RUHAGOYACU.com

Nintwara iki gikombe, nzavugana na APR FC ku masezerano mashya- Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe ya APR FC; Jimmy Mulisa yatangaje ko naramuka yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro riri gukinwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize, azatangira kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ku masezerano mashya.

Ibi, Jimmy Mulisa yabitangaje nyuma yogutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri w’iri rushanwa, aho ku mukino ubanza hari batsinze AS Kigali ibitego 2-0.

Muhadjiri, Issa Bigirimana na Sekamana Maxime bishimira igitego cya 2 cya APR FC Muhadjiri, Issa Bigirimana na Sekamana Maxime bishimira igitego cya 2 cya APR FC

Uyu mutoza usigaranye amezi atageze kuri atatu ku masezerano y’umwaka umwe afite muri APR FC, ngo asanga kwegukana iri rushanwa byamufasha kuvugana n’abayobozi maze akaba yayongererwa.

"Tumaze gutsinda imikino ibiri, uko mbibona ntabwo dutsinda kubera ko ari impano bari kuduha, kubera ko amakipe ameze neza, nabwira abafana ko bagiye kubona shampiyona nziza."

"AS Kigali ntabwo yari yoroshye, Police ntabwo yari yoroshye. Gutsinda iyi mikino ibiri kuri njyewe nk’umutoza, biranshimisha."

"Ndabona ko ibyo ndi gusaba abakinnyi banjye barimo kubikora neza. Umwaka ushize w’imikino, twakinnye na Police turanganya, umukino ntabwo wari woroshye, ariko navuga y’uko hari ibintu nasabye abakinnyi banjye uyu mwaka w’imikino."

"Tutaratangira, nahise mbasaba y’uko nibemera kunyumva, bakemera philosophie yanjye, nabasabye ko nshaka kubatoza nk’uko bantozaga i Burayi, barabyemera. Murabona ko imyitwarire yahindutse. Hari ukuntu twakinaga ugasanga umuntu akinnye umukino umwe, ukurikiyeho ntibigenze neza, ariko ubu turakina ugasanga byose bimeze neza."

"Ku masezerano yanjye, ngira ngo nintwara iki gikombe, nshobora kuvuga nabo [abayobozi b’ikipe] numve."

Jimmy Mulisa asuhuzanya na Seninga wa Police FCJimmy Mulisa asuhuzanya na Seninga wa Police FC

Jimmy Mulisa yatangiye gutoza APR FC mu Ukuboza 2016, nyuma yo guhabwa akazi mu mpera z’ukwa 11, ayifata ifite amanota 8 kuri 12 mu mikino ine yari imaze gukinwa.

Umukino we wa mbere muri iyi kipe batsinze Etincelles FC ibitego 2-1, muri shampiyona yegukanywe na Rayon Sports, APR FC igatwara igikombe cy’Amahoro 2017.

kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ibiri muri iri rushanwa ry’Agaciro, APR FC iyoboye n’amanota atandatu aho izigamye ibitego 4, Rayon Sports ifite amanota atatu inganya na AS Kigali yo ifite umwenda w’igitego kimwe mu gihe Police FC nta nota na rimwe ifite.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Police FC izakina na AS Kigali mu gihe APR FC izakina na Rayon Sports kuwa Gatandatu.


Seninga agaruka ku mukino batsinzwemo na APR FC

Jimmy Mulisa agaruka ku mukino batsinzemo Police FC n’amasezerano ye muri APR FC
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Vasque

    Kuya 15-09-2017 saa 09:39'

    Ase nkawe ubwo urumva uri uma funs reka umutoza atoze ibyo azi kdi yize reka amatiku atajyendera Ku ba rubona nyine nawe muhe igihe kdi umenyeko mulisa Atari umutoza wabana nka rubona plz gabanya amatiku.

  2. Bwenge

    Kuya 15-09-2017 saa 08:47'

    Uri ndeshyo kkoko

  3. ndeshyo

    Kuya 14-09-2017 saa 18:44'

    Abakinyi banjye banyemereye nkabatoza nkuko bantozaga iburayi…. Oh my God ! Ariko se, uyu mugabo nta nubwenge agira ?
    1 Ese umutoza agomba gusaba abakinyi be ko bamwemerera uburyo akwiriye kubatoza ?
    2 Uko bamutozaga iyo Iburayi, byamubuzaga kuza kwibera umu bencher uhoraho mu
    Mavubi ? None se, iyo myitozo yatumaga aba local players bamuhoza ku gatebe ka abasimbura mu Mavubi ; iyo myitozo niyo yifuza guha abakinyi
    ba Apr Fc ? Ubwo se iyo myitozo yazabageza he ?
    3 Ninde Mukinyi yavuga ko yazamuye, dore ko agendera ku Bakinyi Rubona yazamuye, cyanga abo yasanze muli Apr Fc, benshi akaba amaze
    kubagira abaswa !!! None ngo arashaka kwicarana na ba Afande ba Apr Fc, ngo ababwire ko bakwiriye kumwongera amasezerano ? Ntabasabye
    nibura kumufasha kongera ubumenyi bwe ???
    4 Ubu Jimmy Mulisa abona ko Apr Fc yajyana muli Confederation Cup Umutoza utagira Licence yemewe na CAF na FIFA ?? Ngo License afite, yaba
    yarayishugurikiye muli Zambia ! None ngo Ubuyobozi bwa Apr Fc, bwari bukwiriye kwicarana nawe bukareba uko bwamwongera amasezerano ?!
    5 Icyo rero buriwese yarakwiriye kwibaza ni ; Ese Ubuyobozi buriho ubu muli Apr Fc, bwaba bufite any competence, aho Assistant Coach,
    Uwungirizaga wa Jimmy, yamurushaga Licence kandi yo yemewe na CAF na
    Fifa ; ariko ugasanga uwo Most Competent Assistant Coach ari we birukanywe !!! Ibyo Babyita ; Protection, Encouragement de la médiocrité !!!
    Ubwo se, abo bayobozi baba barusha iki Jimmy ???
    6 Nta Jimmy na Coaching Staff iriho ubu ! Uretse Afande Mubarak nta Managing Staff iriho ubu zashobora Kugeza Apr Fc aho ariho hose !!!

  4. Ngabonziza Evariste

    Kuya 14-09-2017 saa 13:51'

    Aprfc Izadutsindira Rayon


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru