RUHAGOYACU.com

Ntabwo Ferwafa yasaba imbabazi ku byabereye i Rubavu- De Gaulle

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’ Nzamwita Vincent De Gaulle asanga nta mpamvu yatuma iri shyirahamwe risaba imbabazi abanyarwanda n’abakunzi bumupira w’amaguru ku byabereye i Rubavu, ubwo umuriro w’amashanyarazi waburaga, umukino wa Rayon Sports na APR FC ugasubikwa ku munota wa 63.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, byari biteganyijwe ko uzatangira saa 15:30, ugashyirwa 18:00, witabiriwe n’abavuye imihanda yose mu Rwanda no hanze, wari wazamuwe mu biciro, aho kwinjira ku kibuga byasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 3, 000 na 15,000.

Perezida wa Ferwafa De Gaulle i RubavuPerezida wa Ferwafa De Gaulle i Rubavu

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Rayon Sports imaze kwegukana igikombe cya Super Coupe, hakinwe iminota 27 yari isigaye, De Gaulle uyobora Ferwafa, yavuze ko batasaba imbabazi ku byabaye i Rubavu kuko yari impanuka.

“Ntabwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryasaba imbabazi ku mpanuka yabaye. Icyo twavuze ni uko twashimiye abafana, ariko by’umwihariko dushimira abafana ba Rayon Sports kuko bari bafite iyo avantage [yo gutsinda umukino] baranemera, bavamo amahoro.”

“Ibyo ni byo navuze, ariko impanuka ni impanuka nyine, ntabwo twayitekereje, kandi icyabaye ni uko ari impanuka nyine, twagerageje kuwushyira kuri ligne directe biranga, ariko nyuma twaje kumenya ko trasnfo bagomba kuyinhindura. Umukino wa Rubavu ugomba gukinirwa kuri groups electogenes, iyo ni groupe ni nshya, ariko icyo gihe yarazimye, turagerageza biranga.”

De Gaulle asanga Super Cup yaragenze uko babyifuzaDe Gaulle asanga Super Cup yaragenze uko babyifuza

De Gaulle asanga umukino wa Super Coupe waragenze uko babyifuzaga

“Byagenze uko twabyifuzaga, uretse ko havuzwe byinshi, uretse ko twe twagombaga gukurikiza amategeko uko ameze kandi ni ko byagenze. Kuri njyewe byagenze neza kuko byakozwe uko amategeko abiteganya.”

N’ubwo itegeko ryakurikijwe hasubukurwa uyu mukino ritandukanye n’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse binyuranye n’ibyari byatangajwe n’uyu muyobozi wa FERWAFA, avuga ko umukino uzasubirwamo wose, ntibikuraho ko n’ubundi kuri we amategeko yubahirijwe.

“Amategeko yarubahirijwe, kandi arahari. Nutemera aze bayamuhe kuri FERWAFA, cyangwa kuri website arahari.”

“Iyo ugiye mu itegeko rya FERWAFA twari gushingiraho, usanga case yabaye i Rubavu, ntabwo iri muri iryo tegeko, icyo ukora mu ngingo ya 99, bakubwira ko ureba icyo itegeko rya FIFA rivuga [ari nabyo byakozwe].”

Ni ku nshuro ya kabiri hakinwaga Siper Coupe mu Rwanda, aho byaherukaga mu 2013, igikombe cyegukanwa na AS Kigali itsinze Rayon Sports.


Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru