RUHAGOYACU.com

"Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura

Uwari watanzwe ku rutonde n’uruhande rw’abashyigikiye Nzamwita Vincent De Gaulle, kuba yaba umuyobozi wungirije wa FERWAFA Nizeyima Olivier akaba na
Perezida wa Mukura VS, amaze gusezera kuri bagenzi be.

Uyu mugabo akaba atangaje kwegura kwe, habura umunsi umwe ngo uruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, rutange urutonde ntakuka rwabo bazafatanya kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aganira na RuhagoYacu, Olivier Nizeyimana yemeje ko yamaze kwegura kuri uyu mwanya, akaba yanamaze kubomenyesha bagenzi be.

" Ni byo koko namaze gusezera kuri uyu mwanya wo kwiyamamaza kuba nazaba Vice Perezida wa FERWAFA, nkaba namaze no kubibwira bagenzi banjye." Olivier Nizeyimana, aganira na RuhagoYacu.

" Nasanze ntabona umwanya wo kuba naba Vice Perezida wa FERWAFA ngo mbifatanye no kuyobora Mukura VS n’akandi kazi kanjye ka munsi, kuko byaba bibaye byinshi."

JPEG - 288.5 kb
Olivier Nizeyimana umuyobozi wa Mukura VS

RuhagoYacu yamubajije impanvu yari yemeye ko yashyirwa ku rutonde akaza kuruvaho nyuma y’igihe gito, avuga ko atabanje kubitekerezaho neza.

" Njya kwemera kuba Vice Perezida wa FERWAFA, ntabwo nari nabanje kubitekerezaho cyane, kuko nyuma naje gusanga izi nshingano ntazikora neza, nkomeze n’akazi kanjye gasanzwe."

Uyu muyobozi wa Mukura Victory Sports avuga ko adashyikiye uruhande urwarirwo rwose, Mukura VS izatora uwo ibona wagirira akamaro ruhago y’u Rwanda.

" Ntabwo nakubwira ngo Mukura iri ku ruhande rw’abashaka impinduka cyangwa uruhande rw’uwari asanzwe ayobora FERWAFA, kuko mbere na mbere bose bemera ko hagomba kubaho impinduka muri uyu mupira wacu," Nizeyimana wari ku rutonde rwa De Gaulle nka V/Perezida we.

" Mukura Victory Sports izicara irebe neza ufite gahunda yateza imbere umupira imushyigikire mu nyungu z’umupira w’amaguru."

Amakuru ava mu bashyigikiye De Gaulle agera kuri RuhagoYacu akaba atangaza ko Nizeyimana Olivier yasimbujwe Habyarimana Marcel, usanzwe ari umuyobozi wa Espoir FC.

JPEG - 54.9 kb
Marcel Habyarimana (ibumoso) akaba ari Perezida wa Espoir FC, ni we wasimbuye Olivier ku rutonde

Gukuramo kandidatire kwa Nizeyimana Olivier ni icyuho gikomeye ku ruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, dore ko uyu mugabo ari umwe mu bafite izina rikomeye kuri uru rutonde rwa Nzamwita kubera ikipe ayobora.

Nizeyimana Olivier asanzwe kandi ari Nyiri kompanyi itwara abagenzi "Volcano".

Urutonde rushya rw’abahatanira kuyobora FERWAFA bari inyuma ya Nzamwita Vincent De Gaulle :

Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatanze kandidatire ye ngo akomeze kuyobora FERWAFA

Hakibura umunsi umwe ngo akanama gashinzwe amatora mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gahagarike kwakira impapuro zo kwiyamamariza umwanya muri Komite nyobozi y’iryo shyirahamwe, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatanze ubwiyamamaze bwe ngo agerageze amahirwe arebe ko yakongera gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Nzamwita amaze imyaka ine n’igice ayoboye FERWAFA, aho ku buyobozi bwe iryo shyirahamwe ryageze kuri byinshi, birimo ivugururwa n’isanwa ry’ibikrwa remezo by’umupira w’amaguru, kwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, aho u Rwanda ari rwo rwakiriye CHAN 2016 kandi ikagenda neza ndetse rukanabishimirwa.

Nzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa ’Camarade’ Kandidatire ye
Nzamwita Vincent ashyikiriza Adolphe Kalisa ’Camarade’ Kandidatire ye

Ku ngoma y’uyu muyobozi wa FERWAFA watowe ari umukandida w’Intare FC yo mu cyiciro cya mbere, hasinywe amasezerano atandukanye ndetse anashyirwa mu bikorwa, nk’ayo yasinyanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Morocco, yarimo ubufatanye bwatumye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda boroherezwa kubona ubuvuzi.

Ntawe uzibagirwa ko ku buyobozi bwe ari bwo hatangiye kubakwa Hotel y’inyenyeri enye ya FERWAFA ndetse bamwe mu bo bakoranaga bakayifungirwa, ariko nta n’uzibagirwa ko ku buyobozi bwe Kiyovu Sports nk’ikipe ikuze, yamanutse mu cyiciro cya kabiri n’ubwo ishobora kutazagikinamo.

Ibyo n’ibindi byinshi tutarondoye, ni bimwe mu byo abanyamuryango ba FERWAFA bazagenderaho bamwima andi mahirwe yo kuyobora indi manda cyangwa se bakayamwongera nk’uko yanatangarije urubuga rw’iryo shyirahamwe dukesha iyi nkuru.

Ati “Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kunshyigikira nka Perezida muri manda itaha. Imigabo n’imigambi byanjye muri manda itaha bizatangazwa mu gihe byateganyirijwe nyuma y’igihe akanama gashinzwe amatora kazaba kamaze gusuzuma no kwemeza ubwiyamamaze bwanjye.”

Kugeza ubu Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ni we RuhagoYacu izi watanze kandidatire ngo yiyamamarize umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA, gusa turacyakomeza kubibakurikiranira, dore ko akanama gashinzwe amatora kazahagarika kwakira kandidatire kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa (11:00am).

Nk’abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC
Nk’abandi bakandida hose bajya gutanga kandidatire baherekejwe, Degaule yari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC

  • Visi Perezida: Habyarimana Marcel
  • Komisoyo y’icungamari: Mukangoboka Christine,
  • Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
  • Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
  • Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
  • Komisiyo y’Amategeko: Masumbuko Moussa,
  • Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Kagabo Patrick,
  • Komisiyo y’Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
  • Komisiyo y’Amarushanwa: Kajangwe Joseph
  • Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
  • Komisiyo y’Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

obed Kuya 21-07-2017 saa 01:24'

umupira wacu urarwaye wabuze umuyobozi uwukunda abenshi bagenzwa ni NDA.uwagarura kayizali.

Irakarama j,yves Kuya 20-07-2017 saa 19:40'

ngembona degauli azahindura byinshi nahabwa andimahirwe nibamuhe igihe birategurwa knd

Kk Kuya 20-07-2017 saa 12:20'

Ndasaba mwebwe mujya mubitangaza makuru ngo degoli ntashoboye yego ntashoboye wowe se ko ushoboye ko utiyamamaza none abo muvuga ngo barashoboye bo ko badashaka kwiyamamaza wowe niba uri umufana rayon cg apr udashaka degoli hari abamukeneye niba utarahura na degoli uhera kuki ko uvuga ko adashoboye abo baza kubikwinjizamo ngo ntashoboye watuje abarwana bakarwana aho kwirirwa uvuga umuntu utanazi murakoze

ukuri nyakuri Kuya 20-07-2017 saa 10:38'

Olivier ni umuntu w’umugabo. afite cash ihagije kandi nta cyubahiro akunda n’ubusanzwe yicisha bugufi. abashaka indonke nibajye kwigaragura mu mwanda.

salsa Kuya 20-07-2017 saa 10:10'

ariko muransetsa mubonac! Degola ibyo akora ariwe ubyikoresha!cg akoreshwa nundi muntu nonec!Umuntu udahinduka !!¡!!! we ntashaka gukomeza akazi kec!
guhindura ibintu bisaba igihe kingana iki?

wazamani Kuya 20-07-2017 saa 09:19'

degaulle naveho ntitumukeneye,yadutobeye football,navane umwanda we muri ruhago Nyarwanda!!

Nsengiyumwa Protai Kuya 20-07-2017 saa 08:37'

Urakoze cyane Olivier ubundise buriya koko Degoul nawe uretse kuba atajyira isoni namahano yakoze Muri Foot yurwanda yakabaye yiyamamaza koko? ngoyazanye Can mwibeshya! ngoyajyenze neza kuberawe????? mwajyiye Mureka kubeshya koko?

Degoule niyonjyera gutorwa nzamenyako amafaranga atarikintu Ndebera ngazagarura Kiyovu kdi yaramanutse? mundebere namwe ngariko akunde be President bajyiye barebera Kuri HE Poul Kagame koko Degoul reka turebe nabandi nibyanga nabo baveho

Piga Kuya 20-07-2017 saa 08:25'

Wowe Annet na Visionaire simbagaye kubitekerezo byanyu. Gusa birakwiye ko mwihesha amahoro aho kugirango murware imitima cyangwa musare. Ntakundi twabagira nyine muri abarwayi bacu! Gusa mutuze gahunda yararangiye!

Bing Kuya 20-07-2017 saa 08:19'

Abagabo baragwira pe!!!!!!!!!!!!!!!!! ngo ntabwo wyari yabitekerejeho kweri umuntu w’umugabo? noneho tuvugeko gusaba ko yakurwa kurutonde byo yabitekerejeho umwanya uhagije... gusa Bwana Olivier reka ngushimire k’umusanzu utanga mu mupira w’amaguru k’urundi ruhande nabwo nkabifata nkaho ari ukwiyamamaza...... noneho tuvugeko Mukura ugiye kuyibonera umwanya ra?

Visionaire Kuya 20-07-2017 saa 07:39'

Degaule ashimire Imana kuba Olivier. amuvuyeho. kuko nawe yari kuzamutobera nka ba Felicite na bandi bari basanzwe muri comite ya Ferwafa. aho kugira Olivier Vpresident nagumishaho uyu wari uriho nubwo nawe yatangiye atobera Degaule. Burya nuyobora uzirinde gukorana numuntu wumva yavugwa neza nitangazamakuru gusa. ni abo ba Olivier bumva bakwigaragaza neza mu itangazamakuru. kuvuga ngo ashora amafaranga muri Mukura, hhahahh! no mu cyiciro cya kabiri abayobozi bayo bashoramo menshi kandi si abakire nkawe. ariko ubundi Degaule yari yamuhisemo ate koko? Sinumvise kuri radio ko atigeze yitabiriye inama nimwe yo kuruhande rwa Degaule.
nuko ntemerewe gutora, nafata imodoka nkashyiraho za bafure nkazenguruka igihugu cyose mpamagarira abantu gutora Degaule. kandk azongera atorwe. GUKORERA INDASHIMA NABYO NI IKIBAZO!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!