RUHAGOYACU.com

Nova Bayama na Shassir bafashije Rayon Sports gutsinda Heroes 3-0, Mugabo Gabby akina bwa mbere muri Rayon Sports

Wari umukino w’imyitozo wahuzaga Rayon Sports na Heroes kuri uyu wa Kane taliki ya 05/01/2017 , waje kurangira ku ntsinzi y’ibitego 3 bya Rayon Sports ku busa bwa Heroes ikina mu cyiciro cya kabiri, umukino abasore ba Masudi Djuma bakinnye mu rwego rwo kwitegura Pepiniere FC bazahura kuri iki Cyumweru.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye ku kibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo ku Mumena, cyihariwe n’ikipe ya Rayon Sports ndetse ku munota wa 28 w’umukino, Nova Bahama atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha, kikaba ari nacyo cyabashije kuboneka mu minota 45 ibanza.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 52, Nova Bayama yatsinze igitego cya kabiri kuri coup-franc, Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino n’ibitego 2-0, ndetse aba kongeramo amaraso mashya maze abasore bakomeza gusatira cyane, byaje kubyara igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nahimana Shassir, umukino urangira ari 3-0.

Uyu mukino kandi, ukaba wagaragayemo myugariro Mugabo Gabriel wakiniraga ikipe ya Police FC, uyu akaba aherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sprts, ndetse azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Rayon Sports izakira Pepiniere FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2016, ikaba ikunze gukina imikino ya gicuti mu cyumweru hagati, yitegura shampiyona.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11 bamaze gukina, irarusha APR FC iyikurikiye amanota abiri gusa.

Dore abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo:

Mutuyimana Evariste, Rwigema Yves, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha François ’Master’, Mugabo Gabriel ’Gabby’, Nsengiyumva Idrissa, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustapha , Manishimwe Djabel, na Rutinywa Gonzalez.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. djanaty fridous

    Kuya 9-01-2017 saa 00:02'

    Rayon sport niyabantu bose kd ntawutayikunda kuko nijyikundiro kid amarozi ntayo imana niyo I kora ibyayo.

  2. Karekezi Yves

    Kuya 7-01-2017 saa 00:03'

    Ariko rero abantu bandika inkuru bajye baba babanje kuyimenya neza. ubuse barandika ngo Nova yatsinze icyakabiri kandi cyaratsinzwe na Mustafa, icyagatatu ngo ni Shassir kandi ari Camara, Pleuse niba muba mutageze kukibuga, mujye mubanza mubaze neza.

  3. BKR

    Kuya 6-01-2017 saa 11:09'

    Rayon sport nikipe ikomeye cane kandi numutoza wayo Numuhinga wambere.Rayon sport terimbere

  4. fregis58@yahoo.com

    Kuya 6-01-2017 saa 07:28'

    ARIKO ABAREYO WE MURANZONGA KABISA YEWE MUKINA NA BUGESERA NGO AMAROZI MWAKINA NA MUKURA NGO AMAROZI AHA NZABAMBARIRWA NTABWO GUTSINDA IBITEGO BYINSHI ARIKO GUTWARA IGIKOMBE NI MUTUZE TUZAREBA UMUHANGA

  5. Musesenguzi

    Kuya 6-01-2017 saa 03:56'

    Amakipe yo mu minsi y’imperuka asigaye yaranze umubatizo wo mu mazi y’ibitego byinshi bya Gikundiro!!
    Ntacyo na 3 birahagije!!
    Ka PEPINIERE ko ni ukukabatiza katazamanuka uko kaje.
    Izindi kipe ko ntabushobozi bwo kubatiza zifite se!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru