RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Nshimiye Joseph wa AS Kigali, asanga De Gaulle adakwiye kongera kuyobora FERWAFA
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nshimiye Joseph ushinzwe ubizima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali, asanga Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA nabo bakoranye muri iki gihe cy’imyaka 4 ishize, badakwiye kongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora FERWAFA.

Ibi uyu muyobozi wa AS Kigali yabibwiye itangazamakuru kuri iki cyumweru, nyuma y’inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yabereye i Rubavu.

“ Ntabwo maze igihe kinini ndi mu mupira w’amaguru, ariko igihe naziye, nasanze imikorere yabo (FERWAFA) itanoze, ku bwanjye nkaba nsanga badakwiye indi mandat,” Nshimiye Joseph, umunyamabanga mukuru wa AS Kigali.

“ Imikorere yabo yaranzwe no kutunvikana, ugasanga barasubiranamo umunsi ku munsi. Wasangaga baza hano (Mu nteko rusange), bamwe bavuga ibi, abandi bavuga ibindi, ukabona ko ari ibintu bidasobanutse. Ku bwanjye (Nka AS Kigali), nsanga bose barakoze nabi, nta yindi mandat bakwiriye.”

JPEG - 85.1 kb
Nshimiye Joseph, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali

Nshimiye Joseph avuga ko atari we wenyine, wakora igenzura, ariko agashimangira ko FERWAFA itakoze neza mu myaka 4, ku buryo akanama nshingwabikorwa kari kayiyoboye, kadakwiye kongererwa ikindi gihe ngo kayobore ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

“ Nta gukorera hamwe kwigeze kubaranga, wasangaga ibintu bimwe bipfa wajya kubaza, ukabura uwo ubaza, amarushanwa amwe namwe agapfa ntagende neza. Hari nkaho wabazaga ushinzwe amarushanwa akakubwira ko icyemezo cyafashwe n’undi muyobozi, atari we wagifashe, uko kwitana ba mwana rero, ni icyerekana imikorere idahwitse,” Nshimiye Joseph.

JPEG - 163.8 kb
Iyi komite nyobozi ya FERWAFA, Joseph asanga itarujuje inshingano zayo

Ikiringo cy’imyaka 4, Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze ayobora FERWAFA kirarangira muri Nzeli uyu mwaka, kugeza ubu akaba ataremeza niba aziyamamariza kuyobora FERWAFA cyangwa azabyihorera.

munana Adolfe Kuya 28-03-2017 saa 08:46'

mbega weeee! !! ngo yashatse imikino ya gishuti? ubu c iki cyumweru ko hari journée fifa twakinnye nande harya? ngo avuga igifaransa adategwa Kazura yavugaga gike abega c we ntacyo yavugaga? ahubwo uwo wiyita eto umenya ari degaule wihinduye gusa yibagiwe kuvuga ko yigeze no gusaba prime nkaho yari yakinnye, yanibagiwe no kuvuga ko yavuze ko Police y’urwanda itari ifite ubushobozi bwo gucunga umutekano kuri stade ya kigali mugihe iwucinga no muri za Haïti nahandi.naho Joseph we yavuze uko abibona kandi ntiyarya indimi nk’umugabo nzamwita Vincent je vole nta kidasanzwe yakoze azaveho nabatujyanye muri CAN 2004 NA MONDIALE U 17 2011 MURI MEXIQUE NUBWO ATABYEMERA BARAGIYE NKANSWE UWO UPFOBYA IBYO ABANYARWANDA BAGEZEHO BIYUSHYE AKUYA.

csml Kuya 28-03-2017 saa 01:56'

azabireke ntacyo yamaze guteza umwiryane gusa dukeneye uzahura ibyazahaye naho degaure naruhuke yarakoze ntazongere.

gilbert Kuya 27-03-2017 saa 16:25'

umva eto ibyo byose uvuze nta na 1 yakoze. yakinishije dady birori ku ngufu atuma duterwa mpaga. yatubeshye championant yabana none yaheze mu mpapuro.

satoh Kuya 27-03-2017 saa 15:35'

eto ako kantu .wibagiwe no kuvugako yashyize amategeko Ku murongo;kdi uziyamamaza agomba kuba amaze byibura imyaka itatu ayo bora equips kdi afite imyaka 35 kuzamura.kdi ubuzima gatozi(amategeko ntameze nezac!)

B2k Kuya 27-03-2017 saa 15:33'

Eto ntukansetse nindewakubwiye koriwe wizigifaransa wenyine nkawe ubuvuga ubusa ngoyajyanye abakinnyi kuvuza mumafarangaye cc? Cg ibya Rigeria ntuziko by a ruby a rate fuse na Abega noe ngoyashatse imikino yagishuti yatugejejekuki c? Nkawe mbanumva uwakunyereka ngotwicarane tuganire nkwereke ibyiza yakoze nibibi yakoze ark sinibaza nimba arushaMurenzi cg kazura wasubije amaso inyuma ukareba amafuti yuwomugabo ngoyazany Azam mbese wibagiwe ninduru yabayemo webwe yariyarayihay TV10 itangazamakuru rikavuzinduru bakabihindura tujye tuvugisha ukuri wibukako twamaze igihe tutumva amakuru yomurwanda kubera amafuti yuwomugabo noe nawe ngoyateje umupira wurwnda imbere nkawe mbanza ubiftemo ninyungu mbese kovugango uziyamamaz nuko azabamaze imyaka itatu weyaramaze imyaka ingahe uretse gukora kimafiya nkasewabo Issa Ayatu nkabone anamutora Bose nibamwe sha uwamuvugaho bwakwira bugacya Regis Muramira nibuka ijambo yavuze NGO Degaul natorwa azava mumupira noe nsigaye numva arise wirirwa amutaka burya uwatamiye were we ntacyatavuga nukuri bye eto weee

Musesenguzi Kuya 27-03-2017 saa 14:06'

Azabyijorere kwiyamamaza.
Yakwiyamamaza kugirango akore iki atakoze, arusheho kubizambya se!?

eto Kuya 27-03-2017 saa 12:45'

Joseph arasekeje rwose ese we yaziyamamaje? Nyamara Deagule yakoze byinchi nko kuzana Azam Tv itanga amadolari menchi, arikubaka hotel, abatoza babonye licence A ibahesha gutoza hanze y’u Rwanda, Rayon n’itwara championat izabona 50 millions ikube inshuro eshanu APR ayo yabonye muri saison eshanu za championat, yishyuye ibirarane by’abasifuzi byasizwe n’abamubanjirije, yagurije Rayon 20 millions zo kwishyura Raoul shungu mu gihe yarigiye kumanurwa muri 2 division na FIFA none isigaye ariyo ihagarariye igihugu muri CAN confederations, yavuje abakinnyi benchi muri algeria na maroc none basubiye mu kibuga bitandukanye na kera bahitaga basezera kuri ruhago. Degaule avuga igifaransa adategwa bigatuma avugana n’abandi bayobozi baza federations zo muri africa akabona matchs amicaux( maroc, zambia, RDC, kenya, south africa under 20, azi kudiringa na CAF na FIFA none abayobozi bayo ntibasiba mu rwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)