RUHAGOYACU.com

"Nta gitangaza kuba natoza Rayon Sports ngo n’uko nakiniye APR FC"-Karekezi Olivier wanashimye Masudi Djuma

Karekezi Olivier wamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere, avuga ko nta gitangaza kuba yatoza ikipe yahanganye na yo nk’umukinnyi ngo kuko we ari umunyamwuga.

Ibi Karekezi yabitangarije abanyamakuru ubwo yari ageze mu Rwanda, aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, aho yamaze kumvikana na yo kuzayitoza mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere.

"Ndishimye kugaruka hano, nkanashimira Rayon Sports yampaye aya mahirwe yo kuyitoza." Karekezi Olivier aganira n’abanyamakuru.

"Kuba narakiniye APR FC nkaba natoza Rayon Sports nta gitangaza mbibonamo kuko mbere na mbere ndi umutoza w’umunyamwuga, bampaye aka kazi kuko babona hari icyo nafasha ikipe."

"Nakiniye APR ni byo nyivamo njya gukina hanze, kimwe n’uko APR FC yaguze Djamal na Mangwende cyangwa Rayon Sports ikagura Rwatubyaye na Rutanga, icyangombwa ni ugukora akazi kawe kandi ukagakora neza. Ubu ndi umutoza wa Rayon Sports."

JPEG - 194.8 kb
Djamal warezwe na Rayon Sports ubu ari muri APR FC
JPEG - 95.7 kb
Bakame na Rwatubyaye warezwe na APR FC, ubu bari muri Rayon Sports

Karekezi yavuze ko ibyo yifuza byose ubuyobozi bwa Rayon Sports nibubimukorera nta kabuza azafasha iyi kipe kwegukana ibikombe no kwitwara neza ku ruhando nyafurika.

Karekezi kandi yashimiye mugenzi we Masudi Djuma wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona ku kazi gakomeye yakoze.

"Ni mukuru wanjye namushimira cyane. Twarakinanye mu bihe bishize, bigaragara ko yakoze umurimo ukomeye muri Rayon Sports."

JPEG - 330.5 kb
Karekezi yashimiye Masudi Djuma bakinanye uherutse kwegura muri Rayon Sports
JPEG - 174.3 kb
Karekezi yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize

Uyu mutoza aratangira imirimo kuri uyu wa gatanu, aho areba abakinnyi be uko bahagaze mu myitozo ya mu gitondo bakorera ku Mumena.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Nizeyimana clespo

  Kuya 28-07-2017 saa 15:01'

  wlcm karekezi ngwino udufashe kubabaza gihanya ubundi twebwe aba rayon tukurinyuma cyaneeee

 2. sean

  Kuya 28-07-2017 saa 14:34'

  Welcom nubwo ibikombe ariyo ntego arko ntawamuveba aramutsr akibuze so mur football ibyo wifuza byose siko biba kuko na guardiola yabuze ibikombe kd afite u team nziza so nimumureke akore akazi ibind mubiharire imana

 3. cimax

  Kuya 28-07-2017 saa 12:03'

  Karekezi, ikaze muri Rayon sport! Abafana , n’abakunzi ba Rayon turi umubare mwinshi mu Rda , tuzafatanya kwesa imihigo, Uwiteka azadufasha!!!

 4. Vava

  Kuya 28-07-2017 saa 08:09'

  Courage Karekezi kdi nkwifurije amahirwe nimigisha muri Reyon Sport gusa abafana ba Reyon Sport haricyo mbisabira ni mureke tube abafana ba banyamwuga football nibyishimo ntampamvu Karekezi tumuhe amahirwe kdi azabikora nkumwana wacu

 5. kagabo

  Kuya 28-07-2017 saa 08:07'

  Nibyo rwose coach rayon sport igomba kuguha ibyo ushaka byose then ugatwara ibikombe. Nkwibutse ko ntanakimwe kibuze muri rayon sport fc, icyo dukeneye ni umusaruro mwiza, kugerageza kuzana umwuka mwiza mubakinnyi, mubacoach bo ntakibazo kuko ari team wishyiriyeho. Ibyo nubishobora natwe abafana tuzaba tukuri inyuma, rwose uzatsinda cash ziboneke ndetse nibyo ushaka byose ubibone pe. Welcome our lovely coach

 6. niyonsaba michi vincent

  Kuya 28-07-2017 saa 06:56'

  Our legend welcome back in him I hope that you will do it,s be with God

 7. emile

  Kuya 28-07-2017 saa 06:50'

  azabikora wana, tumureke akore job!

 8. Haragirimana Albert

  Kuya 28-07-2017 saa 06:45'

  olivier urakaza neza muri gikundiro! ndizera ko uri professionnel. nta marangamutima wazana twahuye n’igikona. uziko uje muri rayons agatsinda turamuririmba kakahava. akarusho watsinda igikona uhinduka umutware muri gikundiro.

 9. UKUNDWANIMANA

  Kuya 28-07-2017 saa 06:43'

  WOWE REKA TUKUBWIRE "NUDATWARA IGIKOMBE CYA SHAMPION UZAHITA WIRUKANWA NATWE ABAFANA KUKO URI UWIGIKONA WOWE???

 10. anatorias

  Kuya 28-07-2017 saa 06:43'

  ooo... reyon karekezi tumuhaye ikaze muri gikundiro knd mureke nabi wacu bagaraze urwego rwabo bone chance

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru