RUHAGOYACU.com

Nshuti Savio Dominique yamaze kumvikana na APR FC

Savio Nshuti wakiniraga ikipe ya AS Kigali arava mu mikino ya CHAN nta gihindutse yerekeza mu ikipe ya APR FC yamwifuje cyane mu mpeshyi ya 2017, akaza kwerekeza muri AS Kigali, akiniye umukino 1 gusa agahitamo gutandukana nayo.

Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari kumwe nayo mu mikino ya CHAN iri kubera muri Maroc, yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana burundu n’ikipe y’abanyamujyi.

" Kugeza kuri uyu munsi nta kipe ndumvikana nayo, ariko icyo nzi neza ni uko ntazakomezanya n’ikipe ya AS Kigali ningaruka mu Rwanda." Nshuti Savio Dominique, aganira na RuhagoYacu, aha i Tangier muri Morocco.

" Nta kipe ndumvikana nayo, ibyo bifite ababishinzwe, ariko nakubwira ko ntazongera gusubira muri AS Kigali, ni icyemezo nta kuka namaze gufata."

JPEG - 605.4 kb
Uyu musore yakiniye AS Kigali umukino 1 wa shampiyona, agira ikibazo cy’imvune

Uyu musore ukina imbere ku mpande, ni umwe mu bo mu kigero cye bafite impano ikomeye yo gukina umupira w’amaguru.

Mu minsi ishize RuhagoYacu yabagejejeho impamvu yatumye Savio ahitamo gutandukana na AS Kigali.

Uyu mukinnyi wari waje mu ikipe y’umujyi avuye muri Rayon Sports yemerewe inzu n’ikipe ya AS Kigali ndetse n’imodoka, ariko birangira iyi kipe itabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari yemereye uyu mukinnyi, na we afata icyemezo cyo gutandukana nayo.

Nshuti Savio yabajijwe niba arahita yerekeza muri APR FC, arabihakana, avuga ko atarumvikana n’ikipe nimwe mu Rwanda.

Uyu musore afite amakipe amushaka hanze y’u Rwanda, ariko APR FC na Rayon Sports nizo zimwifuza kurusha izindi kipe.

JPEG - 120.2 kb
Rayon Sports iri mu biganiro nayo na Savio, ariko bisa nkaho yamaze guhitamo APR FC

RuhagoYacu yamenye ko Savio yamaze kwemerera APR FC kuyijyamo, aho ashobora kubona miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, ubundi iyi kipe ikumvikana na AS Kigali ibyo bayisubiza.

Rayon Sports nayo yari yumvikanye na Savio Nshuti mbere, ariko bisa nkaho yo imaze gusigwa cyane n’ikipe y’ingabo z’igihugu imaze iminsi yiyubaka.

JPEG - 91.6 kb
Fuadi wamaze kugurwa na AS Kigali, ni umusimbura wa Savio Nshuti

Uyu musore kuri ubu yabwiye RuhagoYacu ko ameze neza cyane ku buryo umukino ukurikira bazahuramo na Guinea, umutoza naramuka amugiriye icyizere, azabanza mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. inyanza

    Kuya 21-01-2018 saa 16:54'

    ngewe ndifuza ko abayobozi bikipe nkunda gitinyiro, bagure umukinnyi wese cg umutoza wababaza gasenyi. iteka ryose. saviyo aje yarakenewe kbs. it’s so cool

  2. -####-

    Kuya 20-01-2018 saa 14:14'

    Mwese murapfa ubusa Bose bazi icyo gukora knd bazi ahari inyungu si abana

  3. APR

    Kuya 19-01-2018 saa 13:58'

    wagize
    ishyariko
    tubatwaye
    savio
    nimureke
    magwende
    ntacyabaye
    noneho
    tuzabishya
    APR
    oyeeeeeeeeeeee

  4. APR

    Kuya 19-01-2018 saa 13:57'

    wagize
    ishyariko
    tubatwaye
    savio
    nimureke
    magwende
    ntacyabaye
    noneho
    tuzabishya
    APR
    oyeeeeeeeeeeee

  5. maso

    Kuya 18-01-2018 saa 13:32'

    Nagende avetere azagaruka apfukamye.

  6. maso

    Kuya 18-01-2018 saa 13:32'

    Nagende avetere azagaruka apfukamye.

  7. gigi

    Kuya 18-01-2018 saa 12:21'

    arkoc mangwende wapu mumushakaho iki koko umva usibye akabazo kimvune afite harikindi nakira ntakizamubuza gukina mangwende oyeeee

  8. dudu

    Kuya 18-01-2018 saa 11:02'

    Ngo bavuye muri kadende? none nibo bahetse rayon?kadende c irabyara?mangwende c aho ataveteye nihehe?rutanga siwe watsinze ibitego byinshi ntiyahesheje amavubi kujya muri chan ubwose iyo uvuga ngo abantu ninjiji ikurenze yavahe ?ko umutwe wawe huzuyemo amazi nayo atobamye.

  9. sadi

    Kuya 18-01-2018 saa 07:56'

    icyakora uri injiji cyane, kuko ibyo uvuga wagirango ntujya ureba umupira, ubu se mangwende uvuga umurusha forms muri rayon ninde? Jya ubanza utekereza neza mbere yuko uvuga

  10. Hafashimana Alexis

    Kuya 18-01-2018 saa 05:00'

    Naze rwose turebeko twakira ibibazo turimo

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru