RUHAGOYACU.com

Ntacyo ubuyobozi bwansobanurira [kuri Tamboura]- Karekezi wasabye abafana ba Rayon Sports kumwihanganira, akabatsindira APR FC

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Karekezi Olivier yasabye abafana ba Rayon Sports kumwihanganira mu gihe atarabona abakinnyi bose yifuza muri iyi kipe mu gihe kandi ngo asanga nta bisobanuro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuha nyuma yo gusinyisha rutahizamu Alhassane Tamboura atemera, ndetse akaba akomeje kugaragaza ko adashoboye.

Karekezi Olivier yabitangaje nyuma y’umukino w’irushanwa ry’AgaciroRayon Sports yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0.

Rayon Sports yaraye itsinzwe na AS Kigali 1-0Rayon Sports yaraye itsinzwe na AS Kigali 1-0

Uyu ni umukino wa kane Karekezi Olivier atsinzwe nk’umutoza wa Rayon Sports mu mikino itandatu amaze gukina, aho yatakaje imbere ya Simba SC, Amagaju FC, Villa SC mu mikino ya gicuti mu gihe yatsinze AS Muhanga bahuye mu mukino wa gicuti na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro.

“Nta gitutu mfite ku ikipe ya Rayon Sports. Nagumye mbwira abayobozi ko Tamboura adashoboye, kugeza uyu munsi akaba agihari. Nta kibazo mfite kuko igihe yaje..nibaza ko ahubwo bagomba kumbarira imikino igihe abakinnyi bose nabasabye bari mu ikipe. Kuko niba mbwiye umuyobozi ngo umukinnyi ntashoboye, akambwira ngo komeza ugerageze kandi nakubwiye ko adashoboye, ariko nawe ukaza kubibona ukanzanira Diarra, nibaza ko abakunzi ba Rayon Sports bagomba kumbarira imikino igihe babona Diarra ahari, Caleb ahari, Kone ahari, abakinnyi nabasabye igihe bose bahari.”

“Imikino yose nagiye ntsindwa, hari harimo aba-junior 7, kandi bose twarabasezereye, nibaza ko nta gitutu mfite. Ndibaza ko match ya APR niyo dusigaje kandi turifuza kuyitsinda.”

Ismaila Diarra yakurikiranye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali (Foto:Umuseke)Ismaila Diarra yakurikiranye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali (Foto:Umuseke)

“Ngera muri Rayon Sports, rutahizamu umwe nashimye ni Caleb mbwira abayobozi ko bamusinyisha. Si njye wabwiye perezida ngo asinyishe Tamboura. Nasanze yasinye, ariko hari ibyo batarumvikana neza. Nasabye ko Diarra yagaruka, nizeye ko agiye gutangira imyitozo ku buryo nibarangizanya n’ikipe ye, kuwa Gatandatu yakina."

“Tamboura we sinzi uko bizagenda, ngira ngo n’amahirwe abonye ya nyuma ayapfushije ubusa, ndizera ko nta bindi bisobanuro ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kumpa.”

Alhassane Tamboura (iburyo), Karekezi na nubu ntaremeza Karekezi OlivierAlhassane Tamboura (iburyo), Karekezi na nubu ntaremeza Karekezi Olivier

Rayon Sports isigaje umukino umwe mu irushanwa rya Agaciro, aho izakina na APR FC kuwa Gatandatu mu gihe AS Kigali izakina na Police FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Etienne

    Kuya 15-09-2017 saa 20:26'

    Abafana muge mugira kwihangana gutsindwa bibaho nonese masudi yatsinze Apr kangahe

  2. kkk

    Kuya 15-09-2017 saa 08:39'

    nibwo bwambere nakumva umu coach utazi kurengera abakinnyi be, Karekezi Rayon iramurenze kabisa, azayigeza kure hashoboka ndabarahiye, abanayamakuru baramushuka nawe agapromoka ngo prrroooooooooooooooo!!! yaje kudusenyera ikipe muzaba mureba.

  3. claude

    Kuya 15-09-2017 saa 08:03'

    ubushize numvise karekezi yirata ngo abafana ba Rayon ngo nibamwihanganire araje ngo abatsindire Igikona, Sha yagenje make ko igikona nabonye hariya kitoroshye nagato kitazamwandagaza bose babireba akabura aho yerekeza.

  4. UZAYISENGA

    Kuya 15-09-2017 saa 03:59'

    oyape????? Yikwitwaza Uwomukinnyi Siwe Atozagagusa Ahubwombona Yarajekudusenya...... 2 IZONAMA ZITAREBA UWO MUTOZA HAKIRIKARE ATARIYATURIMBURA KOKO.

  5. peter

    Kuya 15-09-2017 saa 03:53'

    Olivie reka nkugire inama reka kuvuga abakinnyi bawe nabi mu itangazamakuru biragaragara ko ubatuka cyane iyo muri vestiere kbs nutongera kubigenza gutyo insinzi izaza ntakabuza.

  6. Issa

    Kuya 15-09-2017 saa 00:39'

    ESE ubu ubundi karekezi aracyari mu Niki? Yagiye akajya gutoza akademi ka Apr ntibura.

  7. Gaga

    Kuya 14-09-2017 saa 22:53'

    Karekezi akazi kamucanze none aje kwitwaza abakinnyi,uwo asimbuye ko atagiraga izo claims zose.Araje ace abakinnyi intege atangire championat atsindwa NGO ntarahabwa abakinyi akeneye.

  8. Mile

    Kuya 14-09-2017 saa 20:52'

    Karekezi niwe muswa nagende. Mu bakinnyi 24 Niba Tambula adashoboye abandi yemera ko bashoboye batsinze ibihe? Muhanga yatsinze nibyo yitwaza NGO nawe afite iyo yatsinze. Ubuse ba shassir, kone na ba Pierrot batsinze ibitego bike muri season ishize? Icyo bazira ubu ni ugukinishwa nabi. Mugire ubushishozi kuri karekezi.

  9. gikundiro samy

    Kuya 14-09-2017 saa 20:11'

    mwiriwe,karekezi arimo atuzanira umwuka utari mwiza muri equipe.nahembwe atahe.ahakinnyi badushimishije ubushize nibo arigusebya kweri.usebya pierot na shassir nkande kareke?

  10. sniper

    Kuya 14-09-2017 saa 19:55'

    Masudi se siwe wasezeye hari uwamwirukanye? niba se ukirikirana Rayon amaze gutsindwa na Espoir yavuze ngo ki ntabwo yitwaje abakinnyio ngo ntibari barwaye

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru