20'

nukuri bazamureke agende yaradufashije cyana nibazamugore turamukunda

Cedra Kuya 29-05-2017 saa 16:16'

Congz to Pierrot ntakutagize ariko umanze utere peace cup tubitware byose!

Gasasira Kuya 29-05-2017 saa 15:59'

Pierrot bakureke ugende ntacyo utakoreye equipe ngo twishime none nawe jya hanze urebe ko wabona agafaranga gatubutse kazagufasha mu masaziro yawe ntacyo tukuveba kbs.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!