RUHAGOYACU.com

Nyamagabe yagabanyije amafaranga yahaga Amagaju ho miliyoni 13

Inteko rusange y’ikipe y’Amagaju, yemeje ko ingengo y’imari y’iyi kipe mu mwaka utaha wa shampiyona izazamuka ikagera kuri miliyoni zisaga ijana na makumyabiri n’enye, nubwo ayo bahabwaga n’akarere yagabanutseho miliyoni cumi n’eshatu.

Iyi nteko rusange yabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu, yigiye hamwe ingingo zitandukanye ahanini basesengura umusaruro iyi kipe yabonye mu mwaka wa shampiyona ushize,ari nako bategura uburyo izabaho mu mwaka utaha bitari byamenyekana igihe uzatangirira.

Aba baboneyeho kwemeza ko ikipe y’Amagaju izazamura ingengo y’imari yakoreshaga, ikagera kuri miliyoni zirenga 124 (124 000 000 frw), zivuye kuri miliyoni 117 zakoreshejwe mu mwaka wa shampiyona wa 2016-2017.

Mayor Mugisha Philbert wa Nyamagabe yaje kureba umukino Amagaju yatsinzemo Kirehe FC 2-0Mayor Mugisha Philbert wa Nyamagabe yaje kureba umukino Amagaju yatsinzemo Kirehe FC 2-0

Aya mafaranga akazava mu bafatanyabikorwa batandukanye, barimo Ferwafa na Azam, abafana ndetse n’akarere ka Nyamagabe. Aka karere, kakaba kazatanga miliyoni 65 (65 000 000Frw) mu gihe mu mwaka ushize kari kahaye iyi kipe yo mu majyepfo miliyoni zigera kuri 78.

Urebye muri iyi myaka itatu ishize, akarere ka Nyamagabe kagenda kagabanya inkunga gaha Amagaju, dore ko yavuye kuri miliyoni 90 bari bagezeho mu 2014, akagera kuri miliyoni 78 mu 2016 mbere yo kugera kuri miliyoni 65 uyu mwaka.

Umuyobozi w’ikipe y’Amagaju; Nshimyumuremyi Paul yatangarije itangazamakuru ko mu nama y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu bize ku buryo ikipe ishobora kwigira mu gihe inkunga bahabwaga n’akarere ikomeje kugabanuka.


"Umuterankunga dufite ni akarere, inkunga baduha igenda igabanuka, aha rero nk’abakunzi b’Amagaju twarebeye hamwe uburyo dushobora gukomeza gushyigikira ikipe yacu igakomeza kwitwara neza no mu gihe twaba nta muterankunga dufite."

Umuyobozi w'Amagaju; Paul avuga ko bari gushaka uburyo abafana bashyigikira ikipe yabo badategereje umuterankungaUmuyobozi w’Amagaju; Paul avuga ko bari gushaka uburyo abafana bashyigikira ikipe yabo badategereje umuterankunga

Muri iyi nama hanagarutswe ku musaruro w’iyi kipe, yabaye iya 10 muri shampiyona ishize, ikanaza mu makipe ane ya mbere mu gikombe cy’Amahoro, aho biyemeje gukomeza kuyishyigikira n’uyu mwaka ikitwara neza.

Mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukina, ikipe y’Amagaju iri gutozwa na Nduwimana Pablo ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 6/6 ni nyuma yo gutsinda Bugesera ibitego 3-1 ku mukino wa mbere na Kirehe FC ibiteo 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Nyamagabe.

Amagaju afite intego yo kwitwara neza bishoboka muri uyu mwakaAmagaju afite intego yo kwitwara neza bishoboka muri uyu mwaka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gaga

    Kuya 16-10-2017 saa 06:34'

    Umugore, saa munani, imyaka 7;......!!! Ahaaa naha Theodori nabanyamugi be! Nibatareba neza rayon izabatsinda igihe batazabasha kubara!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru