RUHAGOYACU.com

Niyonzima mu myitozo ya Rayon Sports- Amafoto

Nyuma yo kubura amahirwe yo gukina mu gihugu cya Zambia, kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Ally Niyonzima ari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Ally Niyonzima wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu yiteguraga guhura na Tanzania, yagiye nta mukino akinnye, ajya gukora igeragezwa mu makipe yo muri Zambia.

Uyu musore akaba atarashimwe n’ikipe ya Nkana FC yari amazemo iminsi, ni ko kugaruka mu Rwanda, aho kuri ubu ari gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ubushake bwo kumusinyisha, ariko ikamaganirwa kure na Mukura Victory Sports.



Ikipe ya Mukura, Ally Niyonzima abarizwamo, ivuga ko akiyifitiye amasezerano kandi amafaranga miliyoni imwe Rayon Sports imutangaho ari make.

Uretse Ally Niyonzima n’abakinnyi batandukanye barimo Usengimana Faustin, Habyarimana Innocent ’Di Maria’ na Mwiseneza Djamar bakorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knn

    Kuya 7-08-2017 saa 12:17'

    Igikona twaragitangatanze nigishaka kiziyice! ngo gifasha abanyamahanga kubona ibyangobwa kugirango bazakine nk’Abanyarwanda ra !!!!!!! ibi nabyo birasekeje kbs ba Aimable ndabona bibereye mubyo bashyize imbere pee ! muhame hamwe rubanda rubabone !

  2. Uwimana jeremiah

    Kuya 6-08-2017 saa 15:21'

    kabisa caleb ukomereze aho.

  3. David

    Kuya 6-08-2017 saa 14:24'

    Hari ibintu bibabaza mubuzima ,kubyara umwana akaba ikirara nka Faustin na Djamari banze kongera amasezerano ngo bakurikiye amafaranga y’igikona. Ubuse bungutse iki? Byakagobye kubera abandi ikitegererezo abana bahita bigira aba stars. Ntacyo nibabakire nk’abana bibirarabagarutse kwa se.ikindi kibabaza ni uko rayon isigaye ari irerero(pépinière) kandi ikongera ikaba ikimoteri(aho bajugunya imyanda) thx.

  4. Callixte

    Kuya 6-08-2017 saa 13:54'

    Rayon muyireke izica equipes zino iwacu ndetse no mukarere muzirebara ! Muvuga za mazembe .... Mbese champ.ligue izica amakipe ndabarahiye

  5. Bayingana Pierre Claver

    Kuya 6-08-2017 saa 10:02'

    Karekezi nabasha gucagura muri aba bakinnyi ni igitego cya mbere araba atsinze. Kuko ni benshi kandi barashoboye bose. Ariko ku bwanjye ba Faustin na Djamal sinabasinyisha. Bazatubera nka Abuba twaguze umwaka ukarangira adakandagiye mu kibuga kandi ahembwa. Ikindi Rayon yatumye bigaragaza badusiga batubabaje! None se kugaruka ni impuhwe batugiriye? Cyangwa ni uko ntacyo bakimaze muri Apr? Karekezi? Cunga sana utabakoresha babura umusaruro ukabibazwa. Birutwa no kugura abavuye ahandi. Byo twakwihangana tugategereza n’undi mwaka. Abakinnyi ni benshi kandi b’abahanga bashaka Rayon. Menya gushishoza wiyubakire irina. Kuko utaryubakiye muri Gikundiro byazakugora cyangwa bikazagusaba imbaraga z’umurengera. Abo ubona bashoboye ubahe amasezerano. Byari ibitekerezo n’inama natangaga.

  6. aimable

    Kuya 6-08-2017 saa 06:49'

    wlcm mu ikipe y’abirukanwe nabo byananiye ahandi hahhhhh abirukanwe bose bajya muri rayon sport ngo na mukamba wa kiyovu wirukanwe yaje muri gasenyi bitewe nurwego rwa equipe hahhhh burozi fc we urashekeje

  7. Jean de Dieu

    Kuya 6-08-2017 saa 06:37'

    Nonese ko numva abakinnyi bose bashaka kwigira muri rayon, nta yandi makipe akeneye abakinnyi! Cyangwa ikipe igiye gusigara ari imwe rukumbi aka wa mugani. Rayon Sport rero nicagure neza, ubundi itsinde amakipe;Numvise ngo Savio arashaka kujya muri APR ndibaza azakina wenyine?Ko mbona iyi kipe yicecekeye cg igiye kuzana abanyamahanga!

  8. david

    Kuya 5-08-2017 saa 23:25'

    karekezi njye ndamwemera nubwo ari ubwamber atoje equipe nkuru nizera ko azabikora kuko ari serious kuburyo bugaragara. kd courage kubarayon mwese aho muri.

  9. Dieudonne

    Kuya 5-08-2017 saa 22:50'

    Nibaze turyoherwe na equipe yacu gikundiro Kandi biranejeje cyaneeeeeeee

  10. Ben

    Kuya 5-08-2017 saa 21:42'

    Ese umukino w’ uyumunsi wa rayon sport naya kipe yindi warangiye ute?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru