RUHAGOYACU.com

Nkomezi wa Mukura yabagiwe muri Fayçal, azamara ukwezi adakina

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sports; Nkomezi Alexis yaraye abazwe mu kabombamori mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal ndetse azamara ukwezi kumwe adakina.

Nkomezi Alexis yari amaze iminsi afite isima ku kuguru ku iburyo, ni nyuma yo kuvunikira mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Azam Rwanda Premier League wahuje ikipe ye na Rayon Sports tariki ya 19 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, ubwo yagonganaga na Mukunzi Yannick, amakipe yombi akanganya ubusa ku busa ku Kicukiro.


Nkomezi Alexis yari amaze iminsi afite isima ku kuguru ku iburyo Nkomezi Alexis yari amaze iminsi afite isima ku kuguru ku iburyo
Nkomezi ahanganye na Sefu wa Rayon Sports ubwo amakipe yombi yahuriraga ku Kicukiro mu kwezi gushizeNkomezi ahanganye na Sefu wa Rayon Sports ubwo amakipe yombi yahuriraga ku Kicukiro mu kwezi gushize
Nkomezi Alexis ari gukina umwaka we wa mbere muri MukuraNkomezi Alexis ari gukina umwaka we wa mbere muri Mukura

Uyu mukinnyi utarabashije kugaragara mu mikino ibiri ikipe ye yakurikijeho ihura na Miroplast bakanganya ibitego 2-2 ndetse n’uwo banganyijemo na APR FC igitego 1-1, yaraye abagiwe mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal, ibi byatwaye amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 400 y’u Rwanda, yatanzwe na perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nizeyimana Olivier.


Nkomezi Alexis yaraye abagiwe mu bitaro byitiriwe umwami FaycalNkomezi Alexis yaraye abagiwe mu bitaro byitiriwe umwami Faycal
Perezida wa Mukura; Nizeyimana Olivier (hagati) yishyuye amafaranga asabwa ngo uyu mukinnyi abagwePerezida wa Mukura; Nizeyimana Olivier (hagati) yishyuye amafaranga asabwa ngo uyu mukinnyi abagwe

Nkomezi Alexis, umwe mu bakinnyi Mukura yagenderagaho mu kibuga hagati, yageze muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara muri Kanama uyu mwaka, ni nyuma yo kumara umwaka umwe akinira ikipe ya AS Kigali yari yagiyemo avuye muri Sunrise FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru