RUHAGOYACU.com

Ntabwo byari byoroshye gufata icyemezo cyo kuva muri Yanga njya muri Simba SC- Niyonzima Haruna

Umukinnyi w’umunyarwanda Niyonzima Haruna atangaza ko kitari ikintu cyimworoheye gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe ya Yanga Africans yari amazemo imyaka 5 akajya muri Simba Sports Club zihangana bikomeye muri Tanzania.

Uyu musore ari mu bakinnyi bafite impano ikomeye yo gukina umupira w’amaguru u Rwanda rwagize mu myaka ya vuba. Urebye nyuma y’ikipe yakinnye igikombe cya Afurika, byagorana kuba abari bayigize wabagereranya n’undi wese, kubera icyo babashije kugeraho, Haruna ubanza ari we mukinnyi uzi gukina kurusha abandi mu bakurikiye aba ba 2004.

Uyu musore yinjiye mu ikipe y’igihugu 2006 akiri muto cyane, kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntarabura mu Mavubi, akaba anamaze imyaka 4 ari kapiteni wayo.

Haruna Niyonzima ubu ni we Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Stars yungirijwe na Ndayishimiye Eric BakameHaruna Niyonzima ubu ni we Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars yungirijwe na Ndayishimiye Eric Bakame

Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yavuye mu Rwanda mu 2012 yerekeza mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans yafashije gutwara ibikombe 4 bya shampiyona n’ibikombe 2 by’igihugu anayifasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yari imaze imyaka irenga 25 idakandagiramo.

"Niyonzima aha tumwita ’Fundi wa Soccer’, ari mu bakinnyi 3 beza b’abanyamahanga shampiyona yacu yagize mu myaka 5 ishize, niba atari na we wa mbere ahubwo." Umwe mu banyamakuru b’abanyatanzaniya waganiriye na RuhagoYacu.

"Hari abakinnyi beza baciye aha mu myaka ishize nka Kipre Tchetche ni rutahizamu mwiza, Emmanuel Okwi wagarutse aha, Serge Wawa Pascal n’abandi benshi, ariko aba bose Niyozima abarusha kuba yarabaye umukinnyi uhozaho, utarigeze ata ’form’ (asubira inyuma mu mikinire)."

Mu myaka 5 ahamaze uyu musore yatowe nk’umukinnyi mwiza muri iyi shampiyona w’umunyamahanga inshuro 3 harimo n’umwaka ushize w’imikino, anatwara igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Vodacom Premier League inshuro 2.

"Kuva nagera aha mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans nahagiriye ibihe byiza cyane, ikintu nashimira Imana cyane kuko atari yo ubanza ntacyo nari kwigezaho." Haruna Niyonzima aganira na RuhagoYacu.

"Birumvikana ko atari icyemezo cyari kunyorohera kuva muri Yanga ngira ahandi hose nerekeza. Kuba rero narayivuyemo ndayishimira cyane, izagumana umwanya ukomeye mu mutima wanjye, ariko ni ko bigenda mu buzima."

Niyonzima avuga ko bitari bimworoheye kuva muri Yanga Africans ajya muri Simba SCNiyonzima avuga ko bitari bimworoheye kuva muri Yanga Africans ajya muri Simba SC

"Akazi nkora kambeshejeho n’umuryango wanjye ni ugukina umupira w’amaguru, ubu ndi mu ikipe ya Simba SC kandi banyakiriye neza, ndabishimira Imana."

Inkuru y’uko Niyonzima ashobora kujya muri Simba SC yatangiye gusakara cyane mu mpera za shampiyona ya 2016/17, ariko Niyonzima na Simba birinda kubihamya kugeza muri Kanama uyu mwaka.

Ubwo yari mu kiganiro na Radio 10, uyu musore yavuze ko ikipe ya Simba SC iri kumuha icyo yifuza cyose ku buryo yahamyaga ko bishobora kuzagorana ko yakwanga kujya muri aba bakeba ba Yanga Africans, bikaba byararangiye agiye muri Simba, yerekwa abafana bayo muri Kanama uyu mwaka bakina na Rayon Sports.

"Simba SC ni ikipe na yo nini, kuva nayigeramo ibintu bimeze neza, buri umwe wese yanyakiriye neza, kandi nanjye kugeza ubu ndishimye," Niyonzima Haruna.

"Aha bashyizemo imbaraga zikomeye bagura abakinnyi beza benshi, ubu nta kindi bifuza kitari gutwara igikombe, natwe turabizi ko ari ikintu tugomba guharanira kugeraho, kuko hashize iminsi ikipe ya Simba SC idatwara shampiyona."

Mu mukino we wa mbere muri Simba SC yakinnye na Rayon Sports acenga Faustin Usengimana arakambakambaMu mukino we wa mbere muri Simba SC yakinnye na Rayon Sports acenga Faustin Usengimana arakambakamba

Uyu musore bivugwa ko kuri ubu ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kuruta abandi muri Tanzania, ariko abibajijwe na RuhagoYacu yanze kugira byinshi abivugaho, gusa yemera ko hari igitutu kimuriho kimwe na bagenzi be, kuko baguzwe amafaranga atari macye, na bo bagomba kugira icyo bakorera ikipe ya Simba SC.

Atebya, mu minsi ishize umuvugizi wa Simba SC, Hadji Manara yabwiye itangazamakuru muri Tanzania ko amafaranga yaguzwe Niyonzima Haruna yagura abakinnyi 30 ba Yanga Africans yahozemo.

Kapiteni w’Amavubi akaba yabwiye RuhagoYacu ko na n’ubu hari abantu bamwe na bamwe batemera ko yavuye mu ikipe ya Yanga Africans akajya muri Simba SC, bakamutuka mu kibuga ariko nta kundi ari icyemezo yafashe azinko bitamworohera.

"Kugenda mu muhanda kuri njye si ikintu cyoroshye kuri ubu. Abafana bamwe ntabwo bemera ko nsigaye nambara ibara ry’umutuku, ariko ni igitutu nari nzi neza ko kizambaho ubwo navaga muri Yanga, byose nari mbyiteguye."

Ubuzima ngo bumeza neza kugeza kuri ubu muri Simba SCUbuzima ngo bumeza neza kugeza kuri ubu muri Simba SC

Kuri ubu Simba SC iyoboye urutonde rw’agateganyo nyuma y’imikino 5 bamaze gukina muri shampiyona, Haruna akavuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose, bakareba ko bakwegukana igikombe uyu mwaka.

Niyonzima Haruna bivugwa ko yatanzweho arenga $120 000 akajya muri Simba SC, aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Haruna Niyonzima, bamwe mu bafana ba Yanga Africans bananiwe kwakira ko yagiye bituma bamwita umugambanyiHaruna Niyonzima, bamwe mu bafana ba Yanga Africans bananiwe kwakira ko yagiye bituma bamwita umugambanyi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru