RUHAGOYACU.com

Ntwali Ibrahim ’Djemba’ ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports nawe ari mu maboko ya Polisi

Ntwali Ibrahim bita ‘Djemba-Djemba’ cyangwa ‘Kanyamayayi’ na we ari mu maboko ya Polisi, ishami ry’Ubugenzacyaha, aho yatumijwe ngo agire ibyo abazwa, bishamikiye kuri dosiye y’Umutoza Karekezi Olivier urimo gukurikiranwa.

RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko Ntwali Ibrahim yahamagajwe na Polisi y’u Rwanda akitaba ku cyicaro cy’ishami ry’Ubugenzacyaha mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017.

Djemba-Djemba ni n'inshuti ya Karekezi Olivier mu busanzweDjemba-Djemba ni n’inshuti ya Karekezi Olivier mu busanzwe

Uyu na we n’undi wo muri Rayon Sports utawe muri yombi nyuma y’aho bikorewe kuri Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bakamara ijoro n’amanywa bafunze, bakaza kurekurwa mu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 20.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Rutanga na Yannick batafunzwe, ko ahubwo bari bahamagajwe ngo bagire ibyo bafasha mu iperereza ririmo gukorwa kuri dosiye ya Karekezi Olivier.

Kugeza ubu ntiharasobanuka neza ibyaha Karekezi Olivier akurikiranyweho, ariko mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangaje ko akekwaho ibyaha yaba yarakoreye ku ikoranabuhanga.

Djemba-Djemba na Mugemana Charles ni bo barusha abandi uburambe muri Staff ya Rayon SportsDjemba-Djemba na Mugemana Charles ni bo barusha abandi uburambe muri Staff ya Rayon Sports

Hanahwihwiswa kandi ko Karekezi Olivier yaba yarakoze iyo bwabaga ngo Ikipe y’igihugu Amavubi itsindwe na Ethiopia bityo ntibone itike ya CHAN 2018, aho bivugwa ko haba haranageragejwe gukoresha amarozi yo mu mupira kugira ngo ibyo bibeho, gusa ibi bikaba bitarabonerwa gihamya.

Karekezi Olivier yafashwe kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, hakaba haraburaga amasaha make ngo uwari Umutoza umwungirije, Ndikumana Hamad Katauti ashyingurwe, dore ko yari yaraye yitabye Imana mu ijoro ryari ryakeye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john dusenge gikundiro forever

    Kuya 24-11-2017 saa 18:59'

    hy hy twizeyetudashidikanyako ibibazo tuzabirenga tugashikamangaba reyon karekeziwe ugirekwihangana hanyumayibigeragezo haza ibisubizo knd tukurinyuma.

  2. Eric

    Kuya 23-11-2017 saa 14:35'

    Mwagabanyije Kwifuriza Abantu Gereza ?

  3. karekezi

    Kuya 23-11-2017 saa 09:08'

    Ukuri kuzatsinda ntiducike intege.

  4. @@@theos

    Kuya 23-11-2017 saa 09:00'

    Roger

  5. pazos

    Kuya 23-11-2017 saa 07:56'

    ariko wowe rogers uwo mutima mubi ufite uwukura he? uzajya ufata abantu ubasuzugure ubona uriki muri iki gihugu? please kuvunga ngo ubwinshi ntacyo bumaze uba ushaka kuvuga iki?

  6. Eric

    Kuya 23-11-2017 saa 07:51'

    aka nagakino ko kugirango abantu bahugire kubya Rayon bibagirwe ibyabo kwa Rwigara kandi byakunze 100%, Karekezi na rayon nicyo gitambo kiza cyogutamba.

  7. lengi lenga

    Kuya 23-11-2017 saa 07:08'

    Ariko kwifuriza undi gupfa cyangwa gufungwa byakumarira iki wowe Rogers na Gasore nababwiye ko umugabo mbwa aseka imbohe

  8. knc

    Kuya 22-11-2017 saa 20:31'

    Ariko ubu njye nsigaye nibaza byinshi ! ?????? ko ndeba iperereza rikorwa kubakinnyi ,abafana,staff bya rayon! aba nibo bari bafite ijambo Ku ikipe y’ Igihugu ? ariko reka turebe ikibyimbye hagati aho! ikipe yarakomeje ndetse n’ abakinnyi ba rayon bari bafite ishyaka ridasanzwe Ku ikipe yari yaje ya kaniye ! tuzamenya uburyo yakoze iyo bwabaga !!!!!

  9. Rogers

    Kuya 22-11-2017 saa 19:30'

    Wowe wiyita King Ally,ubwo bwinshi bwawe urata budafite icyo bumaze ninako ubuhemu,ubugambanyi nibibazo muteza bingana numubare wanyu,kuba murikipe ya rubanda nyamwinshi ntacyo bimariyigihugu ahubwo nibyago gusa,reka nongerehoko iryo kangata ryanyu,so what!

  10. Tuyiringire J.Claude

    Kuya 22-11-2017 saa 19:09'

    Erega Buryango Imana Nicyo Gisubizo Ki Ikipe Yacu Gikundiro Muribyo Bibazo Yari Tuyiringire J.Claude Uganda

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru