RUHAGOYACU.com

Njye nk’umutoza wa Danny ntacyo nzi ku igenda rye- Seninga Innocent

Seninga Innocent, umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC yatangaje ko ntacyo azi ku byerekeranye n’igenda ry’umusore Danny Usengimana bivuga ko yamaze kugurwa n’ikipe ya Singida United yazamutse mu cyiciro cya mbere muri Tanzania.

Nyuma yo gutsinda Pepiniere FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, umutoza w’ikipe ya Police FC; Seninga Innocent yabwiye itangazamakuru ko iby’igenda rya Danny atarabimenyeshwa nk’umutoza we akaba arimo kubisoma mu binyamakuru nk’abandi bose.

Seninga akomeza anemaza ko Danny Usengimana akiri umukinnyi wa Police FC cyane ko akiyifiitiye amasezerano y’imyaka ibiri: "Yego ayo makuru nanjye nayasomye, nanayumvise ariko njyewe ku bwanjye nk’umutoza wa Dany ntakintu mbiziho kubijyanye n’igurwa (recruitement) ye ajya muyindi kipe, icyo nzi nuko agifitite amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wa Police FC kandi akiri umukinnyi wacu kugeza uyu munsi."

Danny Usengimana amaze gutsindira Police FC ibitego 31 mu myaka ibiri ya shampiyonaDanny Usengimana amaze gutsindira Police FC ibitego 31 mu myaka ibiri ya shampiyona

Akomeza asobanura ko igihe byaba ngombwa ko Danny agenda nta kibazo ikipe ya Police yagira ku bijyanye n’imikinire kuko ifite abandi bakinnyi babizi kandi bashoboye.

"Ntago nibaza ko aramutse anagiye cyaba ari icyuho kuri Police FC kuko ikipe ya Police FC ifite abakinnyi beza na Danny ni mwiza wenda kurusha abandi ariko navuga y’uko dufite ubusatirizi bukomeye. Niba wabonye abasore bacu bari kuzamuka uyu munsi, dufite Abeddy (Biramahire Christophe) nka rutahizamu w’imyaka 18 ushobora gutsinda ibitego bine mu mikino ine, navuga ko hariho kuba wazamura uwo mukinnyi akagera ku rwego rwa mugenzi we mu gihe gitoya.”

"Danny niba amaze gukina imyaka (season) ibiri muri Police FC atsinda ibitego byinshi muri shampiyona (meilieur buteur) kuki na Abedi atabikora, Mico atabikora cyangwa n’abandi dushobora kuzaba bavuye hirya no hino bibaye ngombwa ko agenda bakamusimbura" -Seninga Innocent, umutoza w’ikipe ya Police FC mu kiganiro n’itangazamakuru.

Inkuru bifitanye isano: Usengimana Dany yerekeje mu ikipe ya Singida ku mafaranga arenga miliyoni 100.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. theogene

    Kuya 16-04-2017 saa 13:45'

    uwomusore mumureke tigendere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru