RUHAGOYACU.com

Nshuti Dominique Savio mu mvune ishobora gushyira akadomo ku iterambere rye

Nshuti Dominique Savio abangamiwe bikomeye n’imvune afite yo gukuka ukuboko (gucomoka ukuboko), aho ashobora kudatangirana na AS Kigali imikino ya shampiyona cyangwa se akazabagwa hagati mu mwaka wa shampiyona, bitaba ibyo iterambere rye rigakomeza kujya mu kaga.

Nshuti Dominique Savio, Umukinnyi mushya muri AS Kigali ndetse na kizigenza mu ikipe y’igihugu Amavubi afite uburwayi bwo gucomoka ukuboko. Aganira na RuhagoYacu, uyu mukinnyi yatangaje ko abumaranye imyaka isaga ibiri, bukaba bumubangamiye kuko ubu byarushijeho kwiyongera ugereranyije n’uko byahoze.

Mu myitozo hari igihe irinda irangira kudacomotse na rimweMu myitozo hari igihe irinda irangira kudacomotse na rimwe

Savio yagize ati “Nagize ikibazo cy’ukubozo ariko si icy’uyu mwaka, byatangiye nkigera muri Rayon Sports ariko ntibyari cyane nk’ubu. Ubu byatangiye kugaragara ko gucomoka cyane, mbere kwavagamo rimwe hagashira igihe kirekire kukongera kuvamo bitewe n’umukino cyangwa ‘engagement’ nkoze, ariko ubu bwo bibaye kenshi.”

Ubwo ukuboko kwe kwacomokaga mu mikino yakinaga i Rubavu yibazaga ko byaba biterwa n’uko yari amaze icyumweru mu biruhuko agahita aza akina imikino y’irushanwa, ari na ho akura icyizere cy’uko azagenda yoroherwa abifashijwemo n’imyitozo abaganga bagenda bamukoresha igamije gutuma gukomera ku buryo kutazongera gukuka.

Ati “Navuganye n’umuganga ureba uko meze, hari imyitozo twatangiye gukora ifasha ukuboko, atangira no kumvura ku buryo nko mu byumweru bibiri nshobora kuzaba nongeye kumera neza.”


Savio imvune ye izamusaba kumara amezi ane adakina kugirango abagwe akire nezaSavio imvune ye izamusaba kumara amezi ane adakina kugirango abagwe akire neza

Akomeza avuga ko ukuboko kwe kumuteye impungenge cyane kuko kubangamira ejo hazaza he, ati “Impungenge ntizabura kuko nanjye birambangamira, hari aho ugera nkabona nkwiye gukina nigengesereye, kuko iyo kuvuyemo urwego nari ndiho rugenda rugabanuka, ariko ndumva Imana nimfasha ibyo turi gukora na muganga wenda bizagenda neza.”

Umuganga w’Ikipe y’igihugu (Amavubi), Rutamu Patrick yatangarije RuhagoYacu ko uburwayi bwa Nshuti Dominique Savio bwitwa ‘Dislocation recidive de l’epaule’, ku buryo ngo urebye ukuntu kuvamo buri gihe, uburyo bwiza bwo kumuvura ari kumubaga.

Ati “Iriya mvune yitwa ‘Dislocation recidive de l’epaule’, Bivuze ko ‘ligaments’ ze zo kukuboko ziba zarakwedutse cyane, ku buryo ‘articulations’ (uruhiniro) ye iba idatekanye. Kuri Savio rero urebye ukuntu kuvamo burigihe, uburyo bwiza bwo kubivura ni ukumubaga.”

Yakomeje avuga ko imvune ya Savio yakira ibazwe akamara amezi ane adakina, ari na ho yahereye atanga inama z’uko yakorerwa ’traitement conservatif’ (uburyo bwo kwita ku burwayi bwe, nko kurushaho gukomeza inyama z’ukuboko bita ’Deltoides muscles’, ibyo bikazatuma nibura bigabanya uburyo ukuboko kwavaga mu mwanya wako, maze akazivuza neza umwaka w’imikino (Season) urangiye.

Nshuti Dominique Savio ari mu ikipe ya AS Kigali kuva muri iyi mpeshyi, aho iki kibazo cyatangiye kugaragara nk’igikomeye na shampiyona itari yatangira, bikaba byatumye bamwe batangira kumubonamo umusaruro uciriritse mu mwaka utaha w’imikino mu gihe yaba atavuwe neza ngo akire.

Savio mu ikipe ye ya AS Kigali yajyanyemo uburwayi bw'ukubokoSavio mu ikipe ye ya AS Kigali yajyanyemo uburwayi bw’ukuboko

Higiro Thomas, Umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali ni we uzi gusubizamo neza ukuboko kwa SavioHigiro Thomas, Umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali ni we uzi gusubizamo neza ukuboko kwa Savio

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 11-09-2017 saa 20:06'

    Mana Kweretse Saviyo Uzamuhe Gukira

  2. claude

    Kuya 11-09-2017 saa 16:56'

    Agomba guhora akora physiology akambara na support kuri uko kuboko mugihe Ari gukina nka bandage....mugihe agitegereje kubona muganga ukomeye.....

  3. seba

    Kuya 11-09-2017 saa 16:22'

    uyu musore Imana imube hafi

  4. karegeya

    Kuya 11-09-2017 saa 16:10'

    Ivuze muvandi, kuko nejo bundi byarangira nta cyo bikuviriyemo. Muri as Kigali ufite contrat yimyaka 3,rero ivuze uzayifasha no mu gihe kirimbere, nyekako as Kigali, iyo uri hanze uvurwa nayo ikubura iminota myinci. Kdi wakagombye kuba uri gukina.

  5. REWO

    Kuya 11-09-2017 saa 13:50'

    Pore Saviyo Ndi Umufanawa Rayan Arikondihaganisha Saviyo Humura Mwanawabareyo Uzakiravubakandineza Komezawihangane Turagusegera

  6. Sam

    Kuya 11-09-2017 saa 12:59'

    Pole sana Savio gusa wiyiteho cyane bitaba ibyo carrière yawe iraba irangiye. Gusa ndabona AS KGL wayipfunyikiye ikibiribiri, gusa courage ibyiza biri imbere.

  7. Gasenyi

    Kuya 11-09-2017 saa 12:34'

    Savio ihangane , abarayons turagukunda, Imana igukize , Igukomereze amasucces yawe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru