RUHAGOYACU.com

Nta mukinnyi muri aka karere utakwifuza gukinira APR FC-Rukundo wa KCCA

Umukinnyi Rukundo Denis ukinira ikipe ya Kampala City Council Amateur, yiteguye kuba yaza gukinira ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, igihe cyose yaba yunvikanye n’ikipe yari asanzwemo.

Ibi uyu musore yabitangarije RuhagoYacu.com nyuma y’inkuru twanditse muri iki cyumweru, ivuga ko ikipe y’ingabo z’igihugu yifuza uyu myugariro wa KCCA FC.

" Muri aka karere sinziko hari umukinnyi wakwanga gukinira ikipe ya APR FC, kuko ni ikipe nziza cyane." Rukundo Denis, aganira na RuhagoYacu.

" Ndi umukinnyi wa KCCA ugifite amasezerano, ariko ikipe ya APR FC yangaragarije koko ko inshaka, ubu hari ibiganiro na KCCA, nibigenda neza ubwo nazakinira APR FC umwaka utaha."

Uyu musore umaze umwaka aje muri iyi kipe ya KCCA FC yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu mu mwaka w’imikino uheruka, anaba umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho baje gusezererwa bageze mu mikino y’amatsinda.

Uyu mukinnyi kandi yakomeje abwira RuhagoYacu ko ari umunyarwanda kuko se umubyara akomoka muri iki gihugu cy’imisozi igihumbi.

" Ndi umunyarwanda kubera data umbyara avuka mu Rwanda. Sinigeze na rimwe nkinira ikipe ya Uganda, nkaba nunva gukinira Amavubi byaba ari byiza kuri njye." Rukundo Denis akomeza kuganira na RuhagoYacu.

JPEG - 523.8 kb
Rukundo yagize ibihe byiza muri uyu mwaka ushize n’ikipe ya KCCA

Uyu musore kandi avuga ko ajya akurikirana umupira wa hano mu Rwanda, azi abakinnyi batandukanye, ariko uwo azi ukomeye cyane mu bakinnyi aha ari Nizigiyimana Karim Mackenzie.

" Mackenzie ni myugariro wa mbere muri Africa y’iburasirazuba mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Rusheshangoga na we ni umukinnyi mwiza hari imikino imwe ye nabonye."

Kuri iki cyumweru Jimmy Mulisa na we yemeje ko uyu musore ikipe ya APR FC iri kumuganiriza, ku buryo bigenze neza yazamusinyisha.

Uyu musore n’ikipe ye ya KCCA bafite umukino wa gicuti na APR FC kuri uyu wa gatanu, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru