RUHAGOYACU.com

Nshuti Savio yamaze kunvikana na AS Kigali

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kunvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali yemera gusinyira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere.

Uyu musore yifuzwaga n’amakipe menshi, yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu, ariko byose yabiteye umugongo, ahitamo kujya mu ikipe ya AS Kigali.

Amakuru nta kuka agera kuri RuhagoYacu, avuga ko uyu musore nyuma yo kujijinganya kuba yakinira iyi kipe y’umujyi wa Kigali, yaje kwemera gusinyira iyi kipe.

" AS Kigali ifite amafaranga muri iyi minsi, yahaye Savio Nshuti miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda arayanga," Uwaganiriye na RuhagoYacu, wahizemo ko tumugira ibanga.

" Nyuma Savio Nshuti yaje kwemera ko ayo mafaranga yayafata, ahanini ko Rayon Sports na APR FC nazo zamushakaga hano mu Rwanda, zitagezaga kuri uyu mubare w’amafaranga."

Nshuti Savio ngo ushaka inzu cyane mu mujyi wa Kigali, iyi kipe yamwemereye ko yamufasha, uyu mugenzi we akaba yabwiye RuhagoYacu, ko binashoboka ko bamuguriza andi mafaranga, akazagura iyi nzu.

JPEG - 67.6 kb
Nshuti Savio, yifuzwaga n’amakipe menshi arimo nayo hanze

Undi muntu wizewe yabwiye RuhagoYacu ko Nshuti Savio azahabwa umushahara wa Frw 350 000, akishyurirwa inzu yo kubamo i Kigali mu gihe cy’umwaka, irimo n’ibikoresho byose, akanahabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

RuhagoYacu yegereye ikipe ya AS Kigali, bahakana aya makuru ko bamze kugura Savio. Aseka, Joseph yagize ibyo asubiza.

" Hahaha, ntabwo ari byo rwose, ariko birashoboka ko aramutse yemeye twamugura, kuko sinaguhisha ko twaganiriye," Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali.

" Ni umukinnyi mwiza nta kipe ikomeye itakwifuza gutunga umukinnyi nka Savio Nshuti. AS Kigali nayo iramushaka, ariko ntabwo birarangira."

Amakuru avuga ko uyu musore hari amasezerano y’ibanze yasinyanye na AS Kigali, Joseph Nshimiyi yayemeye ayahakana, ariko avuga ko ari ukuri, hari bimwe bunvikanye na we.

JPEG - 127.7 kb
Uyu musore yagoye amakipe menshi uyu mwaka, arimo na AS Kigali igiye kumwegukana

Uyu muyobozi ku bibazo bijyanye no kuba bazaha uyu mukinnyi Miliyoni 15, bakamufasha mu kubona inzu ndetse n’imodoka byose yanze kugira icyo abivugaho, byasaga nko kudashaka kuvuga ibyaba biri mu masezerano.

" Gusa nunva ko hari abavuga ko wenda miliyoni 15 ngo ari nyinshi cyangwa nke, ariko amafaranga uyabonye wayatanga, ukabona umukinnyi nka Savio, igihe koko ushaka guhatanira ibikombe, ari nabyo AS Kigali igiye gukora umwaka utaha," Umunyamabanga wa AS Kigali.

RuhagoYacu yagerageje kuvugana na Savio Nshuti, yemere nba ari ukuri cyangwa ari ibihuha.

" AS Kigali twaravuganye ni byo, ni nayo kipe yonyine nkubwije ukuri maze kwicara nkaganira nayo, ariko ntabwo ndasinya," Nshuti Savio Dominique, umusore uvuga amagambo macye cyane.

" Kuba najya mu ikipe ya AS Kigali birashoboka rwose, ariko kugeza ubu nakubwira ko ari 50%, nta kindi."

" Hari ibyo twumvikanye hari na contract (amasezerano) yanjye nakoze tugomba kuganiraho, ubundi tukavugana ibintu byose byakubahirizwa nkahita nsinya."

Bimwe mu byo AS Kigali igomba kurangizanya na Savio, ni ukumwemerera ko yazamurekura akajya gukina hanze, nihaza ikipe imwifuza, ntibamunanize.

JPEG - 260.4 kb
Umwaka utaha, AS Kigali izaba ari ikipe irwanira ibikombe kimwe na Rayon Sports cyangwa APR FC

AS Kigali uyu mwaka ifite amafaranga menshi. RuhagoYacu ikaba yanamenye amakuru ko hari abandi bakinnyi bakomeye baraza kuva muri Rayon Sports na APR FC, bagasinyira iyi kipe, igikombe cy’Amahoro nikirangira.

Iyi kipe ikaba yiteguye gukora ibishoboka byose ikegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha.

Umuyobozi mushya wa AS Kigali Pascal Kanyandekwe, bivuga ko ari umwe mubari gutanga amafaranga menshi, kugira ngo iyi kipe y’umujyi wa Kigali ibashe guhangana n’ibigugu byaha mu Rwanda.

Iyi kipe yamaze kugura rutahizamu w’umurundi Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona iheruka mu Burundi, ikaba yaraje yiyongera ku bandi Barundi 2 Ngandu Omar wa APR FC na Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura VS. Iyi kipe kandi yamaze no gusinyisha Ishimwe Kevin wakiniraga Pepiniere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Isaie

    Kuya 27-06-2017 saa 12:09'

    Uyu mwana agiye kwirangiza ngo arashaka FRW!!!!!!! Yari afite tarent none agiye kuyipfusha ubusa bamushukisha ibintu yakagombye gutuza akareka Gikundiro ikabanza ikamuremamo ikintu none ngo arashaka amafaranga!!!!!!Isuri isambira byinshi igasohoza bike!!!!!!

  2. dudu

    Kuya 26-06-2017 saa 18:58'

    Ushobora kwirukira million 15 ugahomba million 15 uzaba ureba nawe kandi uzajya ukina ntamufana wapi as kigli nabura iyo ujya muri manegeka nubwo nayo ntakigenda

  3. Albert

    Kuya 26-06-2017 saa 14:50'

    Arahemutse arik

    otwamukundaga
    nuko nabushozi dufite niyakaducitse
    savio uragiye sawa uzagire ibihebyiza

  4. Claver

    Kuya 26-06-2017 saa 09:57'

    Ndababwiza ukuri As kigari na Poric fc ntabwo zatwara igikombe ntabafana ntibishoboka ikipe ni ebyeri Rayon Aperi fc niryo zingiro ryibikombe izindi zose nukwikarakansa.

  5. nyarubuye

    Kuya 26-06-2017 saa 08:31'

    nimumureke agerageze amahirwe ariko atekereze neza kuko Nikipe ifite abafana nabo bagira uruhare mû iterambere ry’umukinnyi natekerereze kuri ibi 1:Nina ashaka gutera imbere mu mupira akazamura Urwego rwe yaguma muri rayon 2: niba ashaka amafr nagende arko sintekereza KO yayashakira muri askigli kuko ibye bishobora kurangirira aha

  6. bfd

    Kuya 26-06-2017 saa 07:57'

    ikindi abayobozi b’ama equipe mu Rwanda bakwiye nabo kwitonda; bagakora umushinga bize neza kdi ufite inyungu.

    Mu bwongereza man united izagura Pogba 100 million $; izagaruza mu kwezi kumwe.Real Madrid; Barcelona nicyo kimwe.

    Ba nyir’ama equipe barasohora gusa ariko ntibinjiza; AS Kigali recette nyinshi yakira Ku mukino iyakira yakinnye na rayon. ntekereza ko Ku mwaka itarenza 25 millions yakira.

    Ngaho namwe mutekereze gusinyisha umukinnyi ukamuha amafaranga angana atyo; akagukinira 2 years akahava nta na 1 million akwinjirije

  7. dfd

    Kuya 26-06-2017 saa 07:26'

    Rayon yagakena ite ntago ntekereza ko yabuze 15 millions( cash) zo kuba yakwishyura xavio niba imukeneye.Buretse ko mu isoko ry’imbere mu gihugu nta mukinnyi numwe ukwiye kugurwa ayo mafaranga.

    ibindi byakwiyongera kuri recruitement harimo ayo mazu; imodoka n’ibindi nubibara mu mafaranga wasanga agaciro kari hejuru 50 millions Kaba kamugiyeho
    Dushyize mu nyurabwenge mubona ari uwuhe mukinnyi mu Rwanda wari ukwiye cg se nubu ukwiye guhabwa ibyo byose kweri.

  8. nyarubuye

    Kuya 25-06-2017 saa 21:52'

    rayon nirebe ubryo yakubaka ubushobozi bw’ ikipe kugira ngo ijye ibasha kugumana abakinnyi bakomeye

  9. rayonnete

    Kuya 25-06-2017 saa 21:49'

    Oh Rayon Sports fc.
    Mubareke bagende izindi mpano zize zigaragare.
    abanya Rwanda babizi bahora bavuka

  10. Sylve

    Kuya 25-06-2017 saa 21:43'

    Ntamuntu numwe utifuza gutera imbere mubuzina,ngo abeho neza,sinumva rero impamvu twe abareyo twakomeza kuvuma uwo mwana,yatanze imbaragaze aduha ibyishimo,niba yaratwatse amafaranga kugirango asinye tukayabura as kigali ikabayamuhaye ibyo yifuza twe tudafite,mwagiragango akoriki? akunde rayose? abeho nabi? natwe ntituki kunde,jye nkumureyo nyawe musabiye umugisha kumana nako meze atere imbere,ahubwo inama nziza isumbizindi kubayobozi bareyo nimujye muri gicumbi mukureyo umwana witwa Mudeyi Suleyimana,aze Amusimbure Nabonye Ayi Umupira.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru